Beyoncé yinjiye ku rutonde rw'abaherwe kw'isi batunze miliyari y'amadorari

Icyamamare mu muziki Beyoncé Giselle Knowles-Carter yinjiye ku rutonde rw'abaherwe ku isi bafite umutungo uri hejuru ya miliyari y'amadorari rukorwa na Forbes, aba umunyamuziki wa gatanu ugeze kuri uru rutonde.

Ni ubwa mbere Beyoncé ashyizwe kuri uru rutonde rw'abantu batunze miliyari irenga y'amadorari, mu bandi banyamuziki bari kuri uru rutonde rushya harimo Taylor Swift, Rihanna, Bruce Springsteen ndetse na Jay-Z - uyu akaba ari umugabo wa Beyoncé.

Frobes Magazine ivuga ko umutungo wa Beyoncé wiyongereye cyane kuva mu 2023 amaze gukora ibitaramo bizenguruka mu mijyi itandukanye ikomeye ku isi yise Renaissance World Tour byinjije agera kuri miliyoni 600 z'amadorari.

Album yise Cowboy Carter yasohoye mu mwaka ushize wa 2024 na yo ibitaramo byayo yakoresheje no muri uyu mwaka- aho yagiye abifatanya na Jay-Z n'abana babo babiri muri batatu bafitanye ndetse n'abahoranye na we mu itsinda Destiny's Child - na byo byamwinjirije arenga miliyoni 400 z'amadorari ya Amerika.

Ibitaramo by'iyi album ya Beyoncé muri uyu mwaka byaciye agahigo mu kugurwa kw'amatike menshi muri stade ya Tottenham Hotspur i Londres hamwe na Stade de France i Paris.

Mu Bwongereza tike y'igitaramo cya Beyonce muri uyu mwaka yabaye tike ihenze cyane ku gitaramo cy'umuhanzi uvuye hanze y'icyo gihugu, aho ihendutse yaguraga amapawundi £71 (hafi 140,000 Frw cyangwa hafi 300,000 Fbu).

Bwari ubwa mbere Beyoncé atwaye Grammy ya 'Album y'umwaka' nubwo bwose mbere yigeze kujya mu bayihatanira inshuro enye ntayegukane.

Ikinyamakuru Bloomberg na cyo gikora urutonde nk'uru rw'abaherwe kw'isi kivuga ko undi munyamuziki, Serena Gomez, na we afite umutungo wa miliyari 1.3 z'amadorari, ariko Forbes ivuga ko Gomes ataruzura miliyari ahubwo afite miliyoni 700 z'amadorari.

Iby'ibanze wamenya kuri 'Queen B'

Beyoncé yavukiye mu muryango w'ababyeyi be bari abakozi basanzwe mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas muri Amerika. Ubu afite imyaka 44 y'amavuko.

Impano ye yo kuririmba yabonetse ubwo yatsindaga irushanwa ryo kwerekana impano ku ishuri aho yasubiyemo indirimbo 'Imagine' y'umuhanzi John Lennon akarusha abandi barushanwaga bari bafite imyaka 15 na 16.

Urugendo rwe rwo kuririmba rwatangiye kuva icyo gihe, ariko benshi baje kumumenyera mu itsinda Destiny's Child ryamamaye mu mpera z'imyaka ya 1990 no mu ntangiriro za 2000 rigasenyuka mu 2005 abari barigize buri wese agakomeza muzika ukwe.

Aririmba ku giti cye, Beyoncé yageze aho aba umwe mu bahanzi ba mbere bagurishije kopi nyinshi za muzika yabo kw'isi.

Beyoncé yahinduye umuco wa muzika by'umwihariko mu bagore kw'isi, kandi afatwa nk'umwe mu banyamuziki bakomeye b'ibihe byose.

Mu 2008 'Queen B' yashakanye na Jay-Z bafitanye abana batatu barimo umukuru witwa Blue Ivy ubu ufite imyaka 13 nawe winjiye mu ruganda rwa muzika na filimi nk'ababyeyi be.