Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
"Abagore ntibubahwa muri uru ruganda" – Tems, icyamamare muri muzika ya Afropop
Icyamamare muri muzika, umunya-Nigeria Tems, yabwiye BBC ko "abantu mu by'ukuri batubaha abagore" muri ako kazi ka muzika.
Uyu wegukanye ibihembo bibiri bya 'Grammy award' avuga ko atangira muzika yagowe no kuba abantu bataramwubahaga.
Agira ati: "Nabonye ko buri gihe haba hari ikiguzi. Buri gihe hari ikintu ugomba kwishyura. Kandi byinshi muri ibyo biguzi sinashakaga kubyishyura kandi nta mahitamo menshi yari ahari".
Uyu muhanzi w'injyana ya Afropop yamenyekanye cyane ku isi mu myaka igera ku 10 ishize ariko ako kazi karakiganjemo cyane abagabo.
Nko muri Nigeria hari icyo uruganda rwa muzika rwita "Big-Three" – Burna Boy, Davido na Wizkid – bose b'abagabo – mu gihe abagore bagenzi babo nka Tiwa Savage na Yemi Alade bagiye bavuga ingorane bahura na zo kubera ko ari abagore.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Tems yakomoje ku bamunenga bagaya umubiri we, ibyakorewe ku mbuga nkoranyambaga nyuma ya 'video' yari yatangaje kuri X.
Yanditse kuri urwo rubuga ati: "[Uyu] ni umubiri gusa, ndabyibuha ubundi nkananuka. Sinigeze na rimwe mpisha umubiri wanjye, sinigeze numva hari uwo nkwiye kwemeza. Uko urushaho kwanga umubiri wanjye niko ahubwo untera imbaraga."
Tems yabwiye BBC ko ashaka "guhindura uko abagore bibona muri muzika", kandi yizeye kubigeraho mu mushinga we mushya, The Leading Vibe Initiative.
Ni umushinga ugamije guha amahirwe abagore bakiri bato muri Afurika mu ruganda rwa muzika.
Tems ati: "Niyemeje ko ningera aho nshobora kugira icyo nkora, nzagira icyo nkorera abagore nkanjye ngo babone urubuga, babone ababakurikira benshi, bagere hejuru."
Uwo mushinga yawutangije ku wa gatanu mu mujyi avukamo wa Lagos.
Abaririmbyi, abanditsi, abatunganya muzika bitabiriye ibikorwa birimo ibiganiro, kungurana ubumenyi, no kumurika ibikowa bagamije guteza imbere impano no kubaka ubufatanye.
Abajijwe inama yagira abakobwa bakiri bato bashaka kugira icyo bageraho muri muzika, yagize ati: "Ntekereza ko ari ngombwa kugira igitekerezo cy'icyo wiyifuriza ubwawe, 'brand' yawe iyo ari yo, n'imbibi zawe.
"Ni ibihe bintu udashobora gukora kugira ngo wamamare n'ibyo ushobora gukora".
Tems, wakoze indirimbo nka of Love Me Jeje na Free Mind zigakundwa cyane, avuga ko umuntu wese ushaka kugera kure muri muzika agomba kuba akunda ubugeni bwo gukora muzika.
"Ntabwo umuntu wese uririmba akunda muzika. Iyo ntaza kuba ndi icyamamare, n'ubundi nari kuba nkora muzika. Nari kuba ndi nko muri club ya jazz…iririmba ahantu gutya ku wa gatanu nijoro".
Ariko si ko byamugendekeye. Imyaka itanu nyuma yo gusohora EP (Extended Play) ye ya mbere, yakoranye n'abantu nka Beyoncé na Rihanna, agera ku bantu miliyoni 17 bumva muzika ye ku kwezi kuri Spotify kandi ajya mu maserukiramuco mpuzamahanga.
Mu kwezi gutaha, azaboneka mu bitaramo byitezwe cyane bizabera kuri Wembley Stadium mu Bwongereza.
Tems avuga ko kugera aho ageze abikesha "kuba uwo ari we" no "gushira amanga".
Ati: "Yewe n'iyo abantu bambwiraga ngo mpindure ijwi ryanjye, imiririmbire yanjye, narabarebaga nkavuga ngo 'Hoya'. Niba bivuze kutampa amasezerano, ntacyo bintwaye. Nagiye ahantu hatandukanye banyima amasezerano kandi ntibigire icyo bintwara."
Umuziki ntabwo ari cyo Tems akunda cyane gusa – akunda kandi umupira w'amaguru ndetse vuba aha aherutse kuba umwe mu banyamigabane b'ikipe ya San Diego FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati: "Sinigeze ntekereza ko hari igihe nzaba nyiri cyangwa umwe muri ba nyiri ikipe y'umupira w'amaguru", avuga ko musaza we ari mu bamuzanye muri uyu mukino.
Tems yashoye imigabane muri San Diego FC biciye muri Pave Investments, kompanyi y'ishoramari yo muri Afurika y'iburengerazuba iri mu zafashije kubonera imari shampiyona izwi nka African Basketball League.
Iri shoramari muri San Diego FC yakoze Tems avuga ko rimuha icyizere "ko abantu bashobora gushira amanga bakagerageza ibintu benshi bumvaga ko bidashoboka".
Ati: "Sinibona nk'umuririmbyi gusa, umuhanzi gusa. Ndenze kuba uwo".