Umunsi mpuzamahanga w’abagore: Kuki ari ingenzi? Ese nta w’abagabo ubaho?

Abagore barimo gufata ifoto mu nama y'isi y'abagore iheruka guteranira i Kigali mu 2023

Ahavuye isanamu, WomenDeliver

Insiguro y'isanamu, Abagore barimo gufata ifoto mu nama y'isi y'abagore iheruka guteranira i Kigali mu 2023

Mu gihe kirenga ikinyejana gishize, abantu ku isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore tariki 08 Werurwe.

Ariko se kuki uyu munsi ari ingenzi?

Uyu munsi mpuzamahanga watangiye ute?

Uyu munsi mpuzamahanga w’abagore waturutse mu ihuriro ry’abakozi.

Imbuto yawo yatewe mu 1908, ubwo abagore 15,000 bakoraga imyigaragambyo muri New York basaba kugabanyirizwa amasaha y’akazi, guhembwa neza, n’uburenganzira bwo gutora.

Hashize umwaka umwe, ishyaka Socialist Party of America ryatangaje bwa mbere umunsi wahariwe abagore muri icyo gihugu.

Clara Zetkin yazanye igitekerezo cy'umunsi mpuzamahanga w'abagore mu 1910

Ahavuye isanamu, CORBIS / HULTON DEUTSCH

Insiguro y'isanamu, Clara Zetkin yazanye igitekerezo cy'umunsi mpuzamahanga w'abagore mu 1910

Igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyazanywe na Clara Zetkin, impirimbanyi y’umukomuniste yaharaniraga uburenganzira bw’abagore.

Mu 1910, uyu mudagekazi Clara yatanze iki gitekerezo mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yaberaga i Copenhagen.

Igitekerezo cye cyashyigikiwe n’abagore bose 100 bo mu bihugu 17 bari bateraniye muri iyo nama.

Umunsi mpuzamahanga wa mbere w’abagore wizihijwe mu 1911, mu bihugu bya Autriche, Denmark, Ubudage n’Ubusuwisi.

ONU yatangiye kwizihiza uyu munsi mu 1975. Insanganyamatsiko ya mbere yatanzwe na ONU (mu 1996) yari “Kwizihiza kahise, Dutegura ahazaza”.

Kuki uyu munsi wizihizwa tariki 08 Werurwe?

Igitekerezo cy’ibanze cya Clara Zetkin cyo kuwizahiza ku rwego mpuzamahanga ntabwo cyari gishingiye ku itariki runaka.

Iya 8 Werurwe yahiswemo nyuma y’imyigaragambyo y’abagore bo mu Burusiya yasabaga “umugati n’amahoro” mu gihe cy’intambara mu 1917.

Iminsi ine y’imyigaragambyo yatumye Tsar w’Uburusiya yegura, kandi leta y’inzibacyuho yagiyeho ihita iha abagore uburenganzira bwo gutora.

Ku kirangaminsi cya Julian cyakoreshwaga icyo gihe mu Burusiya, imyigaragambyo y’abagore yatangiye tariki 23 Gashyantare(2).

Ku kirangaminsi cya Gerigwari gikoreshwa henshi hasigaye ku isi - ari nacyo dukoresha - iyo tariki ihura n'iya 8 Werurwe.

Mu karere n’ahandi ku isi uyu munsi wizihizwa ute?

Mu gitondo kuri uyu wa gatanu abagore barimo kwinjira muri Kigali Arena ahagiye kwizihirizwa uyu munsi ku rwego rw'igihugu mu Rwanda

Ahavuye isanamu, JEAN CLAUDE MWAMBUTSA/BBC

Insiguro y'isanamu, Mu gitondo kuri uyu wa gatanu abagore barimo kwinjira muri Kigali Arena ahagiye kwizihirizwa uyu munsi ku rwego rw'igihugu mu Rwanda

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore henshi ku isi ni ikiruhuko cyemewe n’amategeko.

Mu Burundi uyu munsi biteganyijwe ko uri bwizihirizwe i Gitega mu birori biza kuba bikuriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ku nsanganyamatsiko y'igihugu igira iti: "Tujane n'umukenyezi mw'iterambere,dushimikiye ku kurwiza umwimbu". Nayo insanganyamatsiko mpuzamahanga igira iti: “Gushora imari mu bagore, Kwihutisha iterambere”.

Mu Rwanda - igihugu ubu gifite umuhigo ku isi wo kugira abagore benshi mu nteko ishingamategeko kandi cya 12 ku isi ku hantu heza ku bagore (cya 2 muri Africa) ku rutonde ruheruka rwa World Economic Forum - uyu munsi ni ikiruhuko kandi wizihizwa ku nzego zitandukanye mu gihugu.

Mbere y'iyi tariki, Imelde Sabushimike minisitiri ushinzwe iterambere ridakumira mu Burundi yasomye itangazo rigendanye no kwizihiza uyu munsi mu Burundi n'intego za leta mu guteza imbere abagore

Ahavuye isanamu, X/GenreMinistere

Insiguro y'isanamu, Mbere y'iyi tariki, Imelde Sabushimike minisitiri ushinzwe iterambere ridakumira mu Burundi yasomye itangazo rigendanye no kwizihiza uyu munsi n'intego za leta mu guteza imbere abagore

Mu Bushinwa, abagore benshi bahabwa ikiruhuko cy’igice cy’umunsi, nk’uko byagenwe na leta.

Ahatandukanye ku isi haba ibikorwa birimo ingendo z’imyiyereko, ibitaramo, amamurika-bikorwa, hamwe n’ibiganiro-mpaka.

Mu Butaliyani, umunsi mpuzamahanga w’abagore bawita Festa della Donna, bagaha abagore impano z’indabo zo mu bwoko bwa mimosa.

Mu Burusiya ubucuruzi bw’indabo bwikuba kabiri kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Muri Amerika, Werurwe ni Ukwezi kw’Amateka y’Abagore. Buri mwaka perezida atangaza ijambo ryo kubaha ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe n'Abanyamerikakazi.

Kuki bambara ibara ry’umwura kuri uyu munsi?

Umwura, icyatsi kibisi n’umweru ni amabara y’umunsi mpuzamahanga w’abagore, nk’uko bivugwa n’urubuga rwa International Women's Day website.

Umudari w'imyigaragambyo yo kwamagana inzara watanzwe na WSPU mu 1909

Ahavuye isanamu, ELIZABETH CRAWFORD

Insiguro y'isanamu, Umudari w'imyigaragambyo yo kwamagana inzara watanzwe na WSPU mu 1909

Uru rubuga ruvuga ko: Umwura usobanuye ubutabera n’agaciro. Icyatsi kigasobanura icyizere. Umweru ugasobanura ubuziranenge.”

Aya mabara yakoreshwaga n’ihuriro ryitwa Women's Social and Political Union (WSPU) ryashinzwe mu Bwongereza mu 1903 riharanira uburenganzira bwo gutora ku bagore.

Insanganyamatsiko ya 2024 ni iyihe?

Insanganyamatsiko ya ONU ya 2024 kuri uyu mwaka ni: “Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere”, igamije gusobanura akamaro k’ingamba zo kugabanya ubusumbane.

ONU iburira ko “Intambara n’izamuka ry’ibiciro bishobora gutuma 75% by’ibihugu ku isi bigabanya ibyo bishora mu mibereho y’abaturage mu 2025, bigahungabanya umugore na serivisi z’ibanze.”

Urubuga rwa International Women's Day rwahisemo insanyamatsiko ivuga ngo “Gukangurira kudaheeza”. Ruvuga ko abantu “dukwiye kurema uburyo abagore bose bahabwa agaciro kandi bakubahwa”.

Izindi nkuru ushobora gusoma:

Kuki impirimbanyi zivuga ko uyu munsi ukenewe?

Abawutegura bavuga ko uyu munsi utanga uburyo bwo gusuzuma ibyagezweho, no kunenga icyendeera ry’uburenganzira bw’abagore ku isi, hamwe n’ingaruka z’ubusumbane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abagore kurusha abagabo.

Mu mezi 12 ashize, abagore mu Burasirazuba bwo Hagati, Afghanistan, Iran na Ukraine barwaniye cyane uburenganzira bwabo mu bihe by’intambara n’ubugizi bwa nabi.

Inzobere za ONU zivuga ko intambara muri Gaza yatumye hakorwa amabi akabije ku bagore arimo kwicwa no gufatwa ku ngufu byakozwe n’ingabo za Israel.

BBC yabonye ibihamya byo gufatwa ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gushinyagurira umubiri mu bitero bya Hamas muri Israel tariki 07 Ukwakira(10 gushize.

Abagore nibo benshi bagirwaho ingaruka n'ibitero bya Israel muri Gaza

Ahavuye isanamu, NAVA JAMSHIDI/BBC

Insiguro y'isanamu, Abagore nibo ahanini bagirwaho ingaruka n'ibitero bya Israel muri Gaza

Muri Afghanistan, abakobwa barengeje imyaka y’amashuri abanza aba-Taliban ntibabemerera gukomeza amashuri, bigakomeza ubusumbane ku burezi.

Muri Iran, benshi bakomeje kwamagana gutegeka abagore gupfuka imisatsi yabo, mu gihe impirimbanyi nka Narges Mohammadi iherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel yakatiwe gufungwa igihe kirekire.

Muri Sudan, ONU ivuga ko abagore n’abakobwa bakomeje gushimutwa no gufatwa ku ngufu mu bice bigenzurwa na Rapid Support Forces (RSF), aho bahatirwa kurongorwa kandi bagafatiirwa n’abasaba ingwate.

Icyegeranyo cya Global Gender Index 2023 gikorwa na World Economic Forum, kivuga ko nta gihugu kiragera ku buringanire bwuzuye hagati y’umugabo n’umugore.

Iki cyegeranyo kiburira ko bishobora gufata igihe kirenga ikinyejana kugira ngo uburinganire bwuzuye bugerweho ku isi.

Ese hari umunsi wahariwe abagabo?

Kuva mu myaka ya 1990, umunsi mpuzamahanga wahariwe abagabo wizihizwa tariki 19 Ugushyingo(11).

Uwo munsi ariko ntabwo uremerwa na ONU, ariko wizihizwa kandi wemewe mu bihugu bigera kuri 80, u Burundi n’u Rwanda ntabwo byizihiza uwo munsi.

Uwo munsi uzirikana “agaciro abagabo bafitiye isi, imiryango yabo na sosiyete zabo”, nk’uko bivugwa n’abawutegura.

Ugamije gushimangira gutanga ingero nziza, gukangurira abagabo kubaho neza, no guteza imbere imibanire myiza yabo n’abagore.