Queen Kalimpinya: Uwa mbere kandi wenyine mu mukino w'isiganwa ry'imodoka mu Rwanda

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Abanyarwanda benshi bashobora kumwibuka kuko yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2017 aho yabaye uwa gatatu, ubu yabanjirijeabandi bakobwa mu Rwanda kwinjira mu mukino wo gusiganwa kw’imodoka.
Queen Kalimpinya, w’imyaka 24, kugeza ubu kandi ni we mukobwa wenyine uri muri uyu mukino mu Rwanda, umukino yinjiyemo mu 2019, nk’uko abivuga.
Yabwiye BBC ati: “Natangiye ntwara moto, ari yo ngendaho mu buzima busanzwe, noneho Rwanda Automobile Club baza kumbaza niba nshobora kugerageza gukina muri rally, ndabyemera ndagenda ndabigerageza. Mbona ni byiza ndabikunda, ntangira ndi umu co-pilote - ufasha umushoferi kugira ngo asome imihanda n’ubundi bwunganizi akenera.”
Guhera umwaka ushize Kalimpinya yatangiye kuba umu ‘pilote’ (shoferi), ndetse mu irushanwa Huye Rally riheruka kubera i Huye mu majyepfo y’u Rwanda yabaye uwa gatatu, bituma ubu ari we Munyarwanda uri imbere ku rutonde rw’abandi bose.
Bwari ubwa kabiri yari asiganwe ari umushoferi, atari umufasha w'umushoferi.

Mu mikino imwe n’imwe, abakobwa bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusabwa ishimishamubiri kugira ngo bahabwe ibyari mu burenganzira bwabo cyangwa bari bakwiriye, n’ibindi […] Queen Kalimpinya avuga ko izi ngorane atarahura nazo muri uyu mukino, kandi ati: “Mbonye birimo nabireka”.
Kalimpinya asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y’abagore mu Rwanda, akazi afatanya n’aya marushanwa.
Ati: “Iyi ni sport umuntu akora akayifatanya n’akandi kazi gasanzwe, ni umukino ukwigisha imodoka kurusha uko wari uyizi, ukamenya neza aho uri buyicishe, uko wiruka, uko ukata […] ni umukino mwiza uguha ubundi bumenyi bwiyongereyeho ku modoka no kuri mekanike [mécanique], uko nari nzi imodoka mbere ubu byariyongereye.”

Akura he ubushobozi?
Birumvikana ko ari umukino w’abishoboye, hafi 2% by’ingo zose ziri mu Rwanda ni zo zifite imodoka na 7.6% mu ngo z’i Kigali. Imodoka ikora isiganwa yo ni ikindi kuko ihenda kandi ikitabwaho byihariye.
Kalimpinya ubu akoresha imodoka ya Subaru Impreza yakozwe mu 1994 avuga ko yaguze agera ku 10,000$ (miliyoni 11 Frw). Gusa abagera ku rwego rw’ababigizeumwuga muri uyu mukino bahembwa akayabo n’inganda z’imodoka n’abaterankunga bakomeye.
Kalimpinya ati: “Njyewe ngira amahirwe kuko ndi mu gihugu giha umwanya n’amahirwe abari n’abategarugori. Ntangira gukina nabonye abampa inkunga bashyigikiye ko umwana w’umukobwa yatangira gukina umukino w’isiganwa ry’amamodoka.
“Ni bwo bwa mbere bari babyumvise ariko kubera igihugu cyacu na politike yo guteza imbere abari n’abategarugori nabonye ubufasha bukomeye, n’ubu ndacyabubona.”
Kalimpinya amaze kwitabira amarushanwa y’imbere mu Rwanda ari ku rwego rw’amarushanwa ya Afurika.














