Janet Rugero, umukobwa uri kubera urugero abandi mu kazi k’ubukerarugendo mu Rwanda
Abagore n’abakobwa baragenda biyongera mu kazi ko mu byanya by’inyamaswa (parike) bisurwa n’abakerarugendo mu Rwanda, ariko Jeannette Rugero arihariye.
Mu Rwanda niwe mugore wenyine utwara imodoka ya ba mukerarugendo akagenda anabasobanurira.
Mu kazi iyo habaye nk’ikibazo cy’uko imodoka ipfuye [bidakomeye cyane] niwe uyikorera kuko yafashe amasomo y’ubukanishi mbere y’ibi.
Janet avuga ko aka kazi gasaba kubanza gushora imari muri wowe ubwawe, mu bumenyi bw’ahantu n’ibindi, kuko ajya anakorera aka kazi mu zindi parike hanze y’u Rwanda.
Ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda, 16% muri Gashyantare 2022 nk’uko ikigo cya leta cy’ibarurishamibare kibivuga, buri hejuru mu b’igitsina-gore kurusha gabo, bikarushaho (21%) mu bari hagati y’imyaka 16 na 30.




