'Twabonye abantu bicirwa mu maso yacu'-abarokotse igotwa rya El-Fasher babwiye BBC ibyo banyuzemo

    • Umwanditsi, Barbara Plett Usher

Ezzeldin Hassan Musa wagaragaye yakomeretse, acitse intege, asigaranye imyenda yari yambaye gusa, yagarutse ku rugomo rukabije rwakozwe n'ingabo za Rapid Support Forces (RSF) muri Sudan zikimara kwigarurira umujyi wa El-Fasher mu karere ka Darfur.

Yavuze ko abarwanyiba RSF batotezaga ndetse bakica abagabo bageragezaga guhunga.

Kugeza ubu, Ezzeldin ni umwe mu bantu babarirwa mu bihumbi bashoboye kugera ahantu hatekanye mu mujyi wa Tawila nyuma yo guhunga ibyo Umuryango w'Abibumbye (UN) wasobanuye nk'ibikorwa by'urugomo rukabije.

Ku wa gatatu, umuyobozi wa RSF, Gen Mohamed Hamdan Dagalo, yemeje ko habayeho ibikorwa bihonyora uburenganzira muri El-Fasher, ndetse ko bizagenzurwa. Umunsi wakurikiyeho, umuyobozi mukuru wa UN yavuze ko RSF yatangaje ko bafashe bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa.

Akarere ka Tawila, kari ku kilometero 80 uvuye el-Fasher, ni hamwe mu turere twinshi ababonye amahirwe yo guhunga abarwanyi ba RSF bajyagamo.

Ezzeldin, wabashije guhunga yagize ati: "Hashize iminsi 4 tuvuye muri El-Fasher. Amakuba twabonye mu nzira ntabwo agereranywa."

"Twagabanyijwe mu matsinda turanakubitwa. Ibyabaye byari bikabije cyane. Twabonye abantu bicwa imbere y'amaso yacu, abandi bakubitwa. Byari bibi cyane."

Yakomeje agira ati : "Nyewe ubwanjye bankubitishaga inkoni mu mutwe, mu mugongo ndetse n'amaguru. Bashakaga kutwica burundu. Gusa igihe cyaje kugera, turahunga abari imbere yacu barafatwa."

Ezzeldin yavuze ko yari kumwe n'abandi bashakaga guhungira mu nyubako, barara bagenda ijoro ryose ndetse rimwe na rimwe bakaba baragendaga baryamye hasi kugira ngo batabonwa.

Yagize ati: "ibikoresho byacu birimo telephone, imyambaro ndetse n'ibindi byose byaribwe, yewe n'inkweto nari nambaye. Nta na kimwe nsigaranye."

"Twamaze iminsi 3 tugenda ntacyo kurya dufite. Ku bw'ubuntu bw'Imana gusa twabashije guhunga."

Abari muri Tawila babwiye BBC ko abagabo bari mu rugendo rwo guhunga bagenzurwaga cyane n'abarwanyi ba RSF , aho bibasiraga umuntu wese bicyekwagaho kuba ari umusirikare.

Ezzeldin wabashije gucika, ni umwe mu bantu ibihumbi 5000 bashobora kuba barageze muri Tawila, kuva ubwo El-Fashel yafatwa ku cyumweru, itariki ya 26 z'ukwezi kw'icumi mu 2025.

Abenshi bahungaga urugomo bakorerwaga bagendaga iminsi iri hagati y'itatu n'ine n'amaguru.

Umunyamakuru wigenga ukorera BBC muri Tawila, yaganiriye na bamwe mu bakoze urwo rugendo.

Iruhande rwa Ezzeldin hari hicaye Ahmed Ismail Ibrahim, wari upfutswe ibice byinshi by'umubiri kubera ibikomere.

Yavuze ko ijisho rye ryangiritse bitewe n'ibitero by'amasasu menshi byari bihari, bituma ava muri uwo mujyi ku cyumweru nyuma yo kuvurwa.

Yavuze ko we n'abandi bagabo 6 bahagaritswe n'abarwanyi ba RSF. Bane muri bo bakaba barakubiswe ndetse bakicirwa imbere y'amaso yabo.

Yongeyeho ko yarashwe inshuro 3.

Ahmed yasobanuye uburyo indwanyi zasabye kureba muri telephone z'abari basigaye zikinjira mu butumwa bugufi bwabo.

Umwe muri bo yababwiye ko bagomba guhaguruka bakagenda. Nuko bahungira mu gisaka.

Yongerako ati: «Bene wacu ntibansigaga. Twagendaga nk'iminota 10, hanyuma turaruhuka indi, turakomeza gushika turonse amahoro ubu."

Mu ihema rikurikira mu ivuriro riyoborwa n'umuryango w'abaganga batagira imbibe Médecins Sans Frontières (MSF), Yusra Ibrahim Mohamed yasobanuye icyemezo yafashe cyo guhunga umujyi inyuma y'aho umugabo we, wahoze ari umusirikare mu ngabo za reta, yiciwe.

Yagize ati: "Umugabo wanjye yari mu bakoresha intwaro ndende. Nibwo yari akigaruka mu rugo, bahise bamwicira muri biriya bitero."

"Twakomeje kwihangana, nuko imirwano n'ibitero bikomeje nibwo twagerageje guhunga. Twahavuye iminsi 3 ishize tujya mu bice bitandukanye tuva mu bice byaberagamo ibikorwa bya gisirikare. Abatuyoboraga ntibari bazi ibiri kuba.

"Iyo umuntu yanze, yarakubitwaga cyangwa agasahurwa. Batwaraga ibyo wari ufite byose. Abantu bashoboraga no kwicwa. Nabonye imirambo mu mihanda."

Alfadil Dukhan ukorera mw'ivuriro rya MSF yavuze ko we n'abagenzi be bari bari gutanga ubufasha bw'ibanze ku bahungiye i Tawila ndetse 500 muri bo bari bakeneye ubuvuzi bwihuse.

Agira ati: "Abenshi mu bashya baza ni abasaza n'abagore cyangwa abana.

"Abakomeretse barababara, kandi bamwe muri bo basanzwe baraciwe ingingo z'umubiri.

"Bari kubabara cyane pe ariko natwe turi kugerageza kubitaho ndetse no kuba imiti yabafasha. Abaje iki cyumweru muri Tawila biyongereye ku bandi ibihumbi n'ibihumbi bari barahunze mbere imirwano iri muri El-Fashel."

Mbere yuko RSF yigarurira El-Fasher ku wa 26 ukwakira, yari imaze amezi 18 ifashwe n'ingabo za Leta ya Sudan.

Mu gihe ingabo za leta n'abarwanyi ba RSF barwaniraga umujyi wa El-Fasher, abaturage bari basigaye imbere bagizweho ingaruka n'ibitero bikaze ndetse n'ibisasu biturikira mu kirere.

Abaturage kandi, bahuye n'inzara ikabije nyuma yuko RSF ifunze inzira yo koherezamo ibiribwa ndetse n'ubundi bufasha.

Mu kwezi kwa Kane, ibihumbi n'ibihumbi byimuwe ubwo RSF yigaruriraga inkambi ya Zamzam iri hafi y'umujyi.

Icyo gihe, iki kigo cyari kimwe mu byahungishirizwagamo abantu bari baravuye mu bindi bice by'igihugu bahunze intambara.

Abahanga mu by'ubutabazi batangaje ko umubare w'abantu babashije kuva i El-Fasher bakagera Tawila nyuma y'uko uwo mujyi ufatwa n'umutwe wa Rapid Support Forces ushobora gukomeza kuba muto.

Caroline Bouvoir, ukorera isosiyete Solidarités International mu gihugu cya Chad, yagize ati: "ibi biraduhangayikishije cyane."

"Mu minsi ishize ababarirwa mu bihumbi 5000 bari bamaze kugera aha, twizeye ko nibura abantu 250,000(icyagatatu cy'abantu miliyoni) bakiri mu mujyi , kandi abo si benshi.

Yavuze ko abo bantu bageze muri Tawila, yabonaga uburyo bari bamezemo, aho bamwe bari bashonje cyane, bafite inyota ,abandi barwaye, banafite ibikomere, ndetse bari banagize ihungabana ryatewe n'ibyo bari babonye mu nzira baza.

Yakomeje agira ati: "twizeye ko abantu benshi bakiri mu bice bitandukanye bya Tawila na El-Fasher, bitewe no kuba barabuze uburyo bazamo. Bamwe babitewe n'uburyo umubiri wabo umeze muri rusange cyangwa umutekano muke uri mu muhanda aho ingabo zafataga abageragezaga gushaka ahantu hatekanye bakerekeza.

Ku ruhande rwa Ezzeldin Hassan Musa, wabashije kuva muri El-Fashel avuga ko nubwo yageze ahantu hatekanye akomeje kwibaza ku basigaye inyuma.

Ati: "ubutumwa bwanjye ni uko, inzira nyabagendwa z'abaturage zarindwa, cyangwa se hakoherezwamo ubutabazi, kuko abantu bari mu bihe bibakomereye cyane. Ntibashobora kugenda, kuvuga cyangwa kubona ubufasha.

Bakeneye ubutabazi kuko bamwe muri bo bari mu bubabare abandi baburiwe irengero.