U Rwanda rwanze ko gusenya FDLR no gucyura ingabo zarwo bikorwa icya rimwe – Thérèse Kayikwamba

DR Congo irashinja u Rwanda gushyira amananiza mu masezerano y’amahoro ya Luanda. Thérèse Kayikwamba Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa DR Congo yavuze ko atari bo batumye amasezerano ya Luanda ahagarara.

Mu nama yo kwiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu karere k’Ibiyaga Bigari yabereye mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi ku wa kabiri, Thérèse Kayikwamba yavuze ko u Rwanda ruvuga ko ruzavana ingabo zarwo muri Congo ari uko FDLR ibanje gusenywa, kandi rwanze ko ingingo y’ubutabera ku byabaye kuva M23 yagaruka mu 2022 ishyirwa mu masezerano y’amahoro.

Nyuma y’agahenge kumvikanyweho n’impande zombi mu kwezi kwa Nyakanga (7) n’ibiganiro bya Luanda bigatangira, kugeza ubu nta cyo birageraho kuva impande zombi zananirwa gusinya amasezerano y’amahoro, ibyari byitezwe tariki 14 Nzeri (9).

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko mugenzi we Kayikwamba yanze gusinya amasezerano yarimo ibyumvikanywe n’abakuru b'ubutasi b’impande zombi hamwe n’umuhuza, yarimo “gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda kureka ''ingamba [zarwo] zo kwirinda”.

Imbere y’akanama k’umutekano ka ONU, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko bari baririnze gutangaza mu ruhame ibirambuye bigize amasezerano ya Luanda “kubwo kubaha umuhuza”, maze ati: “[ariko ubu] ni inshingano yacu gushyira umucyo imbere y’iyi nteko ku mbogamizi nyakuri zahagaritse ibyo biganiro no kwemeza ibyasabwe n’umuhuza Angola”.

Kayikwamba yavuze ko umugambi w'amahoro wa Luanda ushingiye ku bintu bibiri, ati: “Kimwe ni ugusenya FDLR ikindi ni ugusubira iwabo kw’ingabo z’u Rwanda”, avuga ko zigera ku 4,000 muri DR Congo.

Yemeza ko ku ruhande rwa RD Congo batanze gahunda yabo y’ibikorwa bya gisirikare byo gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, no gukurikirana umusaruro w’ibyo bikorwa.

Ati: “Ariko uruhande rw’u Rwanda, umusanzu warwo ugarukira gusa ku gusubizayo ingabo zarwo, nta gutanga amakuru arambuye…Ibibi kurushaho ni uko u Rwanda rushyiraho amabwiriza mu gusubira inyuma kwarwo ko biba ari uko hashenywe FDLR, [ibyo ni] ugutera ubwoba guhonyanga amategeko mpuzamahanga.”

Kayikwamba avuga ko bifuza ko gusenya FDLR bibera icya rimwe no gusubira iwabo kw’ingabo z’u Rwanda, ati: “ni cyo gusa cyakwizeza ko uyu mugambi ugamije amahoro mu karere ukozwe neza kandi wizewe.”

Thérèse Kayikwamba yavuze ko indi ngingo yahagaritse aya masezerano ari uko igihugu cye cyifuza ko haba igikorwa cy’ubutabera bw’akarere bwaca urubanza “ku byaha byo guhonyora amategeko mpuzamahanga [y’ubusugire] byakozwe kuva M23 yakongera kugaruka mu 2022”.

Ati: “U Rwanda rwanze ibintu byose birebana no gushyira ubwo buryo bw’ubutabera mu masezerano y’amahoro arimo kuganirwaho…bityo u Rwanda rugamije gucika urumuri rw’ubutabera.”

Nyuma ya Kayikwamba, Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri ONU yahawe umwanya, asubiramo ko M23 atari Abanyarwanda ahubwo ari Abanyecongo, bityo ko Kinshasa ari yo igomba gukemura ikibazo cy’imbere mu gihugu cyayo.

Yavuze kandi ko Kinshasa igomba kureka gukorana na FDLR yise “umutwe w’iterabwoba wakoze jenoside uteye inkeke ikomeye u Rwanda”.

Ku rubuga X, asubiza ku byavuzwe na mugenzi we Kayikwamba muri ONU, Olivier Nduhungirehe yavuze ati: “Mugenzi wanjye wa Congo ntabwo yavuze ukuri ku mpamvu nyazo zahagaritse ibiganiro bya Luanda”.

Nduhungirehe avuga ko Kayikwamba “bitunguranye” yanze gusinya amasezerano tariki 14 Nzeri (9) “abitegetswe kuri telephone na Perezida we [Tshisekedi]”.

Ku kijyanye n'ingingo y’ubutabera bw’akarere no kuryozwa ibyabaye, Nduhungirehe yavuze ko ibyo “ntaho biri” mu mushinga w’amahoro Perezida João Lourenço wa Angola yahaye Kigali na Kinshasa mu kwezi kwa Kanama (8) kandi ko “bitari mu biganiro by’i Luanda”.

Nduhungirehe avuga ko ari impinduka zazanywe gusa na RDC “zidafite aho zihuriye n’ikibazo cy’umutekano kiri kuganirwaho”.

Ku wa kabiri mu kanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU, benshi mu bahagarariye ibihugu bavuze bibanze ku gushimangira akamaro k’ibiganiro by’amahoro, bashimye kandi intambwe yatewe yo kwemera agahenge guhera muri Nyakanga (7), basaba ko ibiganiro bikomeza mu gukemura impamvu-muzi z’ibibazo by’umutekano mucye mu karere.

Mbere y’iyi nama, ku wa mbere, Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ONU yahuye na Minisitiri Kayikwamba. Ibiro bya Linda bivuga ko yasabye “leta ya DR Congo gukomeza kwemera ibyo yemeye mu biganiro bya Luanda”, n’impamvu ari ingenzi gushyira mu bikorwa gahunda yo guhagarika imirwano “yemejwe ku rwego rwa tekinike hagati ya RDC n’u Rwanda”.