Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
DR Congo – Rwanda: Ibiganiro by’i Luanda hari icyo birageraho?
Ni ikibazo kirimo kwibazwa nyuma y’uko nta mwanzuro w’ibyumvikanyweho n’impande zombi uvuye mu biganiro byabaye ku wa gatandatu aho abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bahuye ngo basesengure raporo y’inzobere bashyikirijwe.
Amashusho yagaragaje minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba wa DR Congo basinya ku nyandiko - impande zombi zatangaje ko ari inyandiko y’ibyaganiriweho mu nama yabahuje ku wa gatandatu.
Uruhande rwa Angola, nk’umuhuza, na rwo ntirwatangaje niba hari ibyemeranyijwe kuri raporo y’inama z’inzobere zabanjirije aba baminisitiri, mu gihe hari hitezwe itangazo ry’ibyo impande zombi zumvikanyeho mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’itumanaho wa DR Congo Patrick Muyaya yatangaje ko i Luanda hari kuganirwa “ahanini” ku ngingo ebyiri; “ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava” [muri DR Congo].
Ibi biraba nyuma y’uko Perezida João Lourenço ahaye Kigali na Kinshasa “umushinga wageza ku mahoro arambye” mu karere ngo bawigeho, ari na wo watumye hatangira ibindi biganiro bishya i Luanda. Ibirambuye bigize uwo mushinga wa Lourenço ntibyigeze bitangazwa.
Mu mpera z’ukwezi gushize no mu ntangiriro z’uku habaye inama z’inzobere, abakuru b’ubutasi na gisirikare b’impande zombi, zabereye i Rubavu mu Rwanda n’i Luanda muri Angola, bivugwa ko izo nzobere zigaga kuri ziriya ngingo ebyiri zakomojweho na Muyaya.
Kugeza ubu bisa n’aho nta cyo impande z’u Rwanda na DR Congo zirumvikana nyuma y’uko inama yo ku wa gatandatu hagati ya Nduhungirehe na Kayikwamba nta tangazo ry’ibyo yagezeho risohotse.
Ibinyamakuru muri Angola bivuga ko DR Congo n’u Rwanda kugeza ubu bitarumvikana ku ngingo y’uburyo FDLR yasenyurwa.
Radio RFI isubiramo uwayihaye amakuru avuga ko uwo mugambi “usa n’igikorwa gishya gihuriweho kuko u Rwanda rushobora kukijyamo”, gusa ko DR Congo ikomeza kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zigomba kuva muri Congo.
U Rwanda ruvuga ko nta ngabo rufite muri DR Congo.
RFI ivuga ko biteganyijwe ko ibi biganiro i Luanda bizakomeza, bigahuza inzego z’ubutasi n’iza gisirikare za DR Congo n’u Rwanda hagati hari Angola nk’umuhuza.