South Africa: Umuhanzi ukomeye yiciwe ku muhanda arashwe

Ahavuye isanamu, AKA/Instagram
Umwe mu bahanzi b’injyana ya Rap bakomeye muri Africa y’Epfo yishwe arashwe hanze ya ‘restaurant’ mu mujyi wa Durban kuwa gatanu nimugoroba.
Inkuru y’urupfu rwa Kiernan Forbes, wamamaye ku izina rya AKA, yatunguye kandi ibabaza benshi muri Africa y’Epfo, kimwe mu bihugu bifite igipimo cyo hejuru cy’ubwicanyi ku isi.
AKA yarashwe n’abantu bitwaje intwaro ari kumwe n’inshuti ye Tebello Motsoane, uzwi nka Tibz nawe warashwe agakomereka bikomeye.
Colonel Robert Netshiunda, umuvugizi w’igipolisi mu ntara ya KwaZulu Natal uyu mujyi urimo, yabwiye BBC ko AKA n’inshuti ye bariho bagana ku modoka yabo ubwo abagabo babiri babarasaga babegereye, bagahita bahunga.
Bivugwa ko AKA yishwe ubwo yari agiye mu nzu y’urubyiniro kuririmba mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 35 yujuje mu mpera z'ukwezi gushize.
Impamvu y’ubu bwicanyi iracyakorwaho iperereza na polisi.
AKA yari azwi cyane muri Africa y’Epfo n’ahandi kubera indirimbo “Fela in Versace” na “All Eyes on Me.” Mu ntangiriro z’uyu mwaka yasohoye Album yise Prada yari amaze iminsi amenyekanisha.
Ubu bwicanyi bwibukije benshi ubwakorewe Lucky Dube umuhanzi wari icyamamare mu njyana ya Reggae, wishwe arasiwe i Johannesburg mu 2007.













