Kagame anenga ko kugera ku ifaranga rimwe rya East Africa byadindiye

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yanenze ko ibikorwa biganisha ku kugira ifaranga rimwe ry’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) byadindiye. 

Mu nama y’abagize inteko ishingamategeko ya EAC yateraniye i Kigali kuwa kabiri, Kagame yavuze ko uyu muryango w’ibihugu “utabona imari ihagije” bityo bigakerereza “imigambi n’imishinga” yawo. 

Yagize ati: “Turi inyuma cyane y’igihe twihaye ngo tugere ku ntego nkuru z’uyu muryango.

“Urugero: ishyirwaho rya ‘East African Monetary Institute’ ryacyerereweho imyaka, kandi icyo kigo ni ingenzi mu kugera ku ifaranga rihuriweho.” 

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo mu 2019 yemeje ishyirwaho ry’ikigo cyo kwiga ishyirwaho ry'ifaranga ry’ibi bihugu kiswe East African Monetary Institute (EAMI).

Abategetsi bavuze ko iki kigo kibanziriza Banki Nkuru ya EAC (East African Central Bank). Byemejwe ko icyo kigo cyari gutangira muri Nyakanga(7) 2021.

Mubyo EAMI yari ishinzwe harimo gukora ku buryo mu 2024 hazaba hariho umurongo ngenderwaho w’ifaranga rimwe rya EAC. 

Perezida Kagame yavuze ko “nubwo hari intambwe yatewe” hakiri imbogamizi mu gukuraho imipaka ku rujya n’uruza rw’ibintu na serivisi. 

Ati: “Igisubizo cy’ibi ni ubushake bwa politike.” 

Ibihugu bihuriye muri EAC mu myaka ya vuba, cyangwa n’ubu, byagiye bigira ubushyamirane mu bya politiki, nk’u Rwanda na Uganda, u Rwanda n’u Burundi cyangwa u Rwanda na DR Congo, hakaba n’ibyagiye bigirana ibibazo bishingiye ku bucuruzi n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa nka Tanzania na Kenya, hamwe na Uganda na Kenya. 

Inzobere zivuga ko ibi bibazo ari bimwe mu bituma intego z’ubumwe bw’ibi bihugu zitagerwaho uko biba byabyiyemeje.

Nyuma y'amasezerano yemejwe n'ibihugu bigize EAC akuraho imbogamizi ku rujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, abaturage bo muri EAC bari biteze cyane ubwisanzure mu kujya guhaha, gucuruza, gutura cyangwa kujya gukora aho bashaka muri iri soko ryagutse ubu rifite abaturage miliyoni zirenga 172.

Gusa mu 2020, ubwo EAC yuzuzaga imyaka 20, bamwe babwiye BBC Gahuzamiryango ko ibyo bikiri inzozi kuko urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu rutoroshye ku mipaka nk'uko biri mu masezerano y'abanyapolitike.