Uko watahura amafoto yacuzwe na Artificial Intelligence

Amashusho yo “gutabwa muri yombi” k’uwahoze ari perezida wa Amerika yakwiriye henshi mu byumweru bishize. Ariko iyo uyasesenguye gato uhita ubona ko atari ay’ukuri.
Menshi muri aya mafoto yo gufata Donald Trump yatangajwe nyuma y’amakuru y’uko agomba kwitaba urukiko kubera kwishyura umugore ngo atavuga iby’umubano bagiranye w’ibanga.
Benshi mu bakwirakwije aya mafoto babyanditseho ko atari ay’ukuri, nubwo hari abayobejwe nayo.
Ni gute utahura amafoto yacuzwe na Artificial Intelligence (AI)?
Hari ikintu ubona kidasanzwe?

Amafoto acaracara kuri internet, nk’aya y’ifatwa rya Trump, usanga arimo gukabiriza ndetse wakwitegereza ukabona arasa n’amashusho y’ubugeni aho kuba amafoto ya camera zisanzwe.
Iyo uyitegereje cyane, ubona ibimenyetso simusiga ko hari ikintu kitameze neza. Reba hagati muri iyo shusho. Amaboko ya Trump ni magufi cyane kandi umupolisi uri ibumoso bwe ikiganza cye kirasa n’aho atari icy’umuntu.
Ikindi kandi witegereje ijosi rya Trump, uhita ubona ko umutwe we usa n’uwateretsweho nabi.
Henry Ajder, inzobere muri AI akaba n’umunyamakuru mu kiganiro cya BBC kitwa The Future Will be Synthesised, asobanura ko ikoranabuhanga rigezweho ritaragera ku gukora neza neza ibice bimwe by’umubiri w’umuntu, by’umwihariko ibiganza.
Ati: “Iyo ukoze zoom kuri ayo mafoto, kenshi ubona ibintu bidasobanutse, nk’umubare w’intoki.”
Abandi bavuga iki?
Kureba ku mbuga zizewe z’amakuru birahagije ngo umenye ko Trump atigeze afatwa nk’uko aya mafoto abyerekana. Gusa yagejejwe imbere y’urukiko nk’uko byari biteganyijwe, inkuru yavuzwe cyane ku isi hose. Kandi muribaza uburyo byari kuvugwa cyane kurushaho iyo Trump atabwa muri yombi nk’uko aya mafoto asa n’abigaragaza.
Ikindi cyagufasha ni ukwibaza uburyo ayo mashusho yakwirakwijwemo: Uwayatangaje n’icyabimuteye.
Akenshi abantu bahererekanya amafoto kubera ibitekerezo byabo bya politike cyangwa ibyo bemera, batanabanje kugenzura ukuri kwayo, nk’uko Ajder abivuga.
Ari: “Twabonye ingero nyinshi z’amashusho y’ibinyoma, nk’acuzwe akagendeshwa buhoro maze akagaragaza Nancy Pelosi asa n’uwasinze”.
Mu gihe gishize kandi hari amashusho yakwirakwijwe mu karere nayo yacuzwe akagendeshwa buhoro maze yerekana Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida wa Kenya asa n’uwasinze.
Ni ibiki bidasobanutse hano?

Reba amasura mu kivunge cy’abantu. Kwiga kwimbitse kuri aya mafoto kwerekana ibindi byinshi bishidikanywaho.
Ishusho y’impu (uruhu) biboneka ko atari isanzwe, amasura ataboneka neza n’ibindi bigaragaza ko aya mafoto ari amacurano.
Kuri iyi foto hejuru, umuntu w’isura itaboneka neza rwose ari hejuru iburyo. Imisatsi ya Trump nayo ntiboneka neza, mu gihe isura ye nayo wayikemanga.
Kuri iyi foto iri hejuru, abapolisi barasa n’abiruka kuri Trump, ariko barareba mu byerekezo bitandukanye.
Ibibazo kuri ejo hazaza?

Inzobere muri Artificial Intelligence zabwiye BBC ko mu gihe amashusho macurano atari mashya, umuvuduko uri mu buhanga bwo kuyatunganya neza kurushaho no kuyagira nk’umwimerere “uteye impungenge”.
Mounir Ibrahim wo mu kigo Truepic kigenzura ukuri kw’ibishyirwa kuri mudasobwa, ati: “Gutunganya amashusho birimo gutera imbere cyane kuburyo itandukaniro ry’ukuri n’ikinyoma rigenda rirushaho kugorana.”
Inzobere zivuga ko ukwamamara kwa Donald Trump n’abandi nka we bituma byoroha gutahura ikinyoma n’ukuri. Ariko ko amashusho y’abantu batazwi ashobora gutuma kumenya ikinyoma n’ukuri bigorana cyane.













