Dufite imyaka 15 inshuti magara yampaye isezerano ryo kuzambyarira none ubu ndi umubyeyi ari we mbikesha

    • Umwanditsi, Yasmin Rufo

Georgia Barrington ubu anejejwe no kwitwa umubyeyi - ariko si we wabyaye mu nda ye uyu mukobwa we.

Ahubwo ibyo yabikorewe n'inshuti ye magara, Daisy Hope, wamutwitiye uwo mwana nyuma y'isezerano yamuhaye ubwo bari abangavu.

Aba bombi babaye inshuti zidatana kuva bakiri bato kandi kuva ubwo kugeza ubu baracyari inshuti z'akadasohoka.

Ubucuti bwabo nyuma bwabaye ishingiro ry'igikorwa cy'ubugwaneza gihindura ubuzima bw'uwundi.

Igihe bari abangavu ku myaka 15 gusa, Georgia yabwiwe inkuru mbi, umwana wese w'imyaka yari afite adakwiye kumva - ko yavutse atagira nyababyeyi kandi ko adashobora kuzigera asama ngo abyare.

Hari indwara yitwa Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser (MRKH) igaragara ku mugore umwe mu 5,000. Georgia yagize ibyago byo kuyirwara.

Akimara kubwirwa iyo nkuru mbi, Georgia isi yabaye nk'imurangiriyeho ndetse ahazaza he hahinduka mu kanya nk'ako guhumbya.

Yagize ati: "Yari inkuru y'inshamugongo, isi indangiriraho ndeba, ubuzima bwanjye bw'ahazaza mbubura mu kanya gato.

"Nkiri muto, numvaga ninkura nzaba umubyeyi nk'abandi. Ibi numvaga ari izingiro ry'ubuzima bwanjye, ariko iyi ndwara irabinyambura, inzozi zanjye zose zihagararira aho."

Georgia na Daisy barahoranaga, aho umwe ari n'undi akaba ahari. Bari bafitanye urukundo rwihariye ku buryo bitanaga abavandimwe bahuje Roho.

Ubu bucuti budasanzwe babukomora ku babyeyi babo, kuko ba se na bo bari inshuti magara kuva cyera.

Mu buto, Daisy ntiyari afite amarangamutima akomeye yo kwita ku bana, ariko gusa yibuka neza uko yakiriye inkuru y'uburwayi bwa Georgia n'uko byari bimeze.

Avuga ko byari akarengane gakomeye kuba inshuti ye, yari isanzwe yifuza cyane kugira umwana, ibwiwe ko itazigera ibyara.

Aho ni naho havukiye isezerano rikomeye, Daisy yabwiye Georgia ko adakwiye guhangayika kuko azamubyarira umwana, bityo kudatwita kwe bitazamubuza kuba umubyeyi.

Nuko ubucuti bwabo bwo mu bwana buba ishingiro ry'igikorwa cy'impuhwe cyahinduye ubuzima bwabo bombi, cyane cyane ubwa Georgia.

Daisy yagize ati: "Nashakaga ko na we anezerwa, no kumuha icyizere cy'ahazaza, akumva ko ubuzima butarangiye.

"Ni ho nahereye mubwira ko nzamutwitira umwana nkamumuha nawe akumva uburyohe bwo kuba umubyeyi."

Yongeraho ati: "Sintekereza ko numvaga neza ibyo ndimo n'agaciro kabyo, ariko icyo nari nzi neza ni uko ibyo navuze ngomba kubikora ku bw'inshuti yanjye, akaba n'umuvandimwe dusangiye roho, Georgia."

Nyuma y'igihe kirekire bombi bagiranye icyo kiganiro, Daisy yakomeje kuzirikana isezerano yahaye Georgia, maze mu mwaka wa 2023 batangira urugendo rwo kureba uburyo yasama binyuze mu ikoranabuhanga.

Georgia yari yarize umwuga w'ububyaza, yinjira mu isi y'ubuzima bw'ababyeyi mbere yumvaga atari akwiriye kubamo.

Ati: "Nigeze no kujya mbazwa niba uyu ari wo mwuga mwiza kuri jye, ariko wamfashije gukira ibikomere ndetse umpa n'icyizere cy'uko nshobora kuzabona umwana mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Nyuma y'igihe, Daisy yabyaye umwana we wa mbere, icyo gihe Georgia ni we wamubyaje.

Kuba umubyeyi byatumye yumva neza agaciro k'isezerano yahaye inshuti ye ndetse bimushimangira mu cyemezo cyo kuzuza isezerano rye.

Daisy yagize ati: "Urukundo numvise kuri uyu umwana wanjye rwari agatangaza, maze nibwira ko buri wese akwiriye kugira uwo munezero."

Yavuze ko mu ntangiriro yari "yibeshye gato" kuko ku nda ya mbere nta bibazo yari yarigeze agira, bityo "atekereza ko byose bizagenda neza nanone."

'Icyizere cyaje kuyoyoka'

Daisy yaje gusama, ndetse ibintu byose byasaga n'ibimeze neza, kandi bombi batangira no kwizera ko bagiye kubona umwana.

Ariko uwo munezero wayoyotse uwo yajyaga kunyura mu cyuma, inda igeze ku cyumweru cya karindwi, aho basanze nta mwana uri mu nda.

Georgia avuga ko yibuka umuganga ababwira ko nta mwana arimo kubona mu nda.

ati: "Nahise numva umutima uguye mu nda, icyizere cyose kirashira" .

Asobanura ko hashize icyumweru bakirimo kwibaza icyabaye, ari bwo babwiwe ko intanga bamushyizemo itigeze ivamo umwana.

Mu gahinda kesnhi, Daisy ati: "Natekereje ko ari amakosa yanjye," yongeraho ko yumvaga ko akomerekeje inshuti ye birenze urugero, mu gihe Georgia we yari arimo kurwana no kwemera ko n'igerageza ryabo ryari rifite icyizere kurusha ayandi ritabashije kugenda neza.

Nubwo byagenze bityo, barongeye baragerageza, kandi ku nshuro ya kabiri, ibintu byari bitandukanye, nk'uko Daisy abivuga.

Ati: "Nabonye nongeye gutwita, ntekereza ko isi itaba ingome inshuro ebyiri zose, nuko nizera ko wenda bizagenda neza."

Hashize ibyumweru bitandatu, izo nshuti zombi zagiye kwa muganga, kureba uko umwana ameze mu nda.

Bavuga ko binjiye mu isuzumiro, bameze nk'abadahumeka, ku bw'igitangaza muganga yaberetse umutima w'umwana utera, ariko nyuma y'amasaha macye uwo munsi Daisy atangira kuva amaraso cyane.

Daisy ati: "Nari mfite ubwoba bwinshi kandi natekerezaga ko byongeye kumbaho kandi."

Yamaze amasaha atandatu ava, ndetse yatangiye gucyeka ko inda yaba yavuyemo. ariko ku bw'amahirwe, abaganga baramusuzumye basanga umutima w'umwana uracyatera, bityo inda ikomeza gukura neza kugeza ivutse.

Daisy yabyaye hakiri kare gato ugereranyije n'igihe cyari giteganyijwe, maze abyara umwana w'umukobwa.

Georgia yari yarenzwe n'amarangamutima ku buryo yibagiwe kureba igitsina cy'umwana.

Ati: "Umutwe w'umwana ugisohoka nasutse amarira, na Daisy aramfasha twese turarira."

Yongeraho ko n'ubu akigorwa no kwemera ko koko afite umwana, kandi yifuza ko yashobora "gufata uyu mwanya nkamushyikiriza njyewe, wa wundi w'imyaka 15 nicaranye na muganga ambwira ko ntazigera mbyara."

Avuga ko yumva afite amahirwe kandi yuzuye amashimwe menshi, naho Daisy akavuga ko yahoraga azi ko azafasha inshuti ye uko byagenda kose.

Ati: "Dufitanye umubano udasanzwe udashobora kugirwa n'izindi nshuti zindi kuko twanyuze mu bintu byihariye cyane kandi bidasanzwe."