Mali: BBC yavuganye n'abakorewe iyicarubozo 'bakanabona ubwicanyi ndengakamere' bashinja abacanshuro b'Abarusiya

    • Umwanditsi, Thomas Naadi
    • Igikorwa, BBC Afurika, i M'berra

Iyi nkuru irimo ibisobanuro by'ihohoterwa abasomyi bamwe bashobora kubibona bibababaje.

Mu kiganiro na BBC ababonye ubu bwicanyi ndengakamere baravuga uko byagenze.

Umwe mu bacuruzi yabwiye BBC uburyo abacancuro b'Abarusiya bazanywe no kurwanya abajihadiste, bamwiciye imbere abantu babiri mu buryo bw'akagambane, hanyuma bamubwira ko na we bazamuca intoki ndetse bakamwica.

Ubu ni ubuhamya bumwe muri bwinshi bwegeranyijwe na BBC, bwerekana uburyo abacanshuro b'Abarusiya bakoresheje ubugome bukabije mu kurwanya abarwanyi b'abahezanguni. Ibyo byakunzwe kunengwa n'amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

Itsinda ry'abasirikari ryafashe ubutegetsi muri Mali mu mwaka wa 2021, ryirukanye muri Mali ingabo z'u Bufaransa rizishinja kunanirwa guhagarika inyeshyamba.

Iri tsinda ryahise ritangira gutsura umubano n'Uburusiya, maze rikoresha umutwe w'abacanshuro wa Wagner wari ufite aho uhuriye na Kremlin icyo gihe.

Wagner nyuma yaje kuva muri Mali, ibikorwa byawo bifatwa n'umutwe mushya wa Africa Corps, ukorera munsi ya minisiteri y'ingabo z'Uburusiya.

Hari bamwe mu bacanshuro ba Wagner bagaragajwe muri raporo y'Inama y'Ubumwe bw'u Burayi, bavugwaho gushyira ubutumwa n'amashusho ku rubuga rwa Telegram rwinjirwa gusa n'abatumiwe, kugeza ubwo rwafungwaga hagati mu mwaka wa 2024.

Raporo ivuga ko "Bajyaga batangaza amafoto n'amashusho y'ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, iyicarubozo, kurya no gutesha agaciro imirambo y'abantu bakekwaho kuba inyeshyamba cyangwa abasivili."

Mu kwezi kwa Kamena(8), Africa Report yavuze ko yabashije kwinjira muri urwo rubuga rwa Telegram, ihasanga amashusho 322 n'amafoto 647 y'ubugome, arimo imitwe yaciwe, amaso yavanywemo, n'ubutumwa bwuzuyemo ivangura.

Abaturage b'Aba-Tuareg n'Abarabu bo mu majyaruguru ya Mali kenshi bafatwa nk'abakekwaho iterabwoba.

Umucuruzi, twise Ahmed ku bw'umutekano we, yahungiye muri Mauritania aho ari mu nkambi y'impunzi. Avuga ko ibyago bye byatangiye ubwo abarwanyi ba Wagner bageraga ku iduka rye riri i Nampala mu mwaka wa 2024.

N'ubwo bari abaguzi basanzwe, bari baje gufata nyir'iduka, bamushinja gukorana n'abajihadiste baganje muri ako gace.

Ati: "Banshyize mu modoka bamboha amaboko. Umusirikare wa Wagner yafashe icyuma akinshyira ku ntoki arambaza ati: 'Nyiri iduka ari he?' Mubwira ko ari i Bamako, arambwira ngo: 'Icyo gisubizo si cyo'."

Akomeza avuga ko bahise bamujyana ku kigo cya gisirikare cya Mali, bamufungira mu kizu ubusanzwe gishyirwamo indege zifite ibibazo (hangar).

Yongeyeho ati: "Jyewe n'abasirikare batatu ba Wagner twari turi muri Hangar. Bujuje ikigega cy'amazi bantegeka kwiyambura imyenda, ndabikora. Bafashe umutwe wanjye bawushyira muri cya kigega cyuzuye amazi ngera aho numva ngiye guhera guhera umwuka. Bankuyemo, bankandagira mu gatuza, kandi ibyo babikoranaga ubugome.

"Bongeye kunsubiza mu kigeka cy'amazi badubikamo umutwe, bankuramo bansubizamo, babigira inshuro eshatu, ari ko bakomeza kumbaza aho nyiriduka ari nanjye nkabasubiriramo igisubizo kimwe: 'ari Bamako'"

Nyuma ngo bamujugunye mu kazu gato k'ubwiherero kadafite ubwinyagamburiro, aho yasanzemo abandi banyagihugu asanzwe azi, barimo Hussein wari wakubiswe cyane ku buryo atahise amumenya ako kanya.

Yongeyeho ati: "Mu minota hafi 40, bazanye Umar [undi bari baziranye]. Na we yari mu bihe bibi cyane. Bari bamukoreye iyicarubozo. Twaraye muri uwo musarane, bukeye bwaho bazanye igice cy'umugati n'agakombe k'ikawa".

Nyuma ngo bamusubije muri hangari bamupfutse igitambaro mu maso no ku mutwe.

Yagize ati: "Sinabashaga kureba, sinabashaga kuvuga, sinabashaga no kumva. Banshyize icyuma ku ijosi ryanjye babwira umusemuzi ngo ambwire ko ari amahirwe ya nyuma. Niba ntababwiye ukuri, baranca umutwe. Nabwiye umusemuzi ko namaze kubaha amakuru yose nari mfite."

Ahmed yavuze ko nyuma Umurusiya wamubazaga yahise amujugunya mu gikoni aho yasanze umugabo w'Umutuareg wamubwiye ko atazi impamvu ari aho, ndetse n'undi w'Umwarabu, wamubwiye ko bamusanze aragiye ingamiya ze bagahita bamuzana aho ngaho nta mpamvu yahawe.

Nyuma y'ijoro rimwe, bose bari hamwe, Ahmed yasubijwe muri hangari. Yakomeje agira ati: "Bahise bazana abagabo babaca imitwe ndeba".

N'ubwoba bwinshi cyane, Ahmed yageragezaga kwihangana ngo adasuka amarira ubwo yabwiraga BBC ibyakurikiriyeho.

Yunzemo ati: "Bazanye umurambo umwe barawunyegereza kugira ngo nihumurize amaraso baravuga bati: 'Niba utatubwiye aho nyiri iduka aherereye, uzahura n'akaga nk'ako'."

Icyamurokoye ni uko umukuru wa Wagner yahamagaye umusirikare wa Mali wamuhamirije ko nyiri iduka ntaho ahuriye n'abajihadiste.

Nyuma y'iminsi 15, Ahmed n'umuryango we bahungiye muri Mauritania.

BBC yagerageje kubaza Minisiteri z'ingabo za Mali n'u Burusiya ariko ntizirasubiza.

Raporo ya The Sentry, ivuga ko abarwanyi ba Wagner bakoze ubwicanyi bukabije kandi bateye ubwoba igisirikare cya Mali ku buryo n'abayobozi batinya kuvuga.

Umwe mu basirikare ba Mali yagize ati: "Barushije n'Abafaransa kuba babi. Batubona nk'abaswa. Twavuye mu muriro twinjira mu nkongi."

N'ubwo Wagner yavuzwe ko akazi kayo karangiye ikaba yaravuye muri Mali, abeshi mu barwanyi bayo binjijwe muri Africa Corps.

Timbuktu Institute ivuga ko 70–80% by'abarwanyi ba Africa Corps ari abo muri Wagner.

"Mu by'ukuri, Africa Corps itsimbaraye ku murage wa Wagner w'ihonyabwoko n'iyicarubozo." Ni ko iyi Institute ivuga.

Gusa ikigo ACLED kivuga ko ibimenyetso by'ingenzi bigaragaza ko Africa Corps ikora ibikorwa "bifite ubugome buke" ugereranyije na Wagner.

Intambara imaze gutuma abantu hafi 50,000 bahungira mu nkambi ya M'berra muri Mauritania.

Muri abo, harimo Bintu, wahunze nyuma y'uko umugabo we yicishijwe amasasu bakamujugunya mu ruzi.

Agira ati: "Iyo numvise izina Wagner, numva nkutse umutima, ndahahamuka. Numva mfite ubwoba bwinshi. Nanga ijambo Wagner kuko banteye agahinda."

BBC yasanze indi mpunzi yitwa Youssouf aho yari yicaye, amaso ye agaragaza agahinda k'ibyo yanyuzemo.

Yibutse ko we n'inshuti ze bari baragiye inka hafi y'umupaka wa Mauritania, bakajya ku iriba ngo bavome amazi meza, ubwo babonaga igicu cy'umukungugu kure.

Youssouf yavuze ko imodoka yabasatiriye, bikagaragara ko ari abarwanyi ba Wagner, bahita batangira kubakubita nta mpamvu igaragara, ibintu byagarutsweho n'izindi mpunzi nyinshi nk'uko zabibwiye BBC.

Youssouf yibutse ko umwe mu barwanyi ba Wagner "yanyegereye ashaka kunsunikira mu iriba, ariko undi aritambika ngo ntabikore".

Yavuze ko we n'inshuti ze bahise bashyirwa mu modoka zitandukanye, zirimo abarwanyi batatu ba Wagner.

Ati: "Mu gihe batwaye imodoka, bankubitaga urugendo rwose, bankandagira mu maso no mu mutwe n'inkweto zabo, bankubita mu gituza. Sinzi uko byagendekeye inka zacu."

Hamwe n'inshuti ze, bajyanywe ku kigo cya gisirikare mu majyaruguru y'umujyi wa Léré, aho avuga ko bakorewe iyicarubozo.

Ati: "Haje umugabo afite inkoni y'icyuma. Yaradukubise cyane numva ngiye gupfa. Batuboheshye amaboko kugira ngo tutanyeganyega, badukubise cyane ku bibero no ku maguru ngo baduce intege zo gutoroka."

Youssouf yavuze ko nyuma bajyanywe mu biro, bakomeza gukubitwa bikomeye kugeza ubwo bataye ubwenge.

Yongeyeho ko ubwo yazanzamukaga yasanze amaboko ye aboshye ku maboko y'inshuti ye itari igihumeka.

Yongeyeho ati: "Bazanye moto ihinda bayegereza ku isura yanjye, bakajya bayatsa cyane, umwotsi w'ipine bawunyujije mu mazuru yanjye ngo nzanzamuke neza.

"Gusa ibyo babikoze no ku nshuti yanjye, ariko ntiyakanguka. Ni bwo basanze yapfuye."

Youssouf yavuze ko atazi uko byagendekeye umurambo w'inshuti ye, ariko we n'abandi basigaye bararekuwe, nta bisobanuro bahawe.

Ahmed, wahoze afite iduka, yavuze ko mbere y'uko agira ibihe bibi by'umubiri n'iby'umutima, yabonye uburyo Wagner yakoraga ibikorwa by'ubugome ku rwego ruri hejuru, rimwe ikaba yaragose umujyi wa Nampala n'uduce tuwukikije.

Yavuze ko yari mu baturage bategetswe guteranira ku kibuga cy'umupira, aho n'abacanshuro bashakaga kumenya umuntu bivugwa ko yakoresheje telefone y'icyogajuru.

Ati: "Bahamagaye Sikou Cissey. Yari umugabo wambaye ingofero ya gakondo. Bamwambuye imyenda, buzuza ikidomoro amazi, baterura amaguru ye bamwinikamo ashinze umutwe, kugeza ubwo atabashaga guhumeka."

Ahmed yongeyeho ko abasirikare ba Mali bareberaga abarwanyi ba Wagner, nyuma bazanye amasuka n'imihoro ku kibuga cy'umupira kugira ngo batere abaturage ubwoba ko bagiye kubategeka kwicukurira imva, mu gihe baba baterekanye umuntu bivugwa ko yakoresheje iyo telefone y'icyogajuru.

Yavuze ko nyuma yo kumara umunsi wose bari ku zuba rikaze, abaturage barekuwe, keretse umwe wajyanywe n'abacanshuro, kandi kugeza ubu ntibazi aho ari.

Ahmed yavuze ko yifuza ko abarwanyi ba Wagner bazashyikirizwa ubutabera, kandi bakaryozwa ibyo bakoze.

Ati: "Ibyo nanyuzemo birandemereye. Bindaza nkanuye, nagira ngo ndasinziriye, nkarota nabi".

Avuga ko atazi niba azongera gusubira mu buzima busanzwe bwo gucuruza.