Zelensky avuga ko Uburusiya buri kugerageza guhagarika inama ku mahoro no gukomeza intambara

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yambaye imyenda y'ibara ry'igikara akunze kwambara, ahagaze akora ikimenyetso n'ibiganza, avugira mu ndangururamajwi, mu kiganiro n'abanyamakuru mu murwa mukuru Kyiv. Inyuma ye hari ibendera rya Ukraine.

Ahavuye isanamu, EPA/Shutterstock

Insiguro y'isanamu, Perezida wa Ukraine yavuze ko nta bwoba afite bw'inama, bitandukanye n'uko bimeze ku Burusiya
    • Umwanditsi, Ruth Comerford na Katy Watson
    • Igikorwa, BBC News

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya "gukora uko bushoboye kose" ngo bubuze ko haba inama na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yo kugerageza kurangiza intambara.

Perezida w'Amerika Donald Trump yashatse guhuza abo bategetsi bombi, ariko ku wa gatanu yavuze ko "ni nk'amavuta na vinegere [vinaigre]... ntibikorana neza cyane".

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko Putin yiteguye guhura na Perezida wa Ukraine "igihe ibiri ku murongo w'ibyigwa bizaba biteguye kugira ngo inama ibe, kandi [ubu] ibi biri ku murongo w'ibyigwa ntibiteguye na gato". Yashinje Zelensky kuvuga "oya kuri buri kintu cyose".

Nyuma y'icyumweru cyabayemo ibikorwa byinshi bya dipolomasi, aho mbere na mbere Trump yahuye na Putin mu nama muri leta ya Alaska muri Amerika, nuko nyuma agahura mu nama na Zelensky n'abategetsi b'i Burayi mu biro bye (White House), Perezida w'Amerika yavuze ko iyo ntambara irimo kugaragara ko ari yo igoye cyane yagerageje guhagarika.

Nyuma yo kuvugana kuri telefone ku wa mbere na Perezida w'Uburusiya, Trump yavuze ko yatangiye gutegura ko haba inama ya Putin na Zelensky, na we yakwitabira nyuma.

Perezida wa Ukraine yashyigikiye iyo gahunda, ariko yasabye ko inshuti zayo zo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) ziyizeza umutekano, mu kwirinda igitero cy'Uburusiya cyabaho mu gihe kiri imbere, mu gihe amasezerano y'amahoro yaba agezweho.

Yagize ati: "Ukraine, bitandukanye n'uko bimeze ku Burusiya, ntifite ubwoba bw'inama izo ari zo zose hagati y'abategetsi."

Mu ruzinduko yagiriye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine ku wa gatanu, Mark Rutte, umunyamabanga mukuru w'umuryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN), yavuze ko Trump afite intego yo gutuma haterwa intambwe ikomeye.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yongeyeho ko OTAN irimo gukorana n'Amerika n'Uburayi ku byo kwizeza umutekano Ukraine bifite imbaraga, kuburyo Putin "ntazongera na rimwe kugerageza kongera gutera Ukraine".

Avuga ari iruhande rwa Rutte, Zelensky yavuze ko ashaka ko ibyo kwizeza umutekano Ukraine biba bihuye n'ingingo ya 5 y'amategeko agenga OTAN, ifata ko igitero kigabwe kuri kimwe mu bihugu bigize OTAN kiba kigabwe ku bihugu binyamuryango bya OTAN byose.

Zelensky yagize ati: "Iyi ni intangiriro y'igikorwa gikomeye, kandi ntibyoroshye, kuko kwizeza umutekano birimo ibyo abafatanyabikorwa bacu bashobora guha Ukraine, hamwe n'uko igisirikare cya Ukraine gikwiye kuba kimeze, ndetse n'aho dushobora gukura uburyo bwo kugira ngo igisirikare kigumane imbaraga zacyo."

Rutte yavuze ko OTAN irimo gukorana na Ukraine mu kugena ibyo kuyizeza mu by'umutekano, asobanura ko bazibanda ku gutuma igisirikare cya Ukraine gikomera mu buryo bushoboka bwose, ndetse ko harimo n'ibyo mu rwego rw'umutekano ibihugu byo mu burengerazuba byiyemeje.

Yongeyeho ko hakiri "kare cyane kuvuga neza neza ikizabivamo".

Mu gihe cyashize, ibyo kwizeza umutekano Ukraine byaremeranyijwe ariko ntibyubahirijwe.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN yashimangiye ko hari amasomo bigiye muri ayo masezerano yabayeho mbere, nk'ayiswe amasezerano ya Budapest, muri Hongrie (Hungary), yo mu mwaka wa 1994.

Muri ayo masezerano y'i Budapest, Ukraine yemeye guhara (kureka) intwaro zayo za kirimbuzi, nk'ingurane yo "kwizezwa" umutekano n'Uburusiya, Amerika n'Ubwongereza mu gihe kiri imbere.

Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine guhera muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.