Uburusiya bwapfobeje ibiganiro na Zelensky, Trump aburira ko Putin ashobora kuba adashaka amasezerano

Putin (ibumoso) na Trump bambaye amakositimu barimo kuganira batambuka bamwenyura

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Putin (ibumoso) yakiranywe urugwiro na Trump mu nama yo ku wa gatanu ushize muri leta ya Alaska muri Amerika
    • Umwanditsi, Laura Gozzi
    • Igikorwa, BBC News

Ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin) byapfobeje ibivugwa by'inama yegereje kuba hagati ya Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, mu gihe Perezida w'Amerika Donald Trump yongeye gusaba aba bategetsi bombi guhura bakaganira ku kurangiza intambara muri Ukraine.

Uko gushaka ko haba inama y'impande zombi kubaye mu gihe Perezida w'Amerika yahuye na Putin mu cyumweru gishize muri leta ya Alaska muri Amerika, ndetse ku wa mbere w'iki cyumweru akakira abategetsi barindwi b'i Burayi na Zelensky mu biro bye bya White House.

Trump yemeye ko iyi ntambara "iragoye" kuyirangiza ndetse yemera ko Perezida w'Uburusiya ashobora kuba adashishikajwe no kurangiza intambara.

Ku wa kabiri, Trump yagize ati: "Ibya Perezida Putin turabimenya nko mu byumweru bibiri biri imbere.

"Ashobora kuba adashaka amasezerano."

Trump, nta makuru arambuye atanze, yongeyeho ko Putin yaba yugarijwe n'"ibintu bikomeye" igihe byaba ari uko bimeze.

Avugana n'umunyamakuru w'Umunyamerika Mark Levin utangaza ikiganiro cyo kuri radio kiri mu murongo wo gukomera ku bya kera, cyabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri, Trump yumvikanishije ko "byaba byiza cyane" Putin na Zelensky bahuye we adahari.

Yongeyeho ko yakwitabira inama y'abo bategetsi "bibaye ngombwa", ariko ko ashaka "kureba uko bigenda".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku wa mbere, Perezida w'Uburusiya yabwiye Trump ko yiteguye kwakira igitekerezo cy'ibiganiro bitaziguye na Ukraine, ariko ku munsi wakurikiyeho Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yapfobeje uko kwiyemeza ibiganiro n'ubusanzwe kwari kudasobanutse neza.

Mu gusubiramo intero ikoreshwa kenshi na Kremlin, Lavrov yavuze ko inama iyo ari yo yose yaba byasaba ko itegurwa "buhoro buhoro... uhereye ku rwego rw'inzobere hanyuma bikanyura mu nzego zose zisabwa".

Dmitry Polyanskiy, wungirije uhagarariye Uburusiya mu Muryango w'Abibumbye (ONU), yabwiye BBC ko "nta muntu n'umwe wanze" ko habaho ibiganiro bitaziguye, "ariko ntikwiye kuba inama y'umuhango gusa".

Ku wa kabiri, byatangajwe ko Putin yumvikanishije kuri Trump ko Zelensky ashobora kujya mu nama mu murwa mukuru Moscow w'Uburusiya, ikintu bishoboka ko Ukraine itakwemera na rimwe.

Icyo cyifuzo gishobora kuba ari uburyo bw'Uburusiya bwo gutanga amahitamo yo kugorana cyane kuburyo Ukraine idashobora kuyemera.

Ibiganiro byabaye mu minsi micye ishize bigaragara ko byahaye Trump gusobanukirwa gushya kw'ukuntu iyi ntambara ari ingorabahizi, ndetse n'imanga iri hagati y'ibyo Uburusiya busaba n'aho Ukraine ihagaze.

Agahenge yarataga cyane ko ashobora kwemeranyaho na Putin ntikagezweho - none ubu Perezida w'Amerika yavuze ko Ukraine n'Uburusiya bikwiye ahubwo kugera ku masezerano y'amahoro arambye - ariko hari intambwe runaka yatewe mu bijyanye no kwizeza umutekano Ukraine.

Zelensky n'abategetsi b'i Burayi basa nk'abemeje Trump ko kwiyemeza ibyo bizaba ingenzi cyane ku busugire bwa Ukraine mu gihe amasezerano y'amahoro yaba agezweho.

Ku wa kabiri, Trump yavuze ko Amerika ishaka gufasha Abanyaburayi "mu kirere" nibaramuka bohereje ingabo muri Ukraine igihe haba habayeho agahenge cyangwa amasezerano y'amahoro, nubwo yavuze ko adashobora kohereza ingabo z'Amerika muri Ukraine.

Ariko Perezida w'Amerika ntiyavuze mu buryo burambuye niba ubwo bufasha bwo mu kirere bushobora kuba bujyanye n'amakuru y'ubutasi cyangwa ikoreshwa ry'indege z'intambara.

Mu gihe ibyo Trump yiyemeje bidasobanutse neza, urugaga rwiswe urw'abafite ubushake ruyobowe n'Ubufaransa n'Ubwongereza rwavuze ko rurimo gukora kugira ngo runoze gahunda y'ingabo zo kwizeza umutekano zishobora koherezwa muri Ukraine igihe imirwano yaba ihagaze.

Nyuma y'inama bagiranye ku wa kabiri yo mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'iyakure, umuvugizi w'ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza (bizwi nka Downing Street) yavuze ko mu minsi iri imbere iryo tsinda rizahura na bagenzi babo bo muri Amerika mu rwego rwo "gushimangira kurushaho gahunda zo kwizeza umutekano uhamye" Ukraine.

Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron (ibumoso) yitabiriye inama yo mu buryo bw'iyakure y'urugaga rwiswe urw'abafite ubushake, aha aragaragara hamwe na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer uri kuri 'screen'

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ku wa kabiri, Perezida Macron (ibumoso) yitabiriye inama yo mu buryo bw'iyakure y'urugaga rwiswe urw'abafite ubushake, aha aragaragara hamwe na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer

Nyuma y'inama yagiranye na Putin n'ibiganiro aherutse kugirana na Zelensky, ubu uko bigaragara Trump atekereza ko ibiganiro bitaziguye hagati ya Ukraine n'Uburusiya bishobora gutuma amasezerano y'amahoro agerwaho vuba - nubwo yemeye ko hari "umwuka mubi cyane" hagati y'abo bategetsi bombi.

Putin na Zelensky baheruka guhura mu mwaka wa 2019. Kuva icyo gihe, intambara y'Uburusiya kuri Ukraine yo guhera muri Gashyantare (2) mu 2022, yishe ndetse ikomeretsa abantu bose hamwe babarirwa mu bihumbi za mirongo ndetse isenya byinshi, hamwe n'ibitero byo mu kirere bikomeje kugabwa ku basivile.

Putin abona Zelensky nk'umutegetsi utemewe ndetse amufata nka nyirabayazana wo kuba Ukraine irimo kurushaho kwegera uburengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika).

Hashize imyaka Putin avuga ibintu bidafite ishingiro ko Ukraine itegekwa n'"ubutegetsi bw'aba Nazi bashya", ndetse yavuze ko agahenge ako ari ko kose kabaho hagati y'Uburusiya na Ukraine byasaba ko kabamo no guhindura ubutegetsi bwa Ukraine.

Uburusiya bunashishikajwe gacye no kwemera ibiganiro kuko ingabo zabwo ari zo zifite imbaraga nyinshi ku rugamba.

Nubwo bimeze gutyo, abategetsi b'i Burayi na Zelensky bavuze ko bashyigikiye igitekerezo cy'inama hagati ya Putin na Zelensky.

Ku wa mbere, Perezida wa Ukraine yavuze ko yiteguye "uburyo ubwo ari bwo bwose" inama ye na Putin yabamo, mu gihe abategetsi b'i Burayi bamaze igihe batanga ibitekerezo by'ahantu hanyuranye iyo nama ishobora kubera.

Mu gushyigikira bashimitse ibiganiro bitaziguye, bashobora kumvisha Trump gusubira mu murongo wo gukarira cyane Uburusiya igihe Putin yaba akomeje kwanga gufata ingamba zo kurangiza intambara.