Uburusiya bwagabye ibitero bishya mu burengerazuba bwa Ukraine

Abazimya inkongi bari mu kazi mu gace gatuwemo kari mu duce twarashweho mu gitero cya 'drone' na misile, aha ni i Lviv, mu burengerazuba bwa Ukraine.

Ahavuye isanamu, State Emergency Services of Ukraine

    • Umwanditsi, Hafsa Khalil
    • Igikorwa, BBC News

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko mu ijoro ryacyeye Uburusiya bwohereje mu burengerazuba bwa Ukraine indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) na za misile byose hamwe bibarirwa mu magana, muri kimwe mu bitero bikomeye cyane bibayeho muri ibi byumweru bya vuba aha bishize.

Ibyo bitero bya 'drone' n'ibisasu bya misile byatangajwe i Zaporizhzhia, i Dnipropetrovsk, n'i Lviv, aho umuntu umwe yishwe naho abandi 15 batangajwe ko bakomeretse.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine Andrii Sybiha yavuze ko ibyo bitero bigaragaza impamvu ibikorwa bya dipolomasi byo kurangiza intambara hamwe n'ubwirinzi bwo mu kirere bukomeye cyane ari "ingenzi cyane".

Bibaye mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yumvikanishije ko Ubusuwisi, Autriche (Austria) cyangwa Turukiya, kimwe muri byo gishobora kuberamo ibiganiro by'amahoro igihe byaba bibayeho, hagati ye na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.

Kuba hashobora kuzabaho inama ya batatu iyobowe n'Amerika, ni igitekerezo cyaje nyuma yuko Perezida w'Amerika Donald Trump ahuye na Perezida Putin muri leta ya Alaska muri Amerika mu cyumweru gishize, nyuma yaho muri iki cyumweru akanakira Perezida Zelensky n'abandi bategetsi b'i Burayi mu biro bya perezida w'Amerika (White House).

Zelensky yavuze ko afite ubushake bwo guhura na Putin mu "buryo ubwo ari bwo bwose" inama yabo yaba ibayemo.

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Hongrie Peter Szijjarto yavuze ko igihugu cye cyiteguye kuba cyakwakira inama nk'iyo yabo.

Minisitiri w'intebe wa Hongrie Viktor Orban yakomeje kugirana umubano wa hafi n'Uburusiya, ndetse mu gihe cyashize yabangamiye ibikorwa by'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) byo gufasha Ukraine mu ntambara Uburusiya bwayigabyeho guhera muri Gashyantare (2) mu 2022 - rero ashobora kutabonwa na bose nk'umuntu udafite uruhande abogamiyeho wo kwakira iyo nama.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu kiganiro n'abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Zelensky ntiyavuze ku kuba Hongrie yemeye ko ishobora kuberamo iyo nama - ariko yavuze ko yasabye Trump kotsa igitutu Hongrie (Hungary) kugira ngo ireke gutambamira ibiganiro bigamije ko Ukraine yinjira muri EU.

Yagize ati: "Trump yasezeranyije ko itsinda rye rizakora kuri ibi."

Perezida wa Ukraine yanavuze ko ingabo z'Uburusiya zirimo kwirunda ku murongo w'imbere wo ku rugamba wo mu majyepfo mu karere ka Zaporizhzhia - kamwe mu turere tune twa Ukraine Uburusiya ubu buvuga ko ari uturere twabwo.

Yagize ati: "Dushobora kubona ko bakomeje kohereza igice cy'ingabo zabo bazikura mu cyerekezo cya Kursk bazijyana i Zaporizhzhia."

Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko cyabaze ibinyabiziga 614 byo mu kirere mu bitero by'Uburusiya byo mu ijoro ryacyeye. Muri ibyo binyabiziga, cyavuze ko 577 cyabihagaritse.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Sybiha yavuze ko ibyo byari birimo za 'drone' na misile zihuta cyane kurusha ijwi zo mu bwoko bwa 'hypersonic', izo mu bwoko bwa 'ballistic' n'izo mu bwoko bwa 'cruise'.

Kuri uyu wa kane, Sybiha yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: "Imwe muri misile yarashe ku ruganda rukomeye rwa elegitoronike [rw'ibyuma by'ikoranabuhanga] rw'Amerika rwo mu karere ka kure cyane ko mu burengerazuba kacu, bituma hagira ibyangirika cyane no gukomereka."