'Channel' ya BBC kuri WhatsApp n'Itangazo ku Makuru Bwite ku bayigana

Icyizere cyawe ni ingenzi cyane kuri twebwe. Ibi bisobanuye ko BBC yiyemeje kurinda amakuru y'ubuzima bwite yawe n'umutekano w'amakuru bwite yawe. Ni ingenzi ko usoma iri tangazo kugira ngo umenye ukuntu n'impamvu turimo gukoresha amakuru bwite nk'ayo. Iri tangazo rijyanye n'amakuru bwite, rivuga ku kuntu dukusanya ndetse tugakoresha amakuru bwite ajyanye nawe mu gihe na nyuma y'umubano wawe natwe, hakurikijwe amategeko agenga kurinda amakuru.

Ni ayahe makuru bwite BBC izakusanya kandi tuyakoresha gute?

BBC izakusanya ndetse ikoreshe amakuru bwite wahisemo gutanga ngo akoreshwe, muri uko kwinjira kwawe no gukurikira shene zacu n'imbuga zacu. Ayo makuru ashobora kuba arimo amwe cyangwa yose mu makuru akurikira hano munsi.

Amakuru bwite

Amakuru bwite ashobora gukusanywa azaba ari:

  • Izina riboneka ku mwirondoro wawe wo kuri WhatsApp
  • Nimero yawe, nka nimero ya telefone igendanwa
  • Amafoto agaragara

Bitewe n'ubwoko bw'ifoto yawe igaragara ndetse n'imiterere y'ibanga (cyangwa 'privacy settings') yawe, birashoboka ko BBC izanakusanya ndetse igakoresha amakuru akomeye, anazwi ku izina ry'amakuru yo mu cyiciro cyihariye, uhisemo guhishura. Ayo ashobora kubamo, nk'urugero:

  • Ubwoko bwawe
  • Amakuru y'ubuzima bwawe
  • Imyemerere yawe y'idini cyangwa umurongo w'ibitekerezo ugenga ubuzima bwawe
  • Amahitamo yawe ku bijyanye n'imibonano mu by'igitsina
  • Ibitekerezo bya politike

Gushyira mu buryo bwihariye ifoto yawe igaragara kuri WhatsApp

Nyabuneka, menya ko niba wemeye ko buri muntu wese abona ifoto yawe yo kuri konti yawe yo kuri WhatsApp, na BBC na yo ishobora kubona ayo makuru. Urashishikarizwa guhindura imiterere y'ibanga ikaba 'abo mfititiye nimero gusa' (cyangwa 'contacts only', mu Cyongereza), mu rwego rwo kugabanya amakuru bwite udusangiza kuri WhatsApp.

Ni nde ugenzura amakuru?

BBC ni umugenzuzi wigenga w'amakuru bwite ayo ari yo yose twahawe nawe abikwa ku bikoresho na sisitemu ('systems') bya BBC.

WhatsApp ni "umugenzuzi w'amakuru" wigenga w'amakuru ayo ari yo yose wohereje binyuze kuri urwo rubuga. Nyabuneka, menya ko unagengwa n'amategeko ya WhatsApp ajyanye n'amakuru bwite n'imikoreshereze y'uru rubuga. WhatsApp ishobora gusangiza (gutangaza) amakuru yawe muri kompanyi zigize Meta (nyiri WhatsApp).

Buri mugenzuzi afata icyemezo ku ngano y'amakuru bwite yawe akoresha, icyo akoreshwa, n'uburyo akoreshwamo. Mu kwirinda ko habaho gushidikanya, amakuru bwite yawe azakusanywa ndetse akoreshwe na BBC ku mpamvu (ku ntego) gusa zasobanuwe muri iri tangazo rijyanye n'amakuru bwite, ari zo zo kwinjira no gukurikira shene ya BBC yo kuri WhatsApp. Buri mugenzuzi afite inshingano yo kubahiriza, no kugaragaza kubahiriza, amategeko agenga kurinda amakuru.

Ishingiro ryo mu mategeko rijyanye no gukoresha amakuru bwite yawe

Twishyingikiriza uruhushya kugira ngo tubone gukoresha amakuru bwite yawe. Impamvu y'ibi ni uko uba wafashe icyemezo ku bushake cyo guhitamo ibyo dutangaza kuri shene yacu yo kuri WhatsApp. Igihe waba wifuje kureka kwakira ibyo dutangaza, ushobora kubivamo igihe icyo ari cyo cyose, ukoresheje kwikura kuri shene.

Gutanga amakuru yawe

BBC ntizatanga amakuru bwite yawe ku wundi muntu uwo ari we wese itabanje kubona uruhushya rwawe.

Kugumana amakuru yawe

BBC izakoresha amakuru bwite yawe mu gihe cya ngombwa cyo kugira ngo isohoze intego zasobanuwe muri iri tangazo rijyanye n'amakuru bwite.

Uburenganzira bwawe n'andi makuru

Ufite uburenganzira bukubiye mu mategeko y'Ubwongereza agenga kurinda amakuru. Ushobora gusaba kopi y'amakuru yawe BBC ibitse, arimo nka konti yawe yo muri BBC ijyanye n'amakuru hamwe n'amakuru yasobanuwe aho hejuru, mu gihe cyose twaba dufite ayo amakuru.

Ushobora kutwandikira unyuze kuri email yacu [email protected]. Niba hari ibibazo ufite cyangwa wifuza kugira ibindi umenya ku burenganzira bwawe, nyabuneka sura urubuga rwa BBC ku bijyanye n'ukuntu ikoresha amakuru bwite n'andi makuru yo ku mbuga (azwi nka Cookies), ari rwo (mu Cyongereza) http://www.bbc.co.uk/privacy.

Niba hari impungenge ufite ku buryo BBC yakoreshejemo amakuru bwite yawe, ushobora kubibazaho mu rwego rw'ubugenzuzi rwo mu Bwongereza, ruzwi nk'ibiro bya komiseri ushinzwe amakuru (cyangwa Information Commissioner's Office, ICO), unyuze kuri uru rubuga https://ico.org.uk/.

Kuvugurura iri tangazo rijyanye n'amakuru bwite

Tuzavugurura iri tangazo rijyanye n'amakuru bwite niharamuka habaye impinduka zikomeye zijyanye n'uburyo dukoreshamo amakuru bwite yawe.