Pastor Paul Mackenzie: Ni ibiki yigishaga kugeza ubwo abantu barenga 100 bishonjesha bagapfa?

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Peter Mwai, Deka Barrow na Rose Njoroge
- Igikorwa, BBC News
Umukuru wâurusengero muri Kenya ategerejwe mu rukiko muri iki cyumweru, kubazwa ku mibiri yâabantu igera ku 110 yataburuwe mu butaka bwe, mu gihe kuri uyu wa mbere hatangira isuzumwa ryâiyi mibiri nâinzobere mugupimaimirambo.
Pastoro Paul Nthenge Mackenzie we yavuze ko yafunze urusengero rwe Good News International Church mu myaka ine ishize ubwo rwari rumaze imyaka hafi ibiri rukora.
Ariko BBC yabonye inyigisho ze amagana zikiboneka kuri Internet, zimwe muri zo zisa nâizafashwe nyuma yâigihe avugira ko yafungiye urusengero.
Izo nyigisho zerekana iyihe shusho yâuyu mugabo ufite abayoboke biyicishaga inzara? Ni ibiki bikubiye mu byo yigisha?
'Ntihagire ureba inyuma'
Mu ijwi riranguruye, Pastoro Mackenzie atanga inyigisho ze ku ikoraniro rinini ku ngingo zerekeye ibyahishuwe ku mpera iteye ubwoba yâisi.
Inyuma ye hari igitambaro cyanditseho amagambo asobanuye ngo âTuri hafi gutsinda urugambaâŚntihagire ureba inyumaâŚurugendo ruri hafi kurangiraâ.
Imwe muri video ziri kuri âchannelâ ya YouTube yâurusengero rwe yitwa: âAbana bo mu bihe bya nyumaâ kandi yerekana itsinda ryâabana barimo gutanga ubutumwa kuri camera.

Ahavuye isanamu, YouTube
Izindi zirangirana no kwirukana imyuka mibi mu bayoboke â benshi bâabagore â barambarara hasi mu gihe arimo âgucyahaâ imyuka mibi ngo ibavemo.
YouTube âchannelsâ zitandukanye na âpageâ za Facebook ziriho ubutumwa bwe zifite abantu ibihumbi bazikurikira.
Ntabwo bizwi neza igihe izo nyigisho zafatiwe amashusho, ariko hari izerekana ko Pastoro Mackenzie yari afite igiterane i Nairobi muri Mutarama (1) 2020, ibinyuranya nâibyo avuga ko yahagaritse ibikorwa bye mu 2019.
'Abana bararira kuko bashonje, bareke bapfe'
Bamwe mu bahoze mu idini rye bavuze ko bahatirwaga kwiyicisha inzara nka kimwe mu bihamya ko bemera ibyo yigisha.
Muri video zigera muri za mirongo nta gihamya itaziguye (direct) yerekana Mackenzie ategeka abayoboke be kwiyicisha inzara, ariko hari ibyo abwira abayoboke ku kwitanga ku cyo bemera, kugera ku buzima bwabo.
Hari aho agira ati: âHari abantu batanashaka kuvuga Yesu. Bakavuga ngo abana babo barimo kurira kuko bashonje, bareke bapfe. Aho hari ikibazo?â

Ahavuye isanamu, YOUTUBE
Mu kiganiro yagiranye nâikinyamakuru Nation cyo muri Kenya mu byumweru bishize, Pastoro Mackenzie yahakanye ko ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara.
Umunyamakuru amubajije kuri ibi yarasubije ati: âHari inzu cyangwa uruzitiro basanze ahantu runaka aho abantu bafungiye?â
'Uburezi ni ubwa sekibi'
Imwe mu zindi nyigisho za Mackenzie ni ingingo ivuga ko uburezi busanzwe ari ubwo kwa satani kandi bukoreshwa mu gucuza abantu utwabo.
Agira ati: âBarabizi ko uburezi ari ubwa sekibi. Ariko babukoresha mu nyungu zabo. Abacuruza impuzankano (uniformes), abandika ibitaboâŚabakora amakaramuâŚiyo myanda yose. Amafaranga yanyu arabakiza naho mwe mugakena.â
Mu 2017 na 2018, uyu mugabo yatawe muri yombi aregwa ibyaha birimo gushishikariza abana kutajya ku mashuri, avuga ko uburezi ântibwemewe na Bibiliyaâ.
Pastoro Mackenzie kandi yamagana uburezi avuga ko bushishikariza ubutinganyi biciye muri gahunda zâubumenyi ku bitsina.
Yabwiye Nation ati: âNabwiye abantu ko uburezi ari ubwa sekibiâŚAbana bigishwa ubutinganyi.â
Abaganga 'bakorera indi Mana'
Yashishikarije kandi abagore kwirinda kujya kwa muganga mu gihe cyo kubyara no kudakingiza abana babo.
Muri imwe muri za video, umugore avuga uburyo Mackenzie yamufashije kubyara mu masengesho kandi atarinze kubagwa, yongeraho ko nyuma âyasabweâ na mwuka wera kuburira umuturanyi we ngo ntakingize umwana we.
Mackenzie nyuma ashimangira ibyâuyu muyoboke we ko inkingo atari ngombwa, avuga ko abaganga âbakorera indi Manaâ.
Asaba kandi abagore kwirinda guhindura imisatsi yabo, kwambara imisatsi yâimikorano, nâimirimbo.
Ibimenyetso bya shitani n'intekerezo mpimbano
Byinshi mu byo Pastoro Mackenzie yigisha bigaruka ku gusohora kwâubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya ku Umunsi wâImperuka.
Inyigisho ze ziri kuri Internet zigaruka cyane ku mpera yâisi, kurimbuka kwegereje, nâibyago bya siyanse.

Ahavuye isanamu, Facebook
Kenshi kandi aburira ko imbaraga za satani ziri ahantu hose kandi zaba zarageze no mu butegetsi mu nzego zikomeye cyane zo ku isi.
Asubiramo kenshi ijambo "New World Order" â igitekerezo kidafite ibihamya ko inzegozikomeye ku isi zigiye kuzana ubutegetsi bwâigitugu ku isi, bugasimbura ibihugu â mu buryo bwâikinyoma kikemeza ko Kiliziya Gatolika, UN/ONU na Amerika ari bo babiri inyuma.
Pastoro Mackenzie kandi ashidikanya cyane ikoranabuhanga rigezweho, mbere yavuze ko umugambi wa leta ya Kenya wo gushyiraho indangamuntu yâikoranabuhanga ku baturage kugira ngo babashe kubona gahunda za leta ari âikimenyetso cyâinyamaswaâ.
Pastoro Mackenzie ni muntu ki?
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari mu kigero cyâimyaka irenga 50, ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yize mu ishuri ryigisha Bibiliya ariko arirangije aba umushoferi wa taxi mu mujyi wa Malindi wo ku nyanja yâUbuhinde mu burasirazuba bwa Kenya.
Urubuga rwâitorero rye ruvuga ko ryashinzwe mu 2003. We nâumugore we basanzwe bafatanya imirimo yâitorero rye.
Mu 2017 ubwo yafatwaga bwa mbere, nâumugore we bari kumwe bafungwa bombi, ariko kuri iyi nshuro umugore we ntabwo yafashwe mu bakekwa.
Icyo gihe bashinjwe âkwigisha ubuhezanguniâ ariko barabihakana bararekurwa, mu 2019 Pastoro Mackenzie yongeye gufungwa ashinjwa; kwigomeka ku itegeko, kugomesha abana no kugumura rubanda mu idini. Ibyaha bitamuhamye.
Ubu afunganye nâabandi bantu barenga 20, ni we usa nâushinjwa uruhare rwâibanze mu gupfa no guhambwa rwihishwa kwâabantu barenga 100 barimo nâabana, bari abayoboke bâidini rye. We ahakana ko hari uruhare abifitemo.
Iyi ni inkuru yatunguye benshi kandi ica umugongo Kenya, abaturage baho banenze inzego zâubutegetsi nâumutekano kuba zitarabashije kumenya ibyâuru rusengero nâuburyo aba bantu bahapfiraga.













