Kenya: Abarenga 70 biyicishije inzara bamaze gutabururwa, ni gute byageze aha?

Hari ubwoba ko abarenga 150 bapfuye bikekwa ko biyicishije inzara ngo bajye mu ijuru

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Hari ubwoba ko abarenga 150 bapfuye bikekwa ko biyicishije inzara ngo bajye mu ijuru

Kenya ikomeje kuba mu kumiro mu gihe imibiri y’abakristu bapfuye biyicishije inzara ikomeje gutabururwa aho yahambwe mu ishyamba ry’umuvugabutumwa ushinjwa kubashishikariza ‘gukurikira Yesu’ kugeza bishwe n’inzara.

Kuwa mbere hataburuwe indi mibiri 29 isaga indi 47 yari yabonetse mu cyumweru gishize, hari ubwoba ko abapfuye bashobora gukabakaba 200 mu gihe imiryango ikomeje kuvuga ko ibura abayo aha mu gace ka Kilifi mu burasirazuba bwa Kenya.

Ikibazo benshi muri Kenya bakomeje kwibaza ni uburyo umuvugabutumwa agera aho yemeza umuntu ko akwiye kwiyicisha inzara agapfa, nyamara we ibyo ntabikore. Hari umuvugabutumwa wabwiye BBC ko muri Kenya hari ikibazo cy'amadini.

Abamaze gutabururwa bikekwa ko ari abayoboke b’itorero Good News International Church. Bivugwa ko biyicishije inzara kugira ngo bagere mu ijuru mbere y’icyo babwiwe ko ari imperuka yegereje.

Imirambo irimo gutabururwa irimo iy’abana n’ababyeyi babo. Hussein Khalid umaze iminsi ine ahari kubera iki gikorwa cyo gutaburura yabwiye BBC ati: “Umunuko urakabije”.

Khalid akuriye Haki Africa, ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu, ari nacyo cyajyanye abategetsi aho gikeka ko hahambwe abantu mu ishyamba rya Shakahola.

Kuri iryo torero polisi yatabaye abantu 29 barimo abari hafi gupfa kubera kwiyicisha inzara, bose ntibashakaga gutabarwa kuko bemera ko bari begereje ibyo babwiwe ku mpera y’isi.

Imirambo y'abagore, abana n'abagabo imaze gutabururwa kandi indi myinshi ishobora kuboneka

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Imirambo y'abagore, abana n'abagabo imaze gutabururwa kandi indi myinshi ishobora kuboneka muri iri shyamba rya Shakahola

Khalid avuga ko ku cyumweru umugore uri kwegera imyaka 30 y’amavuko bamusanze “amerewe nabi cyane” amaso yaragiye (yarahonongeye). Ariko ko atashakaga ko hari umufasha.

Ati: “Tugerageje kumufasha tumuha utuzi turimo agasukari dukoresheje ikiyiko, yaranze neza neza. Afunga umunwa akoresha amarenga ko nta bufasha ashaka”.

Gusa nyuma yajyanywe mu bitaro, nk’uko Khalid abivuga.

Khalid avuga ko bageze ku wundi mugabo wo mu kigero cy’imyaka 40 atakibasha guhaguruka kubera inzara, bagerageza kumufasha nawe akanga.

Ati: “Yatwise abanzi barimo kumubuza kujya mu ijuru.” Uyu nawe yajyanywe mu bitaro.

Victor Kaudo wo muri Malindi Community Human Rights Centre, irimo gufasha gutaburura imibiri, avuga ko atekereza ko aho hari imirambo isaga 150. Avuga ko ikigo cye cyaburiwe n’umuntu wariho agerageza kurokora abana be batatu bari kuri ririya torero.

Kaudo yabwiye BBC ati: “Birababaje kuko twatabaye umwe twasanze mu nzu, aziritse umugozi.

“Kandi uwo mwana tubona afite nk’imyaka itandatu. Ariko mushiki we na musaza we bari bapfuye kandi bahambwe umunsi wabanjirije uwo twahagereye.”

Ni gute abantu bagera aho bemera gupfa?

Mu gihe Abanyakenya bakomeje kumirwa kubera iyi nkuru, iki ni cyo kibazo nyamukuru benshi bakomeje kwibaza. N’uburyo abantu bangana gutya bapfa bagahambwa bikamenyekana bitinze.

Kenya ni igihugu gishingiye cyane ku idini aho 85% bavuga ko ari abakristu.

Perezida William Ruto ubwe nawe agaragaza ukwemera gukomeye, ariko yavuze ko umukuru wa Good News International Church, Pastor Mackenzie Nthenge, ari umuntu “udafite idini”.

Naho minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kithure Kindiki yavuze ko ibyabaye ari “ubwicanyi”.

Ishyamba rya Shakahola, Kilifi
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umuvugabutumwa Mackenzie Nthenge, ubu ufunze, mu minsi yashize yavuze ko iby’aba bapfuye atagomba kubibazwa kuko yafunze urusengero rwe mu 2019.

Mackenzie, arimo gukorwaho iperereza ku gushishikariza abantu kwiyicisha inzara. Abandi bantu 14 bafunganye nawe baregwa ubwicanyi, umugambi wo kwica, gufasha kwiyahura, gushimuta no kugirira nabi.

Mu bapfuye b'abayobe b'iri torero abenshi si aba hano nk'uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibivuga, harimo abavuye mu burengerazuba bwa Kenya, muri Uganda na Tanzania.

Dr James Kipsang Barngetuny wize ivugabutumwa n’ibijyanye n'imitekerereze n'imyitwarire ya muntu, yabwiye BBC ko muri Kenya hari ikibazo cy’amadini mato “avumbuka nk’ibihumyo” kandi atagenzurwa neza.

Avuga ko abavugabutumwa bamwe babasha kuyobya ubwenge bw’abantu bakabaganisha ku biri mu nyungu zabo bwite no gukemura ibibazo byabo bwite.

Abahanga mu mitekerereze bavuga ko umuntu wayobejwe ubwenge akemera ibyo abwiwe n’uwo yizeye ashobora gukora ikintu cyose kugeza no ku kwiyica.

Dusubiye mu ishyamba rya Shakahola, Khalid avuga ko hari ahantu imbere cyane muri iri shyamba aho abantu bateranira bagasenga, kandi asaba abategetsi guhagarika ibi bikorwa muri iri shyamba rya hegitari 325.

Abaturage ba hano batangiye kuza ahari gutabururwa imirambo bakabwira abategetsi iby’abantu babo babuze.

Umugabo umwe yabwiye Khalid ko abana be batatu b’imyaka 21, 17 na 14 batwawe n’umuvandimwe wabo gusengera muri iryo dini. Kandi afite ubwoba ko bari muri aba bapfuye.