Trump avuga ko Ukraine ishobora kwisubiza ubutaka bwose Uburusiya bwafashe

    • Umwanditsi, Ruth Comerford n'umunyamakuru kuri Amerika ya Ruguru Anthony Zurcher
    • Igikorwa, BBC News

Perezida w'Amerika Donald Trump yavuze ko ubutegetsi bwa Kyiv bushobora "kwisubiza Ukraine yose mu mwimerere wayo", amagambo ye akaba agaragaje impinduka ikomeye ku ho ahagaze ku ntambara ya Ukraine n'Uburusiya.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe rwitwa Truth Social, yavuze ko Ukraine ishobora gusubirana "imipaka y'umwimerere y'aho iyi ntambara yatangiriye" ifashijwe n'Uburayi n'umuryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), bivuye ku kotsa igitutu ubukungu bw'Uburusiya.

Trump abitangaje nyuma y'ibiganiro yagiranye na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, byabaye nyuma yuko ku wa kabiri Trump agejeje ijambo ku nama y'inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye (ONU) i New York muri Amerika.

Trump yakomeje kuvuga ko ashaka kurangiza iyi ntambara, ariko mbere yaburiye ko icyo gikorwa gishobora kubamo ko Ukraine ihara (ireka) bumwe mu butaka bwayo, ibintu Zelensky yakomeje kwanga.

Mu butumwa bwe, Trump yongeyeho ko Ukraine ishobora "wenda no gukora ibirenze ibyo", ariko ntiyasobanuye icyo yakomozagaho.

Ntiyanakomoje ku mwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwateye bukaniyomekaho mu mwaka wa 2014. Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu mwaka wa 2022.

Trump yavuze ko aho ahagaze hahindutse "nyuma yo kumenya no gusobanukirwa byuzuye uko ibintu bimeze mu gisirikare n'ubukungu kuri Ukraine/Uburusiya".

Yongeyeho ati: "Putin n'Uburusiya bari mu kaga GAKOMEYE mu bukungu, ndetse iki ni igihe cya Ukraine cyo kugira icyo ikora." Yise Uburusiya "urusamagwe rw'igipapuro" (icyuka).

Mu gusubiza, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, yavuze ko "Uburusiya si urusamagwe na gato".

Peskov yabwiye Radio RBK y'Uburusiya ati: "Rufitanye isano cyane n'ikirura kandi nta kintu kibaho nk'ikirura cy'igipapuro."

Yongeyeho ko Putin "aha agaciro umuhate wa Perezida w'Amerika wo gushaka umuti w'amakimbirane yo muri Ukraine".

Zelensky yashimye "impinduka ikomeye" ku ho Trump ahagaze. Aganira n'abanyamakuru mu nyubako ya ONU, Zelensky yavuze ko yumva ko Amerika ishaka guha Ukraine ibyo kuyizeza umutekano "intambara nirangira".

Abajijwe ukuntu ibyo byaba bimeze, yongeyeho ati: "Sinshaka kubeshya, nta bisobanuro birambuye dufite", ariko avuga ko bishoboka ko Ukraine yahabwa izindi ntwaro, ubwirinzi bw'ikirere n'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone).

Nyuma yaho, avugira kuri televiziyo Fox News yo muri Amerika, Zelensky yavuze ko ubutumwa bwa Trump bwo ku rubuga Truth Social bujyanye n'aho ahagaze kuri Ukraine, bwamutunguye ariko ko yabufashe nk'"ikimenyetso cyiza" ko Trump n'Amerika "bazaba bari kumwe na twe kugeza ku musozo w'intambara".

Yabwiye umunyamakuru Bret Baier wa Fox News ati: "Ntekereza ko kuba Putin yarabeshyaga Perezida Trump inshuro nyinshi cyane na byo byaragize icyo bihindura hagati yacu."

Mbere ku wa kabiri, nyuma y'ijambo rye muri ONU, Trump yanavuze ko ibihugu byo muri OTAN bikwiye guhanura indege z'Uburusiya zivogera ikirere cyabyo, nyuma y'urukurikirane rwa vuba aha rw'indege z'intambara na 'drone' by'Uburusiya byinjiye mu kirere cya bimwe mu bihugu biri muri OTAN.

Mu cyumweru gishize, Estonia na Pologne byasabye kugirana ibiganiro n'ibindi bihugu binyamuryango bya OTAN nyuma yuko Uburusiya buvogereye ikirere cyabyo mu bihe bitandukanye. Romania, ikindi gihugu kinyamuryango cya OTAN, na cyo cyavuze ko 'drone' z'Uburusiya zavogereye ikirere cyayo.

Nyuma y'inama yo ku wa kabiri, OTAN yasohoye itangazo yamagana ibikorwa by'Uburusiya ndetse iburira ko izakoresha "ibikoresho byose bya gisirikare n'ibitari ibya gisirikare" mu kwirwanaho.

Ubutumwa bwa Trump bwo ku wa kabiri bujya mu kindi cyerekezo, nyuma yo kumara igice kinini cy'uyu mwaka ashimangira ko uko ibintu bimeze muri Ukraine bigoye.

Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, mu gucyocyorana kwabereye mu cyumba cya Oval Office cyo mu biro bya Perezida w'Amerika (White House), Trump yabwiye Zelensky ko uyu Perezida wa Ukraine "nta makarita afite ubu [yo gukinisha]" ngo abe yaganza mu ntambara imara igihe ikirekire y'ibikorwa bito bito byo gucana intege, imbere y'igihugu kinini cyane cy'Uburusiya kandi gituwe n'abaturage benshi cyane kurusha Ukraine.

Mbere y'ibiganiro yagiranye na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin muri leta ya Alaska muri Amerika muri Kanama (8) uyu mwaka, Trump yavuze ko azagerageza gutuma Ukraine hari ubutaka bumwe isubirana ariko aburira ko hazabaho "kugurana runaka, [ni ukuvuga] impinduka mu butaka".

Hari amakuru yavugaga ko Trump ateganya guhatira Zelensky guhara uturere twose twa Donetsk na Luhansk two mu burasirazuba bwa Ukraine, nk'ingurane yo kugira ngo Uburusiya buhagarike ibikorwa byabwo byose bya gisirikare byo ku murongo w'imbere ku rugamba – icyifuzo cyatanzwe na Putin i Alaska.

Trump yanakomeje gukangisha gufatira Uburusiya ingamba zikaze cyane, ariko kugeza ubu yananiwe kugira icyo akora, ubwo Uburusiya bwagiye bwirengagiza ibihe ntarengwa binyuranye n'ibikangisho byo kubufatira ibihano.

Kutamenya icyo Trump ateganya gukora, ni kimwe mu bintu bimaze igihe kirekire biranga politike y'ububanyi n'amahanga ya Perezida w'Amerika, ndetse wenda ibi yavuze ku wa kabiri bishobora kuba ari igerageza ryo kunyeganyeza ibiganiro by'amahoro bimaze ukwezi kurenga bitava aho biri, nyuma yuko Trump yakiriye Putin mu nama i Alaska.

Igice cy'ingenzi cyane cy'ubutumwa Trump yatangaje gishobora kuba ari uburyo bwarangiye – asezeranya ko Amerika izakomeza kugurisha intwaro kuri OTAN, na yo ikaba ishobora kuziha Ukraine.

Si umurongo wo kwiyemeza kwari kumeze nk'ukutagira iherezo kwo gufasha Ukraine mu ntambara ubutegetsi bwa Biden bwari bwarafashe, ariko birenze ibyo rimwe na rimwe muri uyu mwaka Trump yasaga nkaho ashishikajwe no gutanga.