'Turashima Imana yaduhaye Papa', 'Njye ntabwo nasubijwe' – Uko i Kabgayi bakiriye Papa mushya

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kabgayi
Misa ya mu gitondo kuri Bazilika nto ya Kabgayi uyu munsi yari yitabiriwe byisumbuyeho ugereranyije n'iy'ejo ku wa kane, iya none ni yo ya mbere ibaye Kiliziya ifite umushumba mushya, Papa Lewo 14.
Itorwa rye ni ibyishimo muri rusange kuri aba bakristu gatulika b'i Kabgayi, ariko bose ntibanyuzwe.
Mu nyigisho z'iyi misa itangira saa 6:30 z'igitondo, Padiri yibanze ku itorwa rya papa mushya, ashimira Imana ko yahaye Kiliziya umusimbura wa Francis.
Padiri yafashe umwanya asobanura amateka y'abapapa, asaba abakristu gusabira papa watowe.
Yagize ati: "Turashimira Imana ko yaduhaye papa. Ni itora ryatunguranye ndetse na papa watowe na we ashobora kuba yatunguwe. Ibi ni ibyerekana ko iki ari igikorwa cya Roho Mutagatifu, ko atari icya muntu."
Gutora papa byakozwe n'abakardinali 133 baturuka mu bihugu bitandukanye by'isi.
Abakristu gatulika ba hano i Kabgayi - kimwe na benshi bo muri Afurika, bari biteze ko hashobora gutorwa papa w'Umunyafurika, nyuma y'imyaka irenga 1500 uyu mugabane nta mushumba mukuru wa Kiliziya gatulika uratanga.

Agnès Beata Ilibagiza ku wa kane yari yabwiye BBC ati: "Umupapa mwiza twifuza ni umeze nka Papa François kuko yari papa w'abakene…"
Uyu munsi nyuma ya misa ya mu gitondo Ilibagiza yabwiye BBC ati: "Nk'umukiristu muto ntacyo nabihinduraho ariko ntabwo nashubijwe.
"Numvaga bari kuduha Papa uturuka mu bihugu byacu bikennye kugira ngo yumve akababaro k'abakene."
Michel Hitimana w'imyaka 68, we yagize ati: "Icyanshimishije ku itorwa rye ni uko na we agiye kugendera mu nzira ya Papa Francis wamubanjirije. Aravuga ukwicisha bugufi kandi akavuga amahoro".
'Sogokuru na nyogokuru bari abimukira' - Papa mushya ni muntu ki?
Robert Francis Prevost, w'imyaka 69, wahisemo izina rya Lewo wa 14, ni we Munyamerika wa mbere ubaye Papa, nubwo yafatwaga cyane nka Karidinali wo muri Amerika y'Epfo kubera imyaka myinshi yamaze yogeza ivanjili muri Peru nk'umumisiyoneri.
Yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1982.
Nubwo nyuma y'imyaka itatu ahawe ubupadiri yimukiye muri Peru, yasubiraga muri Amerika mu buryo buhoraho mu mujyi wa Chicago avukamo, nk'umwe mu bakuriye umuryango w'aba Saint-Augustin cyangwa 'Ordre des Augustins'.
Afite ubwenegihugu bwa Peru kandi muri icyo gihugu afatwa nk'umuntu wakoranye n'abantu bahejwe mu muryango mugari (sosiyete) ndetse yafashije mu gutuma abantu bo mu byiciro bitandukanye bashyikirana.
Mu mwaka wa 2014, Francis yamugize Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Peru.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Yabaye Arikiyepisikopi (Musenyeri mukuru) muri Mutarama (1) mu mwaka wa 2023 ndetse, nyuma y'amezi macye gusa kuri uwo mwanya, Papa Francis yamugize Karidinali.
Byemezwa ko Prevost abona ibintu kimwe na Francis ku bijyanye n'abimukira, abacyene n'ibidukikije.
Reverend (Nyiricyubahiro) John Lydon, bahoze babana mu cyumba, yabwiye BBC ko Prevost ari "umuntu usabana", "wicisha bugufi" ndetse "uhangayikishwa cyane n'abacyene".
Ubwo yavugaga ku mateka ye, mbere yuko atorwa, Prevost yabwiye televiziyo Rai yo mu Butaliyani ko yakuriye mu muryango w'abimukira.
Yagize ati: "Navukiye muri Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika]... Ariko sogokuru na nyogokuru bose bari abimukira, Umufaransa, Umunya-Espanye... Narerewe mu muryango w'abanyagatolika cyane, ababyeyi banjye baritangaga cyane mu mirimo yo muri paruwasi."
Nubwo Prevost yavukiye muri Amerika, Vatikani yamusobanuye nka Papa wa kabiri wo ku mugabane w'Amerika (Francis yari uwo muri Argentine).










