Oya, Kagame ntabwo yirukanye Abashinwa mu Rwanda

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda yahakanye inkuru itari ukuri yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Paul Kagame yategetse ko Abashinwa 18 boherezwa iwabo.

Ku mbuga nkoranyambaga, inkuru zimwe z’ibinyoma zigamije kuyobya zirakwirakwira zikemerwa na bamwe bakanazihererekanya, cyane cyane mu gihe nk’iki hari umwuka mubi hagati ya DR Congo n’u Rwanda.

Ubutumwa bwatangajwe kuri kuri Twitter buvuga iriya nkuru ku Bashinwa mu Rwanda ubu bumaze gukwizwa (retweets) inshuro hafi 8,000 kandi bukundwa (likes) inshuro zirenga 26,000.

Bwatangajwe kuwa mbere na konti yitwa Eye Witness Malawi imaze amezi macye ifunguwe kuri Twitter, ariko ukurikiye neza usanga ari ubutumwa bumaze imyaka ibiri bitangajwe bwa mbere.

Kuri Twitter, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yasubije umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC yo muri Africa y’Epfo, amubwira ko iyo nkuru ari ikinyoma.

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Si ubwa mbere Makolo avuga ko ubu butumwa atari ukuri kuko yabikoze no mu 2020.

Kuri iyi nshuro ubu butumwa bwari bwahinduweho amwe mu magambo ariko ari bumwe. Gusa burimo amakosa y’imyandikire nka “grubbing land” aho kuba “grabbing land”.

Ntihazwi neza impamvu bwongeye kugaruka ubu.

Mu Rwanda, mu kwezi kwa Mata(4) hafunzwe Umushinwa nyuma y’amashusho yagaragaye akubita umuturage amuhambiriye ku giti mu burengerazuba bw’igihugu.

'Ibinyoma ku mbuga' – intwaro mu makimbirane

Biboneka ko muri ibi bihe intambara itakirwanwa n’ingabo ku rugamba gusa, ahubwo izamo n’uruhare runini rw’icengezamatwara (propaganda) ryifashisha cyane imbuga nkoranyambaga, n’ibinyamakuru bifite impande bibogamiyeho.

Muri iki gihe hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo kubera imirwano mu ntara ya Kivu ya ruguru, habonetse zimwe mu nkuru z’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga z’icengezamatwara rigamije kuyobya.

Zimwe mu nkuru z’ibinyoma ziheruka kugaragara ni itangazo rigaragara nk’iry’ingabo z’u Rwanda ryanditse mu gifaransa rivuga ko ari zo zateye umujyi wa Bunagana.

Iri ryatangajwe na bamwe mu bakwiza icengezamatwara ryo kuyobya ku ruhande rwa DR Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Kuwa kabiri igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye iryo tangazo ry’ikinyoma ryarishyizeho ikirango ko atari ukuri.

Irindi ni iry’abakora icengezamatwara ryo kuyobya ku ruhande rw’u Rwanda ryashyizwe kuri Twitter risa nk’iryanditswe n’umutwe wa FDLR rigasinywa n’umuvugizi wayo.

Iryo rivuga ko FDLR irimo gufatanya n’ingabo za leta ya DR Congo, FARDC, ku rugamba iriho n’umutwe wa M23.

Curé Ngoma, umuvugizi wa FDLR, ku wa gatatu yabwiye BBC ko ririya tangazo ari “ikintu bashoboye guhimba”, ko FDLR itari muri iyo mirwano, ati: “Kugeza magingo aya ntabwo dufatanyije na FARDC.”