Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umuryango wanjye wahoraga untoteza kubera ibibazo by'uruhu
- Umwanditsi, Rachael Lewis & Mya Khan
- Igikorwa, West Midlands
- Igihe co gusoma: iminota 2
Kubwirwa n'umuryango we ko ari mubi kubera ikibazo afite ku ruhu ni byo byahaye Usha Singh-Das imbaraga zo kwandika igitabo avuga ko cyahumurije abandi bumvaga bari bonyine.
Uyu mubyeyi w'abana babiri afite indwara ya 'Eczéma' ikabije ku mubiri wose, kandi avuga ko yakuriye mu rugo rwarangwagamo ubwirasi n'ababyeyi bamutereranaga.
Igitabo cye, Breaking Free – Unravelling The Story Of A Toxic Life, gisobanura uko uburyo yabayeho mu bwana bwe, ari bwo bwamugize uwo ari we uyu munsi.
Yagize ati: "Naratotejwe kandi nkabikorerwa n'abo nari nizeyeho kundengera, ndetse mbyibuka nk;'ibyabaye ejo."
Singh-Das, w'imyaka 44 yungamo ati: "Abo mu muryango wanjye bambwiraga ko nta muntu uzigera ushaka kubana nanjye. Abantu bo mu muryango wanjye ni bo bambwiye ibyo. Byarankomerekeje bikomeye."
"Byahungabanyije cyane icyizere nari nifitiye; natangiye kwiheba, kwiheza no kwigunga.
"Mu by'ukuri, ibihe nari ndimo byari bibi cyane kandi binyangiza mu buryo bwose. Gusa nkibirimo sinabimenye, ahubwo nabisobanukiwe mbivuyemo."
Kwiyakira n'ubudaheranwa
Nyuma yo kurangiza amashuri, Singh-Das yasezeye iwabo aho babaga London maze yimukira i Birmingham, aho yize gukora ibiganiro bya televiziyo muri City University.
Nyuma yaho yahuriyeyo n'umugabo waje kumubengukwa birangira babanye maze aba se w'abana be. Iyi yabaye intambwe ikomeye cyane yamufashije kongera kubaka icyizere cye.
"Mvugishije ukuri, iyo hataba umugabo wanjye, sinari kuba nicaye hano nkora iki kiganiro uyu munsi."
"Umugabo wanjye ndetse n'umuryango nashatsemo baranyubatse cyane ndetse bongera kunkura mu mibabaro n'ihungabana nari narabayemo igihe kirekire."
Mu gitabo cye, asangiza abasomyi urugendo rwe rwo kwiyakira no kongera kwisubiza agaciro, ndetse no kwinjira mu "buzima bw'ubudahangarwa n'imbaraga" mu rwego rwo guha abandi icyizere.
Ati: "Hari abantu bashobora kuba bari mu gahinda nk'ako nari ndimo, babayeho nabi cyangwa ubu bakaba bari mu buzima bushaririye. Nababwira ko intambwe ya mbere ari ugusohoka, bagize amahirwe bakava aho bahora batoterezwa, ndahamya ko nta kintu na kimwe kizongera kubazitira."
Avuga ko uburyo abasomyi bakiriye igitabo cye bwamushimishije cyane.
yongeyeho ko "Bambwiye ko kibatera imbaraga, abandi bakambwira bati: 'Sinari nzi ko ari ibintu bisanzwe bibaho', abandi bakavuga ko batekerezaga ko ari bo bonyine banyuze mu bintu nk'ibyo."