Zelensky avuga ko Ukraine itazahara akarere ka Donbas mu gihe Uburusiya bwateye indi ntambwe

    • Umwanditsi, Laura Gozzi
    • Igikorwa, BBC News

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Ukraine izanga icyifuzo icyo ari cyo cyose cy'Uburusiya cyuko ihara (ireka) akarere ka Donbas nk'ingurane yo kugira ngo habeho agahenge, aburira ko bishobora gukoreshwa nk'ishingiro ryo kugaba ibitero mu gihe kiri imbere.

Zelensky yabivuze mbere y'inama hagati ya Perezida w'Amerika Donald Trump na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin izabera muri leta ya Alaska muri Amerika ku wa gatanu.

Trump yavuze ko amasezerano y'amahoro ayo ari yo yose yabamo "guhererekanya kumwe na kumwe kw'uturere" ndetse byemezwa ko kimwe mu bintu Putin asaba ari uko Ukraine ihara ibice ikigenzura by'akarere ka Donbas, mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

Hagati aho, ingabo z'Uburusiya zakomeje igitero cyazo cyo kuri iyi mpeshyi, zitsinsura bitunguranye zerekeza hafi y'umujyi wa Dobropillia wo mu burasirazuba, ndetse mu gihe gito zitera intambwe ya kilometero 10.

Zelensky yemeye ko iyo ntambwe yatumye Uburusiya bufata "uduce twinshi" ariko ko vuba aha Ukraine izasenya imitwe y'ingabo yagize uruhare muri icyo gitero.

Mu gupfobya iyo ntambwe y'Uburusiya, yongeyeho ko "birasobanutse kuri twe" ko intego y'Uburusiya ari ugushyiraho "umwanya runaka w'amakuru" mbere yuko Putin ahura na Trump, wo kuvuga ko "Uburusiya burimo gutera intambwe, mu gihe Ukraine irimo gutakaza".

Nta makuru leta yatangaje y'ibyo Vladimir Putin ashobora gusaba ubwo azaba ahuye na Donald Trump ku wa gatanu mu mujyi wa Anchorage muri Alaska.

Akarere ka Donbas - kagizwe n'uturere two mu burasirazuba twa Luhansk na Donetsk - kigaruriwe igice n'Uburusiya guhera mu mwaka wa 2014.

Uburusiya ubu bugenzura Luhansk hafi ya yose ndetse na hafi 70% by'akarere ka Donetsk, ariko ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku wa kabiri, Zelensky yashimangiye ko Ukraine izanga icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo kuva muri Donbas.

Yagize ati: "Niba tuvuye muri Donbas uyu munsi - ibirindiro byacu, ubutaka bwacu, ibice byigiye hejuru tugenzura - rwose tuzaba dufunguye ibirindiro bikomeye byo gutuma Abarusiya bategura igitero."

Mbere, Zelensky yashimangiye ko Ukraine itazaha "impano y'ubutaka uwigaruriye ubutaka" bwayo, akomoza ku itegekonshinga ry'icyo gihugu, risaba ko haba kamarampaka mbere yuko habaho impinduka iyo ari yo yose ku butaka bw'icyo gihugu.

Mu ijambo asanzwe ageza ku gihugu buri joro yavuze ku wa kabiri, Zelensky yanavuze ko Uburusiya burimo gutegura ibitero bishya mu bice bitatu byo ku rugamba - mu duce twa Zaporizhzhia, Pokrovsk na Novopavlov.

Mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko hazabaho"guhererekanya kumwe na kumwe kw'uturere ku bw'ineza ya bombi" - Uburusiya na Ukraine - biteza guhangayika muri Ukraine n'i Burayi ko Uburusiya bushobora kwemererwa guca imbibi za Ukraine bundi bushya ku ngufu.

Kuri ubu Uburusiya bugenzura hafi 20% by'ubutaka bwa Ukraine.

Ku wa kabiri, ibiro bya perezida w'Amerika (White House) byavuze ko ibiganiro by'i Alaska ari "umwitozo wo gutega amatwi" wa Trump ndetse byongeyeho ko kuba we na Putin bazicarana hamwe mu cyumba kimwe, bizaha Perezida w'Amerika "ikimenyetso cyiza cy'uburyo bwo kurangiza iyi ntambara".

Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.