Kenya: Imyigaragambyo yerekana ko guhatanira ubutegetsi kwa nyuma y'amatora kwafashe indi ntera

Abantu barimo kwiba intama
Insiguro y'isanamu, Ku wa mbere abantu bamwe bavuye mu isambu ya Uhuru Kenyatta i Nairobi batwaye intama ku bitugu
    • Umwanditsi, Isesengura rya Catherine Byaruhanga
    • Igikorwa, BBC News, Nairobi

Uguhatanira ubutegetsi kwa nyuma y'amatora hagati ya Perezida wa Kenya William Ruto na mucyeba we utavuga rumwe na leta Raila Odinga kwafashe intera ikomeye.

Ubu si ubwa mbere Raila Odinga akoresheje imyigaragambyo yitabiriwe n'imbaga, yo kwamagana ibyavuye mu matora.

Mu 2018, uwari Perezida Uhuru Kenyatta yashyizeho ihuriro hamwe na Odinga ndetse aza kumushyigikira mu matora ya perezida yo mu mwaka ushize.

Bitandukanye n'indi myigaragambyo ya nyuma y'amatora yabayeho mu gihe cyashize, Odinga na Kenyatta ni bo bisanze barimo kwibasirwa n'ibikorwa by'urugomo.

Abasahuzi ku isambu ya Kenyatta bavuze ko ari ukwihimura ku byo batakaje mu bucuruzi bwabo kubera imyigaragambyo yateguwe na Odinga, imyigaragambyo bavuga ko iterwa inkunga na Kenyatta.

Ayo magambo n'ibikorwa byabo bisa nk'ibihuye n'amagambo ya Kimani Ichung’wah, umukuru w'ishyaka rifite ubwiganze mu nteko ishingamategeko rya Kenya Kwanza (cyangwa Kenya mbere na mbere, ugenekereje mu Kinyarwanda), ari na ryo rya Perezida Ruto.

Mu mpera y'icyumweru gishize, Ichung’wah yavuze ko umutungo wa Kenyatta uri mu byago, ati:

"Ubwo ni bwo butumwa bwanjye butagenewe undi muntu wundi utari Uhuru Kenyatta, umuterankunga, umuterankunga umwe rukumbi, we wenyine uha amafaranga [urugaga] Azimio n'umucanshuro ari we Raila Odinga".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nta gihamya ihari ko Kenyatta atera inkunga Odinga.

Ibiro by'uruganda rufite aho ruhuriye na Odinga n'umuryango we na byo byagabweho igitero.

Ubwo navuganaga na we nyuma y'ibitero byo ku wa mbere, Ichung’wah nta gihamya n'imwe yatanze ko Odinga na Kenyatta bateje urugomo cyangwa ko Kenyatta arimo gutera inkunga Odinga.

Nanabajije Ichung’wah niba abantu barimo gushyira mu bikorwa amagambo ye, ariko yabihakanye, avuga gusa ko "amahitamo" Kenyatta akora "bizarangira agize ingaruka".

Nanamubwiye ko ibitero byasaga nk'ibikorwa mu buryo bwateguwe, ariko yavuze ko abantu bonyine bakoze ibyo bitero ari bo bashobora kuvuga uwabiteguye.

Abagabo bari muri uku kumvana imitsi muri politiki bose bigeze gukorana mu gihe runaka.

Mu 2007, Ruto yari mu ishyaka rimwe na Odinga mu kwiyamamaza kwa Odinga ku mwanya wa Perezida, nuko nyuma yaho Ruto aza kumara imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenyatta, none ubu Odinga na Kenyatta ni inshuti.

N'ubundi kandi, ibikomerezwa muri politiki no mu bucuruzi bwa Kenya bigizwe n'umubare muto cyane kandi akenshi usanga hari aho bihuriye.

Akenshi habaho ikimeze nk'amasezerano akozwe mu buryo bwo kwiyubaha nk'abagabo, agerwaho nyuma ya buri matora hagati y'impande zihanganye.

Ibitero ku mitungo bwite, nubwo tutazi uburyo byateguwe, biri gutuma habaho gushidikanya kuri ubwo bwumvikane bwo muri rusange.