Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umwana wari usigaye mu b'Umwami Yuhi Musinga, yatabarutse
- Umwanditsi, Juventine Muragijemariya
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Nairobi
Igikomangoma Spéciose Mukabayojo umukobwa w'Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93, nk'uko byemezwa n'abo mu muryango we.
Mukabayojo aheruka kugaragara muri rubanda mu gutabariza (gushyingura umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2017.
Abo mu muryango we babwiye BBC ko Igikomangoma Mukabayojo yatabarutse mu ijoro ryo ku wa mbere mu bitaro by' i Nairobi muri Kenya, ari na ho yari atuye, azize uburwayi n'izabukuru.
Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b'Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931 agacibwa n'abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (yapfiriye).
Musinga yasimbuwe n'umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na muruna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi ni basaza ba Mukabayojo.
Mu 2017 i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda ubwo Mukabayojo aheruka kubona muri rubanda yari afite intege nkeya kubera izabukuru.
Ibijyanye no kumushyingura ntabwo biratangazwa.
Mukabayojo yari afite abana batandatu, nk'uko abo mu muryango we babibwiye BBC.
Azashyingurwa mu Rwanda - Umuryango we
Umuryango w'Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri watangaje ko azashyingurwa mu Rwanda, aho kuba muri Kenya aho yatabarukiye kandi yari amazei imyaka myinshi atuye.
Mu butumwa bwatanzwe n'umwe mu bana be, bagize bati: "Mama wacu, Bideri Spéciose Mukabayojo, azashyingurwa mu gihugu cye cy'amavuko, mu Rwanda, hafi y'umugabo we ari we data, Benoit Bideri, na nyina, nyakwigendera Agnès Mujawingoma."
Itangazo ry'umuryango we rivuga ko nta gihindutse yazashyingurwa tariki 29 z'uku kwezi.
Umuryango wa Mukabayojo uvuga ko urimo gufashwa na Leta y'u Rwanda mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n'ishyingurwa rye.
Imiryango y'ibwami yo mu bihugu bitandukanye yohereje ubutumwa bw'akababaro n'ihumure ku muryango w'iki gikomangoma.