Abasenyeri b'i Burundi n'abo mu Rwanda barifuza ubumwe bw'Abarundi n'Abanyarwanda 'nkuko byahoze'

Inama y'aba basenyeri yari iyobowe na Musenyeri Bonaventure Nahimana (iburyo) ukuriye Kiliziya Gatolika mu Burundi na Kardinali Antoine Kambanda ukuriye Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Conférence Episcopale du Rwanda

Insiguro y'isanamu, Inama y'aba basenyeri yari iyobowe na Musenyeri Bonaventure Nahimana (iburyo) ukuriye Kiliziya Gatolika mu Burundi na Kardinali Antoine Kambanda ukuriye Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Abasenyeri gatolika bo mu Rwanda n'abo mu Burundi batangaje ko bababajwe no kuba imipaka y'ubutaka hagati y'u Rwanda n'u Burundi igifunze, basaba abategetsi gusubiranya umubano no gushyira imbere inzira yo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Mu nama y'iminsi ibiri yahuje abakuru ba Kiliziya gatolika muri ibi bihugu yabereye i Kibungo mu Rwanda yarangiye ku wa kabiri, aba basenyeri bavuze ko abategetsi bagomba gukemura ibibazo kugira ngo abantu n'ibyabo "bisanzure mu ngendo na serivisi" hagati y'ibi bihugu.

Musenyeri Bonaventure Nahimana Arikepiskopi wa Gitega ari na we ukuriye kiliziya gatolika mu Burundi, yavuze ko abasenyeri b'ibihugu bashyigikiye "ukunga ubumwe kw'Abarundi n'Abanyarwanda nkuko byahoze…", nk'uko bivugwa na Radio Maria Rwanda.

Mu kwezi gushize Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, yatangaje ko ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana mu "bikorwa birimo kuba" hagati y'abategetsi b'ibi bihugu.

Mu kiganiro cyihariye na BBC muri uku kwezi, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yavuze, aterekanye ibimenyetso, ko u Rwanda "ruragerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Republika ya Demokrasi ya Congo, rubicishije ku muhari Red- Tabara."

Umuvugizi wa leta y'u Rwanda yavuze ko ibi bivugwa na Perezida Ndayishimiye bitangaje kuko inzego za gisirikare z'ibi bihugu "zirimo zirahura" ziganira ku kurinda imbibi z'ibyo bihugu no gusubiranya umubano.

Umubano mubi hagati y'ubutegetsi bw'i Gitega n'ubw'i Kigali – umaze imyaka utari mwiza, warushijeho kuzamba ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo – ku butumire bwa leta ya Kinshasa – gufatanya n'ingabo za FARDC kurwanya inyeshyamba za M23 na wo ushinjwa gufashwa n'u Rwanda.

Abategetsi b'u Rwanda bagaragaje ko batishimiye icyo gikorwa cy'u Burundi kuko bashinja ingabo za FARDC gufatanya n'umutwe wa FDLR abategetsi bavuga ko uteje inkeke umutekano w'u Rwanda.

Aba basenyeri batangaje ko bishimiye imihate y'ibiganiro hagati y'impande zombi bigamije "gusubiranya umubano hagati y'ibihugu byacu".

Inama y'aba basenyeri yamaze iminsi ibiri iteraniye i Kibungo mu burasirazuba bw'u Rwanda kugeza ku wa kabiri tariki 01 Mata 2025

Ahavuye isanamu, Conférence Episcopale du Rwanda

Insiguro y'isanamu, Inama y'aba basenyeri yamaze iminsi ibiri iteraniye i Kibungo mu burasirazuba bw'u Rwanda kugeza ku wa kabiri tariki 01 Mata 2025
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Inama y'aba basenyeri yari iyobowe na Musenyeri Bonaventure Nahimana na Kardinali Antoine Kambanda ukuriye Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yishimiye iyimikwa rya Musenyeri Jean Bosco Ntagungira nk'umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda mu Ukwakira(10) umwaka ushize, no kwimikwa kwa Musenyeri Emmanuel Ntakarutimana wa Diyoseze ya Bubanza na Léonidas Nitereka nka Musenyeri wa Diyoseze ya Rutana mu Burundi, bimitswe muri Gashyantare(2) uyu mwaka.

Inama y'aba basenyeri yinubiye kuba mu Rwanda hari kiliziya zigifunze imiryango, basaba abategetsi bireba gufungura izujuje ibisabwa.

Umwaka ushize abategetsi mu Rwanda bafunze insengero zigera ku 8,000 zisabwa kuzuza ibyangombwa by'imikorere, zimwe muri zo ziracyafunze kugeza ubu.

Mu itangazo, aba basenyeri bavuze ko bababajwe n'ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa RD Congo cyateye "impfu z'abantu…n'impunzi mu karere", bavuga kandi ko bifatanyije mu isengesho n'abagizweho ingaruka "mu kwizera ko amahoro azagaruka vuba".

Aba basenyeri bamaganye amagambo y'urwango no guhembera ubugizi bwa nabi, no gukoresha abaturage mu nyungu za politike bikorwa n'abatandukanye bafite uruhare mu makimbirane ariho.