DR Congo - Kalehe: Ukwezi kumwe nyuma y'akaga gakabije – Ibyo icyogajuru cyerekana

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Mu gitondo cy'itariki nk'iyi y'ukwezi gushize, i Nyamukubi na Bushushu muri teritwari ya Kalehe haramutse inkuru y'incamugongo kubera icyago cyatewe n'imvura idasanzwe yari yaraye igwa. Uko amasaha yagiye yicuma byaje kuboneka ko ibyabaye ari icyago gikomoka ku biza kiri mu bibi cyane byabayeho mu mateka yibukwa ya DR Congo.
None tariki 05 Kamena(6) ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, ibyabaye i Kalehe biributsa ingaruka zikomeye zirimo kuva ku ihindagurika ry'ikirere kubera ibikorwa bya muntu.
Imvura yaguye muri iryo joro yakunkumuye imihana y'abaturage n'inzu zabo ku nkengero z'ikiyaga ibiroha mu Kivu, abantu hafi 600 ni bo bapfuye babonetse bakanashyingurwa naho abarenga 5,000 n'ubu barabuze, kandi imirimo yo gushakisha abandi yarahagaritswe.
Ni ibiza bishobora kuba byarahitanye abantu benshi cyane ariko bitavugwaho nk'ibindi ku isi. Mu duce twa Bushushu na Nyamukubi "agahinda karacyari kenshi, kandi abasigaye benshi bariho nabi cyane", nk'uko umukuru wa société civile ya teritwari ya Kalehe abivuga.
Marie Claire Kalume yabuze abantu barindwi, abana be batatu b'imyaka itanu, umunani, na 12, na babyara be bane bari baturanye kandi nabo bapfushije abana. Muri abo bose yabonye umurambo umwe gusa w'umwana we Blaise Kalume Kitamba wari ufite imyaka 12.
Yabwiye BBC ati: "Kugeza ubu n'abandi nzi ko bapfuye nubwo ntabo nabonye, ariko ijoro iriya mvura yaguye bose bari hano Nyamukubi."
Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki 05 Gicurasi (5) muri ako gace, yateje inkangu n'imyuzure kuri utu duce turi ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cy'ikiyaga cya Kivu, aya mashusho y'icyogajuru arerekana mbere na nyuma:
Igikoresho cyawe gishobora kudafungura aya mashusho
Ababuze benshi bashobora kuba bakiri munsi y'ubutaka n'ibyangiritse bitigeze bibasha kwigizwayo kubera kubura kw'ibikoresho byabugenewe mu gushakisha.
Thomas Bakenga Zirimwabagabo, 'administrateur' wa teritwari ya Kalahe yabwiye BBC ko ibikorwa byo gushakisha ababuze byahagaze ariko bakibona imibiri imwe n'imwe.
Ntiyabashije kuboneka ngo asubize ibindi bibazo bya BBC.
Abaturage ba hano bavuga ko inzego za leta zahagaritse ibikorwa byo gushakisha ababuze kuko "nyuma y'ibyumweru ababonekaga imibiri yabo yabaga yarangiritse cyane" kandi babonekaga "bigoye" kuko nta bikoresho byabugenewe bihari.
Bikekwa ko abantu benshi inkangu n'imyuzure byabaroshye mu kiyaga cya Kivu.
Abasigaye bamerewe bate?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Société civile ya Kalehe ivuga ko kugeza ubu "tumaze kubona imibiri y'abantu 583 yabonetse ikanahambwa n'abarenga 5,225 bataraboneka".
Kugeza ubu kandi inzira yonyine igera i Bushushu na Nyamukubi ni iyo mu kiyaga cya Kivu kuko umuhanda mukuru (Route Nationale 2) wa Bukavu - Goma wangiritse mu bice byinshi ubu ukaba udakoreshwa.
Minisitiri w'intebe Jean Michel Sama Lukonde uheruka gusura aka gace "yageze i Bushushu n'ubwato" kuko nta kundi yari kubasha kuhagera, nk'uko Delphin Birimbi ukuriye société civile ya Kalehe abivuga.
Leta yubatse inkambi z'amahema zicumbikiye abantu ibihumbi basenyewe. Yohereje kandi inkunga nyinshi z'ibiribwa n'ibikoresho. Ariko ingano y'ibyangijwe n'iki cyago n'umubare w'abakeneye ubufashe byatumye ubwo bufasha buba bucyeya.
Birimbi ati: "Benshi babayeho ubuzima bugoye cyane, hari benshi birirwa bazenguruka hano kuko badafite aho bikinga, hari aho usanga abantu barara mu nzu imwe y'umuturanyi ari 20. Buri wese ategereje ko leta ikora ibyo yemeje, ibyo ni ukububakira.
"Ubuzima ntabwo bworoshye ku bantu bari hano, ni yo mpamvu tubwira leta ko ngo 'aba nabo ni Abanyecongo igomba kubafasha byihuta kugira ngo nabo bagire aho batura kandi izo ni inshingano zayo."
Kubera ibibazo by'ihungabana bivuye ku gupfusha abantu benshi no kubura irengero ry'abandi, leta yohereje i Bushushu na Nyamukubi amatsinda y'inzobere mu by'indwara zo mu mutwe.
Birimbi ati: "N'ubu hari ibibazo byinshi by'ihungabana, turasaba ko aba baganga nabo bongerwa, ariko cyane cyane ibiribwa n'ibikoresho kuko ibyaje byabaye bicyeya. Turasaba leta ko yongera iyo nkunga kuri aba bavandimwe bacu hano i Bushushu na Nyamukubi."
Igikoresho cyawe gishobora kudafungura aya mashusho
Ni iki basabye Sama Lukonde?
Ubwo Minsitiri w'intebe Sama Lukonde yasuraga aka gace, uretse inkunga n'amagambo yo kwihanganisha yatumwe na Perezida Félix Tshisekedi, yinjiye mu modoka ikora imihanda atangiza imirimo yo gusana uriya muhanda mugari ngo wongere kuba nyabagendwa.
Delphin Birimbi ati: "Kuva yatangiza ibyo bikorwa akoresheje imashini no kuva yagenda nta kindi kintu cyakozwe uretse imashini ikiri aho, imirimo ntiyigeze itangira mu by'ukuri.
Kugeza ubu kuva no kugera muri utu duce harakoreshwa gusa amato mu kiyaga cya Kivu, aho abaturage bakoresha "amato y'imbaho nayo ateje akaga".
Ati: "Na Minisitiri w'intebe Sama Lukonde ubwe yakoresheje ubwato kugira ngo agere i Bushushu, kuko ntibyashobotse ko akoresha umuhanda ngo abone neza uko aha hantu hangiritse kuko umuhanda ufunze.
"Turasaba leta kugirira impuhwe abaturage bakeneye ko iyi mihanda migari ifunguka".
Ibindi société civile yasabye Sama Lukonde
- Kwimura abasenyewe bakubakirwa mu buryo bugezweho ahantu hakwiriye bakanashakirwa ibikorwa bibabeshaho
- Gusana no gufungura umuhanda wa Bukavu - (kugera Minova) Goma kuko ibice byawo byinshi byangiritse
- Gusana no gufungura umuhanda Bukavu - Kisangani uciye muri Parc National ya Kahuzi-Biega kuko naho ibice byawo byangiritse
- Kwishyura amashuri no kwita ku banyeshuri ba Nyamukubi na Bushushu batari bahari ubwo iki cyago cyabaga bagapfusha ababyeyi babo
BBC yagerageje kenshi kubaza ubutegetsi bwa Kalehe n'Intara ya Kivu y'Epfo icyo buvuga kuri ibi bibazo ariko ntibyashobotse kugeza ubu.
Abana b'impinja batoraguwe bareremba ku Kivu bamerewe bate?

Inkuru y'abana b'impinja batoraguwe bareremba ku kiyaga cya Kivu hashize iminsi micye iki cyago kibayeho aba hano bayise "igitangaza".
Delphin Birimbi yabwiye BBC ko umwana umwe "yagize amahirwe" ababyeyi be bombi bari batatanye kubera ibi biza baje kuboneka, "ubu bari kumwe nawe".
Ati: "Undi, nyina wari umuhetse ni we wishwe n'imyuzure, se yaje kuboneka ubu yatwaye uyu mwana i Bukavu gushaka imibereho. Hari abantu benshi bifuzaga gufasha uyu mwana. Ariko se yahisemo ko bajya i Bukavu, bameze neza."










