Rwanda - Gushyingura abapfuye: Umugore we yatwawe n’uruzi amusigira umwana w'amezi 6
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango - Rubavu
Ku irimbi rya Rugerero mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda uyu munsi hashyinguwe icya rimwe abantu 13 bishwe n’imyuzure yavuye ku mvura nyinshi yaguye kuwa kabiri nijoro.
Benshi bahitanywe n'uruzi rwa Sebeya wuzuye ukarenga inkombe zawo ukagera mu ngo z'abawuturiye.
Ku irimbi ari mu marira menshi kandi ateruye umwana ukiri muto cyane, Feza Nteziyaremye ni umwe mu bari mu kababaro gakomeye ko kubura ababo.
Inzu ye yatwawe n’uruzi Sebeya aho batuye mu murenge wa Nyundo “ku buryo aho yari iri utamenya ko hahoze inzu”, ariko rwanatwaye igikomeye kurusha ibindi.
Yabwiye BBC ati: “Amazi yaraduteye, mbwira umugore ngo arebe ikintu afata, njyewe mfata umwana ndamuheka. Byakomeje kwanga ndamubwira nti ‘reka dusenge twihane’, tumaze kwihana nibwo umuvumba waje ukubita idirishya yari afasheho ahita ajyana nawo.”
Feza n’umwana we nabo amazi yarabatwaye ariko abasha kubona ikindi kintu afata kugeza abaturage babatabaye bakabajyana kwa muganga kuko we n’umwana banakomeretse.

Nyuma y'amasaha menshi yamubuze, umurambo w’umugore we Mukamanzi Genereuse wari ufite imyaka 27 watoraguwe mu iseminari ya Nyundo ahaca uwo mugezi, nk’uko abivuga.
Ati: “[Ubu] Nta kibazo, by’umwihariko kuba mbonye aho ari nkaba mushyinguye, umwana[asize] afite amezi atandatu, ariko uko imyaka izajya iza nzajya muzana hano mubwire nti 'tujye kureba mama'.”
Abantu bose hamwe 130 bishwe n’ibiza byavuye ku mvura ikabije yaguye mu ijoro rishyira kuwa gatatu mu Burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda.

Mu myaka irenga 20 ishize ni ubwa mbere ibiza bikometse ku mvura bihitanye abantu bangana gutya mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente wari ku irimbi rya Rugerero none kuwa kane yavuze ko “imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera”.
Ngirente yabwiye abateraniye aho ati: “Perezida wa Repubulika yantumye ngo niyizire muhagararire mbabwire ko yifatanyije namwe kandi leta ibari hafi muri ibi byago.”
Kimwe n'abandi babuze ababo n'ibyabo, Feza avuga ko yifuza gufashwa "gutangira ubuzima bushya".














