Imvo n'Imvano ku myuzure yahitanye abantu ikangiza ibintu mu Rwanda

Insiguro y'amajwi, Imvo n'Imvano yo ku wa 13/05/2023
Imvo n'Imvano ku myuzure yahitanye abantu ikangiza ibintu mu Rwanda
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango, Kigali

Imvo n’Imvano yo ku wa gatandatu itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu umwaka wa 2023 turavuga ku myuzure n’inkangu byibasiye uduce tw’uburengerazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda.

Imyuzure yabaye mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 3 z’ukwezi kwa gatanu.

Leta y’u Rwanda yavuzeko abasize ubuzima muri iyi myuzure basaga 131, amajana bagakomereka, inzu zirenga 5000 zigasenyuka ndetse ibikorwa remezo birimo imihanda bikangirika cyane,ndetse ngo abantu basaga ibihumbi 10 badafite aho kwikinga bakaba bacumbikiwe mu bigo (sites) bisaga 100 hirya no hino muri ibyo bice byahuye n’imyuzure ikaze.

Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi ikavuga ko hakenewe miliari zisaga 130 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibyangiritse bisanwe mu buryo burambye.

Iyo Ministeri kandi ivuga ko abo imyuzure yasenyeye inzu bazubakirwa, abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakimurwa byihutirwa naho abakodeshaga bagahabwa ubufasha bwo kongera kwisuganya.

BBC yasuye akarere ka Rubavu kamwe mu twagizweho ingaruka zikomeye z’imyuzure.

Muri iki kiganiro turavugana na bamwe mu babuze ababo -twanasuye kandi bamwe mubo amazu yabo yasenywe n’imyuzure bacumbikiwe mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle hanze y’umujyi wa Rubavu.

Ni mu gihe ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kiburira abantu kwitwararika imvura y’uku kwezi kwa Gatanu n’ubwo ngo ishobora kuba iri kugabanya umurego.

Hagati aho ariko impuguke mu bibera mu nda y’isi zikavuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza kugira ngo haboneke umuti urambye wo kwirinda ko Ibiza byahitana ubuzima bw’abantu benshi, nabo turabaha ijambo.

Ikiganiro Imvo n’Imvano cy’uyu munsi mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.