Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
UK nitangira kohereza abimukira mu Rwanda 'abantu bazabyishimira' - Edouard Ngirente
"Rwose ndagira ngo mbibabwire ko ari vuba", ni ibyo Minisitiri w'intebe w'u Rwanda yasubije abanyamakuru abajijwe igihe abimukira bazoherezwa n'Ubwongereza bazazira.
Ngirente yavuze ibi mu gihe kuwa gatatu minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta kuwa gatatu yakiriwe na minisitiri w'ubutegetsi w'Ubwongereza Priti Patel ngo baganire ku masezerano basinye mu kwezi gushize.
Mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa gatatu, Dr Edouard Ngirente yavuze ko umwanzuro wose wa leta utabura abawunenga ariko ko uriya wizweho neza.
Amasezerano y'u Rwanda n'Ubwongereza yamaganwe n'abaharanira uburenganzira bw'impunzi, n'abantu ku giti cyabo barimo n'umunyamabanga wa ONU, Antonio Guterres.
Mu Bwongereza, imiryango imwe yiyambaje inkiko isaba guhagarika kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe.
Ku gatatu i Kigali, abajijwe igihe abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda, Dr Ngirente yasubije ati: "
"Bazaza vuba, birimo kuganirwa, aho tuzabakirira twariteguye, umubare wose uzaza tuzawakira nta kibazo na kimwe kirimo, bazaza vuba…rwose ndagira ngo mbibabwire ko ari vuba."
Amasezerano y'ibihugu byombi avuga ko mu igerageza ry'ibanze u Rwanda ruhabwa miliyoni £120 yo gufasha gutuza abo bimukira.
Minisitiri w'intebe Ngirente yavuze ko kwakira abo bantu ari igikorwa cy'ubugiraneza, ati "hagize ubirakarira uwo arihangana ntakundi".
Yavuze ko ubwo u Rwanda rwakiraga impunzi zivuye muri Libya hashobora kuba hari abatarabyishimiye, ariko ko "nyuma bimaze gukorwa abantu barabyishimiye".
Ati: "Birumvikana ko buri mwanzuro wafata wose ntihabura uvuga ati ese mama ni mwiza? Nibi rero turabizi ko nibimara gukorwa abantu bazabyishimira."
Bamwe mu bimukira bari mu Bwongereza bamaze kubwirwa ko bazoherezwa mu Rwanda.
'Twizeye ko ibiciro bizamanuka mu 2023'
Ibiciro ku masoko mu Rwanda byarazamutse, nk'uko abaturage bakomeje kubyinubira.
Dr Ngirente yavuze ko bitakabije cyane nk'uko byari byitezwe kuko ngo leta yashyizemo amafaranga ikunganira abacuruzi mu gihugu kugira ngo ntibazamure cyane ibiciro, ati: "Iyo itabikora ubu ibiciro biba biri hejuru birenze kurushaho".
Ngirente yavuze ko ibirimo kuba ubu ari 'shock' (ingorane itunguranye) ku bukungu itewe na Covid n'intambara ya Ukraine, kandi byagombaga kugira ingaruka zitaziguye ku bucuruzi.
Ati: "Ntabwo uko 'shock' ibaye leta ishobora guhita izamura umushara w'abakozi…twizeye ko umwaka utaha wa 2023 ibiciro bizamanuka bikajya hasi kuko ubu turi muri shock."
Yavuze ko kubera kubura kw'ingano zavaga mu Burusiya na Ukraine, ubu u Rwanda rurimo kuzitumiza muri Brazil na Australia zikahagera igiciro kiri hejuru kuko ari kure.
Avuga kandi ko leta irimo gushakisha aho izajya igura ifumbire ubu yazamutseho 120% ku giciro cyayo kuko hari nyinshi yavaga muri biriya bihugu biri mu ntambara.