Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe mugihe umwe mu baritwaye yafunzwe

Minisiteri y'urubyiruko n'umuco mu Rwanda yatangaje ko ibaye ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda kubera "iperereza ku byaha" ririmo gukorwa ku mukuru w'ikigo cyigenga kiritegura.

Mu mpera z'ukwezi gushize, Dieudonné Ishimwe ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up yatawe muri yombi akekwaho "ihohoterwa rishingiye ku gitsina" yaba yarakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye iryo rushanwa.

Guhagarika iri rushanwa bikurikiranye kandi no gufungwa kwa Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017, nk'uko ibinyamakuru byo mu Rwanda bibitangaza.

Ibinyamakuru bisubiramo umuvugizi w'ubugenzacyaha avuga ko Elsa Iradukunda yafunzwe akekwaho icyaha cyo "kubangamira iperereza" ku birego bishinjwa Dieudonné Ishimwe.

Ubwo Ishimwe yafungwaga, umwe mu bakozi ba Rwanda Inspiration Back Up yabwiye BBC ko abakobwa bane bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye bamureze bavuga ko yabasambanyije afite ibyo abizeza.

Miss Rwanda ni irushanwa ry'ubwiza riri mu bikorwa by'imyidagaduro bivugwaho cyane kurusha ibindi buri mwaka mu Rwanda.

Kuva nyuma ya jenoside, ryongeye gusubukurwa mu 2009 riteguwe na minisiteri y'umuco na siporo, ryongera kuba mu 2012 nabwo riteguwe na leta ifatanyije n'abigenga.

Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe yatangiye gutegura iri rushanwa nyuma yo gutsindira isoko, kuva icyo gihe niyo yonyine yariteye.

Minisiteri y'urubyiruko n'umuco yatangaje ko "ibaye ihagaritse iri rushanwa", mu gihe hari bamwe basaba ko leta irisubirana abandi ko ryavanwaho burundu.