Rwanda: Imvura imaze iminsi 3 igwa imaze guhitana abarenga 10 inangiza byinshi

Imvura mu Rwanda
Insiguro y'isanamu, Abantu bamaze kuhasiga ubuzima hanangirika byinshi

Mu Rwanda imvura imaze iminsi 3 igwa yikurikiranya imaze guhitana abantu barenga 10 ndetse yangiza byinshi birimo n'ibikorwa remezo.

Intara y'uburasirazuba n'umujyi wa Kigali ni ho hakozweho cyane aho amazu amwe yasenyutse ndetse n'imirima y'abaturage ikarengerwa n'amazi.

Imibare yatangajwe na Ministeri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi ivuga ko abantu 13 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n'imvura idasanzwe yatangiye kugwa mu mpera z'icyumweru.

Abapfuye barimo 9 bo mu ntara y'uburengerazuba barimo batatu bo mu rugo rumwe mu karere ka Nyamasheke.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana amazu yarengewe n'inkangu, amenshi akaba ari mu duce duhanamye.

Bamwe bakozweho n'ibi biza bacumbikiwe mu ngo z'abaturanyi, abandi bajyanwa kuba bikinze mu byumba by'amashuri.

Intara y'uburengerazuba irangwa n'imisozi miremire yaburiye abatuye ahafatwa nk'amanegeka kuhimuka byihutirwa mu gihe hashakishwa aho bakwerekezwa.

Umujyi wa Kigali na wo uri mu duce twibasiwe cyane aho abantu bane bapfuye mu karere ka Kicukiro ndetse n'amazu asaga 30 agasenywa n'amazi mu gihe mu gihugu hose habaruwe amazu 100 yasenywe.

Nyuma y'iminsi ibiri imvura igwa, harabarurwa kandi na hegitari zibarirwa mu 100 zatwawe n'amazi hirya no hino mu gihugu, akarere ka Kayonza konyine kakaba katakaje izigera kuri 49.

Ibishanga bikikije umujyi wa Kigali na byo hari ibyarengewe nko mu gace ka Karuruma aho imirima y'umuceri yarengewe.

Kuri uyu wa Kabiri imvura yasaga n'iyagabanyije ubukana, ndetse hamwe na hamwe batangiye gukora ibikorwa by'isuku.

Gusa itangazo ryasohowe n'ikigo gishinzwe iteganyagihe ryaburiye abantu kurushaho kwitwararika kuko imvura ikiri nyinshi cyane mu kirere kugeza uku kwezi kwa 4 kurangiye.

Andi mafoto:

Imyuzure mu Rwanda
Imyuzure mu Rwanda
Imvura mu Rwanda
Imvura mu Rwanda