Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Congo: 'Tuve mu magambo' - Kagame i Brazzaville
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko rw'iminsi itatu arimo muri Congo Brazzaville yavuze ko abategetsi ba Africa bagomba kuva mu magambo meza y'imyaka myinshi bakajya mu bikorwa kandi bakabijyamo "nk'ibyihutirwa".
Kuwa mbere, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ya Congo amagambo arimo ibyo igihugu cye cyagezeho, ibyo Africa iri kugeraho, n'imbogamizi zikiriho.
Mu ijambo yatangije amagambo macye y'igifaransa - ururimi rukoreshwa muri Congo - yavuze ko abanyafurika bagomba gushyira hamwe kugira ngo bubake "umugabene ukomeye".
Kagame yavuze ko Covid-19 yahaye isomo isi, na Africa, ryo kwitegura ibyorezo by'ahazaza.
Muri iyo ntero, yavuze ko u Rwanda, Senegal, na Ghana, bifashijwe n'abaterankunga, biri mu bikorwa byo gukora inkingo "zazafasha ibyo bihugu n'ahandi muri Africa".
Yakomoje ku bufatanye bw'ibihugu mu kurwanya imitwe y'iterabwoba mu burasirazuba bwa DR Congo, anavuga ku nyungu zo kwinjira kwayo mu muryango w'ibihugu bya Africa y'iburasirazuba.
Ati: "Ikibura [muri iyo migambi myiza] ni ukujyana twese hamwe tuve mu magambo tujye mu bikorwa, tukabijyamo nk'ibyihutirwa. Ntabwo twakwishimira kuvuga ibyiza imyaka n'imyaka…ariko tutabigeraho."