Congo: 'Tuve mu magambo' - Kagame i Brazzaville

Paul Kagame avuga ijambo mu nteko ishingamategeko ya Congo

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency

Insiguro y'isanamu, Paul Kagame avuga ijambo mu nteko ishingamategeko ya Congo

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko rw'iminsi itatu arimo muri Congo Brazzaville yavuze ko abategetsi ba Africa bagomba kuva mu magambo meza y'imyaka myinshi bakajya mu bikorwa kandi bakabijyamo "nk'ibyihutirwa".

Kuwa mbere, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ya Congo amagambo arimo ibyo igihugu cye cyagezeho, ibyo Africa iri kugeraho, n'imbogamizi zikiriho.

Mu ijambo yatangije amagambo macye y'igifaransa - ururimi rukoreshwa muri Congo - yavuze ko abanyafurika bagomba gushyira hamwe kugira ngo bubake "umugabene ukomeye".

Kagame yavuze ko Covid-19 yahaye isomo isi, na Africa, ryo kwitegura ibyorezo by'ahazaza.

Muri iyo ntero, yavuze ko u Rwanda, Senegal, na Ghana, bifashijwe n'abaterankunga, biri mu bikorwa byo gukora inkingo "zazafasha ibyo bihugu n'ahandi muri Africa".

Yakomoje ku bufatanye bw'ibihugu mu kurwanya imitwe y'iterabwoba mu burasirazuba bwa DR Congo, anavuga ku nyungu zo kwinjira kwayo mu muryango w'ibihugu bya Africa y'iburasirazuba.

Ati: "Ikibura [muri iyo migambi myiza] ni ukujyana twese hamwe tuve mu magambo tujye mu bikorwa, tukabijyamo nk'ibyihutirwa. Ntabwo twakwishimira kuvuga ibyiza imyaka n'imyaka…ariko tutabigeraho."

Abagize inteko ishingamategko ya Congo

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency

Insiguro y'isanamu, Abagize inteko ishingamategko ya Congo