Britney Spears avuga ko atwite nyuma yuko kugenzurwa birangiye

Ahavuye isanamu, Getty Images
Britney Spears yatangaje ko atwite, nyuma y'amezi avuye mu buryo bwo mu rwego rw'amategeko bwo kumugenzura bwatumaga se agenzura byinshi mu bijyanye n'ubuzima bwe.
Uyu muririmbyi yabwiye abamukurikira miliyoni 40 ku rubuga rwa Instagram ko arimo kwitegura kubyarana umwana n'umukunzi we Sam Asghari.
Britney, w'imyaka 40, ufite abahungu babiri b'ingimbi, yanahishuye ko yagize ikibazo cy'agahinda gakabije (depression) mu gihe cyo gutwika kwe kwa mbere yaho.
Mu kwezi kwa gatandatu mu 2021, yabwiye umucamanza ko uburyo bwari buriho bwo kumugenzura bwamubuzaga gushaka umugabo cyangwa gukuraho uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Mbere, yavuze ko ashaka kugirana umuryango na Asghari, w'imyaka 28, umutoza we w'imyitozo ngororangingo.
Ariko uburyo bwo kumugenzura bwo mu rwego rw'amategeko, bwari bwarashyizweho na se mu mwaka wa 2008 nyuma yuko agiriye mu ruhame ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe, bwatumaga adashobora kwitafira ibyemezo ku giti cye bijyanye n'ubuvuzi bwe.
Ubwo yavugaga mu rukiko mu mwaka ushize yamagana uburyo bwo kumugenzura, Britney yavuze ko ubwo buryo bwo mu rwego rw'amategeko bwarimo no kugenzura ubuzima bwe bw'imyororokere.
Yagize ati: "Nifitemo [igikoresho cya intrauterine device, IUD] imbere muri jyewe muri aka kanya kugira ngo ntatwita... ariko iyi ngirwa tsinda [ringenzura] ntirizanyemerera kujya kwa muganga kugikuramo kuko badashaka ko ngira abana".
"Rero urebye, ubu buryo bwo kungenzura burimo kunyangiza cyane kurusha uko bungirira neza".
Yongeyeho ati: "Ndashaka gushobora gushaka no kugira umwana".
"Muri aka kanya nabwiwe mu buryo bwo kungenzura ko ntashobora gushaka no kugira umwana".
Ku wa mbere mu butumwa bwe bwo kuri Instagram, Britney yavuze ko "atazongera gusohoka cyane" mu kwirinda abafotozi binjirira ubuzima bw'ibyamamare, bazwi nk'aba-paparazzi.
Yanavuze ko inda bishoboka ko "izangora", kuko mbere yagize ikibazo cy'agahinda gakabije mu gihe cyo gutwita, ibizwi nka 'perinatal depression', imvugo yo mu buvuzi ikoreshwa ku gahinda gakabije ko hagati ya mbere yuko umugore atwita na nyuma yaho ho hafi umwaka umwe amaze kubyara.
Yavuze ko "byababazaga cyane" kandi ko mbere byavugwagaho gacye cyane kuko "abantu bamwe bafataga ko byateza ibyago kuba umugore yakwinuba nk'uko mu gihe afite umwana imbere muri we".
Ariko uyu muhanzi - ufite abana babiri yabyaranye na Kevin Federline - yavuze ko ashima ko bitakiri ngombwa kubika iryo banga ribabaza.










