Carine Maniraguha: Umusizi 'utari gusobanukirwa neza ibyo ndimo kureba'

Carine Maniraguha
Insiguro y'isanamu, Carine avuga ko abakobwa benshi bafite impano y'ubusizi ariko hari byinshi bibaca intege

"Numbona uzanyite umusizi, nunyumva uzanyite igisigo" - icyo ni icyivugo cya Carine Maniraguha umusizi kugeza ubu ufite igihembo giheruka cy'uwahize abandi bose mu Rwanda.

Kimwe mu bisigo bye gitangaje ni icyo yise "Nsa nk'umusazi" aho avuga ku byo areba mu ishusho y'umuntu abandi bita umusazi, ati: "Ariko uko wasara uko ari ko kose ntabwo ibintu byawe byose biba ari ubusazi."

Maniraguha uzwi kandi nka Carine Poet, avuga ko yahanze icyo gisigo kuko abitwa abasazi n'abiyita abazima babona ibintu ugutandukanye kandi buri wese azi ko uko abibona aribyo bizima.

Ati: "Nanjye nanditse kiriya gisigo nk'umuntu utari gusobanukirwa neza ibyo ndimo kureba, atari uko ari byiza ahubwo hari aho biri kutujyana hatari heza."

Tambuka YouTube ubutumwa
Uremeye ibiri kuri Google YouTube?

Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na Google YouTube. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha Google YouTube amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.

Uragaba: Ibitangwa n'izindi mbuga bishobora kubamwo gutangaza

Impera ya YouTube ubutumwa

Ubusizi ni ubutunzi bukomeye bw'umuco w'abantu - bwabayeho kuva cyera cyane ku migabane yose y'isi aho abasizi bungikanya amagambo yuje ubuhanga n'injyana mu gusobanura ibiriho, umuco, ibyishimo, intambara, urukundo, amahoro, n'ibindi…

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, n'umuco, UNESCO, rivuga ko ariyo mpamvu buri mwaka tariki 21 Werurwe(3) yahariwe kwishimira no gusigarisa ubusizi.

Bigendanye n'uyu munsi wa 2022, Audrey Azoulay ukuriye UNESCO yavuze ko "imbaraga z'ubusizi ntacyo wazigereranya", kandi ko nk'imvugo ifungura imiryango ku bandi ubusizi ari ubuhanga "bukenewe kurushaho mu bihe bikomeye".

Carine Poet acyeka ko inganzo ye ayikomora ku mugore wa mbere ufatwa nk'uwatangije ubusizi buriho ubu mu Rwanda - Nyiraruganzu II Nyirarumaga (≈1500 - 1550) -, nubwo na nyina umubyara afite iyo mpano ariko ngo atigeze ageza mu ruhame.

Mu 2018 habaye irushanwa Art Rwanda-Ubuhanzi ry'ikigo Imbuto Foundation kuva ku midugudu kugeza ku rwego rw'igihugu, abagabo n'abagore, Carine aza mu basizi 10 ba mbere, ndetse aza kubarusha aba uwa mbere. Nta rindi riraba kugeza ubu.

Yabwiye BBC ati: "Kugeza ubu igihembo cy'umusizi wa mbere mu Rwanda ni njyewe ugifite."

Avuga ko ubusizi ari kimwe mu bintu bimubeshejeho kuko akora ibisigo by'ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo agahembwa, ndetse ko abona ubusizi ari andi mahirwe y'umurimo kuko mu bikorwa byinshi bihuza abantu umwanya w'umusizi usigaye utegurwa.

[Ubukwe] 'Nzaba mbukora'

Carine Poet w'imyaka 27 yabonye uburyo inshuti n'imiryango bashyira abakobwa ku gitutu cyo kurongorwa abibonamo ikibazo yahimbiye igisigo yise "Nzaba mbukora".

Nawe ubwo bukwe ntarabukora, ndetse aseka… ati: "Nanjye nzaba mbukora…ni byiza kubukora igihe nyacyo aho kubukoreshwa n'igitutu cy'abandi."

Yongeraho ati: "Abantu bagahora bakubwira ngo 'ko udakora ubukwe?', bakagushyiraho igitutu ugasanga hari ababukora ariko bitanyuze umutima we."

Carine Maniraguha

Ingorane z'abagore n'abakobwa zirimo izishingiye ku mateka yo kubaheza inyuma nizo zituma ari bacyeya mu busizi "n'ubwo bwose umugore ari we wadukanye ubusizi mu Rwanda", nk'uko Carine abivuga.

Ati: "Ayo mateka yo kudahabwa amahirwe yatumye umugore ubwe yiremamo wa muco wo guhora ari kure ataza mu ruhando rw'abandi ngo yigaragaze cyangwa agaragaze icyo afite.

"Hari abana b'abakobwa baba bafite iyi nganzo ariko ntibashyigikirwe, bati 'ntabwo najya kuvuga imbere y'abantu', rimwe na rimwe bati 'ni ubushyanutsi'.

"Ubundi natwe tukica intege, ukibwira ngo 'ese uwambona mpagaze imbere y'abantu bangana batya ndi kubabwira ibi bindimo yabifata ate'?"

Gusa yizeye ko uko ubusizi n'abagore byombi bigenda bihabwa umwanya kandi bitezwa imbere bizagenda bihinduka impano y'ubusizi mu bagore ntizikomeze gupfukiranwa.