Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ukraine: Inkuru z'abagore batanu bari ku rugamba muri iyi ntambara
- Umwanditsi, Na Harriet Orrell
- Igikorwa, BBC World Service
First lady wa Ukraine yanditse kuri Instagram ati: "Kwirwanaho kwacu ubu gufite ishusho ya kigore"
Olena Zelenska, umugore wa Perezida Volodymyr Zelensky, yakomeje gutangaza amafoto agaragaza umuhate w'abagore mu guhangana n'ibitero by'abarusiya.
Si Zelenska gusa - amafoto akomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga y'abagore bafite imbunda cyangwa bambaye imyenda ya gisirikare biteguye kurwana muri iyi ntambara mu gihugu cyabo kuva mu mpera z'ukwa kabiri.
Imiryango myinshi yaratatanye kuko miliyoni z'impunzi ziganjemo abagore n'abana bahunze bagana iburengerazuba, mu gihe abagabo basigaye ngo barwane ku mijyi yabo yatewe n'abarusiya.
Gusa, hari abandi bagore benshi nabo basigaye, barimo na Zelenska, nubwo bwose hari akaga kanini ku buzima bwabo.
Izi ni inkuru z'abagore batanu bari ku rugamba muri iyi ntambara.
Kira Rudik - 'Biteye ubwoba, ariko ndarakaye'
Umudepite witwa Kira Rudik ati: "Nari ntarakora ku mbunda kugeza intambara itangiye. Nta na rimwe byari byarabaye ngombwa.
"Ariko ibitero bitangiye kandi hari uburyo bwo kubona imbunda, nararakaye cyane niyemeza kuyifata.
"Yari iremereye kandi inuka icyuma n'amavuta."
Rudik yahuje itsinda ryo kwirwanaho i Kyiv, kandi baritoza kurinda uyu murwa mukuru usumbirijwe n'ingabo z'abarusiya.
Uyu akomeza kugira ibanga ahantu aherereye neza neza, nk'uko abivuga, kuko inzego z'ubutasi zamuburiye ko ari "ku rutonde rw'abagomba kwicwa" n'ingabo z'Uburusiya.
Ariko akomeza akazi ke nk'umukuru w'ishyaka rya Voice Party mu nteko ya Ukraine, akabifatanya no gukora 'patrol' mu gace atuyemo we n'itsinda rye.
Ifoto ya Rudik afite imbunda yarazungurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga, kandi avuga ko ibi byatumye hari abandi bagore benshi biyemeza gufata intwaro.
Yabwiye BBC ati: "Nakiriye ubutumwa bwinshi bw'abagore bambwira ko nabo bari kurwana.
"Ntabwo tuzi uko iyi ntambara izagenda, ariko tuzi ko twese tugomba kurwana ku gaciro kacu, ku mibiri yacu, ku bana bacu.
"Biteye ubwoba, ariko ndarakaye kandi ibi nibyo byiyumvo bikwiye kurusha ibindi nagira kugira ngo ndwanire igihugu cyanjye".
Kuri miliyoni 44 z'abaturage ba Ukraine, miliyoni 23 ni abagore, nk'uko bigaragazwa na banki y'isi, iki gihugu gisanzwe gifite abagore benshi mu gisirikare ugereranyije n'ahandi.
Igisirikare cya Ukraine kivuga ko 15,6% by'abasirikare bacyo ari abagore - umubare wikubye akarenze kabiri kuva mu 2014.
Uyu mubare ushobora kuba ubu uri hejuru nyuma y'itangazo rya leta ryo mu Ukuboza (12) rihamagararira abagore bose bari hagati y'imyaka 18 na 60 bafite amagara mazima kwiyandikisha mu gisirikare.
Abahisemo kuguma mu gihugu ntibahunge cyangwa abinjiye mu gisirikare ubuzima bwabo bushobora kuba buri mu kaga gakomeye.
Ntabwo bizwi neza umubare w'abamaze gupfa mu mirwano kuva Uburusiya bwatera, ariko abategetsi ba Ukraine bavuga ko abaturage barenga 1,000 bamaze gupfa kuva tariki 24 Gashyantare byatangira.
Ntabwo bishoboka kugenzura iyi mibare, gusa ONU/UN tariki 08 Werurwe(3) yavuze ko abasivile 516 bamaze kwicwa.
Hejuru y'ibyo, bikekwa ko ibihumbi by'abarwanyi ku mpande zombi bamaze gupfa mu abagwa muri iyi ntambara bakomeza kwiyongera, kandi birashoboka ko abakomeretse bo ari benshi kurushaho.
Perezida Zelensky avuga ko abasirikare 1,300 ba Ukraine bapfuye mu byumweru bibiri bya mbere by'iyi ntambara.
Abanya-Ukraine benshi bakiri mu mijyi iri kuraswaho baba mu byumba byo munsi by'inzu no muri stations za metro zo hasi aho bikinze ibisasu by'abarusiya.
Iraswa ry'ibyo bisasu naryo ntirirobanura, amafoto ya buri munsi yerekana inzu z'abaturage ziraswaho, ibitaro cyangwa ahumvikanyweho nk'inzira y'abahunga.
Ibyo ni ibiri ku bahisemo kuguma mu duce tw'intambara muri Ukraine.
Marharyta Rivachenko - 'Ntaho nari mfite ho guhungira'
Uretse abanyapolitiki, abagore bo muri rubanda rusanzwe nabo bari kwinjira mu ntambara nk'abakorerabushake.
Iminsi micye mbere y'uko ibi bitero bitangira, Marharyta Rivachenko yizihije isabukuru y'imyaka 25 i Budapest muri Hungary, ari kumwe n'inshuti ze.
Ubu, yamenye uko asinzira mu rusaku rw'intabaza ziburira iyo umujyi we utangiye kuraswaho n'ingabo z'abarusiya.
Yabwiye BBC ati: "Intambara itangira, umuryango wanjye wari i Kharkiv njyewe ndi ndi Kyiv njyenyine. Nta hantu nari mfite ho guhungira.
"Sinashatse kuva hano, nifuje kugira icyo nkora, niko guhitamo kujya mu mutwe wo kurinda umujyi."
Rivachenko yafashe amasomo y'ubutabazi bw'ibanze kugira ngo abe umufasha w'abaganga muri batayo ye, none ubu akora nk'umufasha w'abaforomo.
Ati: "Mfite ubwoba cyane. Nkunda ubuzima bwanjye kandi ndashaka kubaho, ariko ubuzima bwanjye bugengwa n'iyi ntambara, rero ngomba kugira icyo nkora mu gufasha ngo irangire."
Yustyna Dusan - 'Icy'ibanze ni ukurokoka'
Ntabwo buri wese ashoboye kujya mu matsinda ryo kurinda umujyi kuko kugeza ubu bafite abakorerabushake benshi kandi buri wese ntafite ubunararibonye no gushirika ubwoba.
Inzobere mu ikoranabuhanga Yustyna Dusan arakora ikindi cyose yashobora ngo afashe igihugu cye.
Ati: "Ubu ndi muri 'reserve' kandi niteguye kurwana. Najyanywe i Lviv, kuko nta mbunda nta n'imodoka mfite ntabwo nari ingenzi i Kyiv.
"Ubu rero muri aka gace katarimo intambara, ndafasha mu gutegura ibikoresho n'ubufasha bujyanwa ku rugamba."
Mbere y'intambara Dusan yari uharanira uburenganzira bw'inyamaswa. Ariko avuga ko ubu atagifite amarangamutima yo kurengera inyamaswa.
Ati: "Ni akaga gakomeye kuba inyamaswa ziri gutabwa mu mijyi ngo zigweyo. Ariko icy'ingenzi kuri njye ni ukurokoka kugira ngo mfashe ingabo zacu zizarwana kugeza ku iherezo.
"Abana bacu barimo gupfa, kandi barashaka kwica buri munya-Ukraine kandi, ikindi twumva turi twenyine muri ibi.
"Icyo nifuza gusa ni ukuticwa."
Olena Biletskyi - 'Ndashaka ko umukobwa wanjye azavukira muri Ukraine yigenga'
Inzu y'i Kyiv ya Olena Biletskyi wahoze ari umunyamategeko, yahindutse ibiro bikuru by'ishami rya gisirikare ry'abagore muri Ukraine.
Ubu atwite inda y'amezi atandatu kandi yahisemo kuguma muri Kyiv we n'umugbao we, n'abakobwa babo b'imyaka 11 na 16, ngo bafashe kuyirwanirira.
Ati: "Turahuza ibikorwa by'abagore mu kurwana ku gihugu. Ni icyemezo cyacu nk'umuryango kuguma aha ngo turwane, kuko tudashaka kubaho twarafashwe.
"Ni ikibazo cyo guhitamo hagati y'ubucakara no kwisanzura kandi ibyo ni ibyiyumvo by'abagore bose mu gihugu. Rero tuzaguma i Kyiv igihe cyose tubishoboye."
We n'umugabo we Oleksandr bayoboye ibikorwa byo gutegura iyi ntambara ku basivile, ku mubiri no mu mutwe.
Ibikorwa byabo byarimo imyitozo y'uko bakora Molotov cocktails (amacupa yaka umuriro arimo petrol aterwa agaturika nk'igisasu), gukoresha imbunda no gutangaza amakuru mu ndimi 33 ku rubuga rwabo.
Ikigo cyabo gikora ibikorwa byo kuburabuza ibimenyetso bya ultraviolet bibaza ko byoherezwa n'ingabo z'abarusiya mu kugena aho misile zabo ziraswa - harimo icyo basanze mu busitani bwabo.
Olena ati: "Mu minsi micye ya mbere ubwoba n'igihunga byari byinshi. Ariko ubu ntabwoba, ni ubushake gusa bwo gutsinda umwanzi.
"Sinigeze nifuza guhunga, kandi simbiteganya.
"Ntabwo nzi niba tuzarokoka ariko ndashaka kubaho nkakabya inzozi zo kubyara umukobwa wanjye wa gatatu muri Ukraine yigenga kandi yisanzuye".
Yaryna Arieva - 'Nta bwoba mfite bw'ubuzima bwanjye'
Mu gitondo ubwo Putin yatangazaga ibitero kuri Ukraine, Yaryna Arieva yatekerezaga ikintu kimwe - uko yari yiyemeje kurushinga.
Yari amaze igihe aba ahatandukanye n'umugabo we ubu, Svyatoslav Fursin, kandi bombi bifuzaga kuba bari kumwe muri iyi ntambara.
Nyuma yo gushyingirwa, bahise bajya mu itsinda ryo kurinda umujyi wa Kyiv.
Arieva ati: "Nzakora ibyo nshoboye byose mu kurinda igihugu cyanjye n'umujyi wanjye.
"Ibyo ntunze byose biri hano, ababyeyi banjye bari hano, injangwe yanjye iri hano. Ibintu byose nkunda biri hano rero sinasiga Kyiv kandi nzarwana nibiba ngombwa."
Arieva w'imyaka 21, ni umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya Kyiv, bityo yahise ahabwa imbunda mu ba mbere.
Yagiye mu itsinda ryo kurinda Kyiv we n'umugabo we, ariko nta bunararibonye buhagije afite bwo kujya kurwana kugeza ubu.
Ahubwo, ajya gufasha ku kigo cy'itsinda ryo kurinda umujyi, cyangwa akaguma imuhira asenga, anywa itabi akora n'akazi, ategereje amakuru y'umugabo we, uri kurwana ku rugamba.
Ati: "Mbere y'intambara nari mfite ubwoba bwinshi. Natinyaga imbwa, n'umwijima.
"Ariko ubu, ikintu cyonyine ntinya ni ukubura umugabo wanjye - nta bwoba mfite bw'ubuzima bwanjye."
Akazi gateye akaga
Abakorerabushake bari gupfira ku rugamba, barimo abagore benshi.
Tariki 24 Gashyantare, umunsi wa mbere Uburusiya bwinjira muri Ukraine, Iryna Tsvila w'imyaka 52 yarishwe i Kyiv.
Yari mu bakorerabushake bo kurinda umujyi we n'umugabo we Dmytro, bivugwa ko nawe yapfuye uwo munsi.
Icyumweru kimwe nyuma y'aho imodoka itwaye abantu bajyanye ibiribwa ku kigo cy'inyamaswa hafi ya Kyiv yarashweho, Anastasiia Yalanskaya w'imyaa 26 n'abandi bantu babiri barapfa.
Imbwa bari bashyiriye ibiryo zari zimaze iminsi itatu ntacyo zibona kandi bivugwa ko yanze guhunga kugira ngo azifashe.
Valeriia "Lera" Matsetska, undi mukorerabushake w'umugore, yarashwe n'igifaru cy'abarusiya igihe yari atwaye imodoka agiye gushaka imiti ya nyina, nk'uko ikigo cyo gufasha USAID cyabivuze.
Yaburaga gato ngo agire imyaka 32.