Rwanda: Bimwe ku mushinga watangijwe wo gutega igare ukanitwara i Kigali

Amagare ya GuraRide ubu ari ahantu 13 mu muri Kigali

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Amagare ya GuraRide ubu ari ahantu 13 mu muri Kigali

Jean Claude Mwambutsa/BBC Gahuzamiryango i Kigali

I Kigali hatangijwe uburyo bw'ingendo ku magare abategetsi bavuga ko buzaba buhendutse kandi burengera ubuzima n'ibidukikije.

Ushaka kuva hano akajya hariya azajya yegura igare mu bice byabugenewe (station) maze arishyire ahandi nk'aho hegereye aho agiye.

Abatangiye kugenda n'aya magare barasabwa gukora 'download' ya application ya 'GURARIDE' itanga uburenganzira bwo kuvana igare muri 'station', muri iki gihe cy'intangiriro bararitwara ku buntu.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hari 'stations' 13 z'aya magare gusa ziri ahantu habiri, mu mujyi rwagati n'i Remera, kuko ari ho bubatswe inzira zagenewe amagare ku mihanda migari.

Umusore yaganiriye na BBC ari kurinyonga hafi ya stade Amahoro yagize ati:

"Kuva byatangira niryo ngendaho, urabona kuva hano kugera Kimironko kuri moto nari kwishyura magana atatu, ariko mpise mfata igare ninza kugaruka nongere mfate irindi."

Iri gare ariko ntirigomba kuvanwa mu mihanda mikuru ngo umuntu arijyane iwe, uwaritwaye niwe ushobora kubazwa ibyaryo mu gihe ritari muri 'station' yaryo.

Umusore ugiye gufata igare ngo agende

Ahavuye isanamu, BBCGAHUZA

Insiguro y'isanamu, Umusore ugiye gufata igare ngo agende

GuraRide, kompanyi ivuga ko yazanye ubu bushabitsi, ivuga ko ubu buryo bwa application yo kurifata ari nabwo buzifashishwa nibatangira kwishyuza ikavuga ko bizaba biri ku giciro gito.

Jerry Ndayishimiye wo muri GuraRide avuga ko batangiriye ahari inzira zubakiwe amagare ariko bizeye ko bizagera aho aya amagare akora hose muri Kigali.

Ati: "Igihe ibyo bikorwa remezo by'amagare bizaba bihari noneho buri muntu azaba yakoresha serivisi zacu aho ariho hose mu mujyi, ndetse turateganya no kujya mu yindi mujyi n'uturere tw'u Rwanda."

Mu gihe Kigali - n'u Rwanda muri rusange - ari ahantu h'imisozi bamwe bibaza uko bazajya bayizamuka ku igare.

Inzira zagenewe amagare ku mihanda mikuru

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Inzira zagenewe amagare ku mihanda mikuru
Izi nzira ziri ahantu habiri kugeza ubu muri Kigali, mu mujyi n'i Remera

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Izi nzira ziri ahantu habiri kugeza ubu muri Kigali, mu mujyi n'i Remera

Ndayishimiye ati: "Twatekereje amagare akoresha amashanyarazi ku buryo umuntu ashobora kuzamuka ahantu aho ariho hose atarinze kunyonga. Mu kiciro gikurikiraho muzabona amagare y'amashanyarazi abantu bazifashisha bajya hirya no hino mu mujyi."

Pudence Rubingisa ukuriye umujyi wa Kigali avuga ko ubu bushabitsi buzafasha kudakoresha cyane imodoka bityo bukarengera ibidukikije.

Ati: "…iyo dukoresha amagare na bwa buzima bwiza tubungabunga bw'abanyamujyi tuba tubugezeho."

GuraRide ivuga ko yatangiye gutekereza no ku bwishingizi bw'aya magare n'abazajya bayatwara.