Aaliyah: Indirimbo ze zongeye gucurangwa cyane, 'Imbaraga ze ziracyari hose'

    • Umwanditsi, Na Michael Baggs
    • Igikorwa, Wa BBC Newsbeat

Reba ku byashyizwe kuri New Music Friday uyu munsi urabononaho Album yitwa One In A million.

Hashize imyaka 25 isohotse kandi yagurishijweho kopi zirenga miliyoni umunani ku isi - ariko yari itaragera kuri 'stream' kugeza uyu munsi.

One In A Million, ni indirimbo ya kabiri y'umuhanzi wakunzwe cyane, Aaliyah, wamamaye igihe gito muri muzika agapfa bitunguranye.

Yari mu bahanzi bari kuzamuka vuba cyane ku isi ubwo yagwaga mu ndege yahanutse mu 2001, afite imyaka 22.

Iyo album ni iya mbere muri eshanu zigomba kugera kuri 'streaming services' mu mezi macye ari imbere - nta n'imwe yari yagashyirwaho kubera agahinda umuryango we waguyemo n'ibibazo hagati y'inzu zikora muzika kubera uburenganzira.

Mu myaka irindwi mbere yo gupfa kwe, yakoze muzika yahaye ishusho R&B mu myaka ya 1990, anakora umurage we bwite ucyumvikana n'uyu munsi muri muzika.

Umunyamuziki Jaydonclover yabwiye BBC Newsbeat ati: "Imbaraga ze ziri hose, hose rwose."

Samson Ashe, umunyamuzika w'imyaka 27 ati: "Muzika ye ifite ubwiza butareba igihe - ahubwo ifite injyana yihariye."

Bombi bavuga ko Aaliyah ari umwe mu bababereye urugero n'umuhanzi bakunda. Imyaka 20 nyuma y'urupfu rwe, aba bombi bari mu kiragano gishya kigiye kubasha kumva muzika ya Aaliyah y'umwimerere igeze kuri 'streams' bwa mbere.

Aaliyah yari inde?

Yari afite imyaka 14 gusa ubwo yasohoraga album ye ya mbere, Age Ain't Nothing But A Number, yagiye muri cumi za mbere muri Amerika na 20 za mbere mu Bwongereza, mu 1994.

Yakurikijeho iyitwa One In A Million mu 1996 n'iyo yise Aaliyah mu 2001, hamwe n'izindi ndirimbo zakunzwe cyane ku isi nka If Your Girl Only Knew, Try Again cyangwa More Than A Woman.

Mu gihe kinini cya muzika ye, Aaliyah yakoranye n'abatunganya muzika nka Timbaland na Miss Elliot, ariko album ye ya mbere (iyi yashyizwe kuri stream uyu munsi) yakozwe na R Kelly.

Mu gihe cye kandi, amakuru ku bantu bakundana yagiye asohoka, biza kumenyakana ko Aaliyah yashyingiranywe na R Kelly afite imyaka 15 gusa, bakoresheje inyandiko mpimbano zivuga ko afite 18.

Ariko yakomeje gutera imbere muri muzika ye, ndetse yamuritse imideri muri Tommy Hilfiger atangira no gukina filimi, mu 2000 yakinnye muri filimi izwi cyane Romeo Must Die.

Mu kwezi kwa munani 2001, Aaliyah n'itsinda rye bagiye n'indege muri Bahamas gufata amashusho y'indirimbo ye Rock The Boat.

Mu rugendo bagaruka, bafashe indege ntoya kurusha iyo bafashe bagenda, bayijyamo ari benshi n'ibikoresho byabo.

Imaze guhaguruka, yahise yongera yisenyura hasi itarafata ikirere neza, hapfa Aaliyah, abantu barindwi bari bayirimo n'umupilote - bikekwa ko yari yarabeshye ngo abone icyangomwa cy'abapilote. Byabonetse kandi mu maraso ye ko harimo inzoga na cocaine nyuma y'iyo mpanuka.

Umurage wa Aaliyah: Imyaka 20 nyuma

Aaliyah yabaye mu buzima bwa Jaydonclover kuva akiri umwana.

Uyu muhanzikazi aracyafite amashusho ye na nyina bari kubyina indirimbo ya Aaliya Are You That Somebody, bafashe kuri Noheli mu 2002.

Ati: "Ndibuka bari kumfata ayo mashusho.

"Turacyayafite ndi kwibyinira, ndirimba nanagenda mu mbyino z'iyi ndirimbo na mama wanjye agerageza kunyigana."

Uyu munsi, Jadonclover ni umuririmbyi na we, kandi afatira urugero kuri Aaliyah yaba mu muziki no mu gushaka gusa na we.

Yongeraho ati: "Kuri njye, uburyo aterura indirimbo - ijwi rye rigororotse n'uburyo amanuka mu njyana zakozwe na Timbaland.

"Izo si injyana zituje cyane gusa, ahubwo afite n'uburyo nawe atuzanya nazo, agakora ibintu bye akaba Aaliyah.

"Nanjye ngerageza kuba nkawe iyo ndirimba, ariko mbikora mu njyana ya hip hop, bityo muri ubwo buryo, biba bisa cyane uko njyana n'utunganya muzika yanjye.

Ni kimwe no kuri Samson, uvuga ko akazi Aaliyah yakoranye na Timbaland kamwigishije uko nawe yakora muzika ye.

Ati: "Nibaza ko ikintu kimwe gikuru nkura kuri Aaliyah ari ukudatinya gutangira andi majwi, ntugatinye gutangira ikindi kintu, ariko buri gihe umenya inzira igusubiza ku byawe.

"Buri gihe jya wibukuka intangiriro y'aho uturuka kugira ngo udatakarira mu majwi atari ayawe."

Samson kandi yemera ko Aaliyah yahaye umurongo abahanzi b'iki gihe nka Beyoncé, nk'uwa mbere mu bo mu gihe cye wageze hejuru akanagaba amashami hanze ya muzika.

Samson ati: "Yari icyago mu myidagaduro, nta muntu wakoraga nk'ibyo yari ariho akora kiriya gihe.

"Ubu dufite Beyoncé unamurika imideri, kiriya gihe ntawakoraga ibyo - muzika, imideri, filimi, yari icyago mu bintu bitatu -Aaliyah ni we wabitangije."

Samson avuga kandi ko yaririmbaga ku mibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye n'ubw'abandi bakoraga R&B icyo gihe.

Ati: "Niwe muntu wenyine washoboraga kuririmba ikintu nka Rock The Boat. Ni indirimbo irimo amagambo akomeye y'ibishegu, ariko ayavuga mu buryo bwiyubashye ku buryo ugira uti;

"Ok, iyi umuntu n'ubundi yayicuranga no kuri radiyo kumanywa kuko abivuga mu buryo bwiyubashye."

Mu gihe kandi abandi bahanzi b'abagore bariho baririmba indirimbo zabo, kenshi zanditswe n'abagabo, zijyanye no kwiba umukunzi w'undi, amagambo y'iza Aaliyah ntiyavugaga ku nkundo z'abandi.

Jaydonclover ati: "Akenshi abandi baba bavuga ibibi mu rukundo mu gihe Aaliyah yabaga avuga ibyiza mu rukundo, mu buryo bworoshye."

'Uzahora wumva injyana za Aaliyah'

Ariko umuziki warahindutse cyane kuva mu myaka ya nyuma ya 1990. Indirimbo za pop uyu munsi ntizirenza iminota itatu kugira ngo zigire abazikunda kuri Spotify, Apple Music n'izindi mbuga za muzika.

Jaydonclover ukunda cyane indirimbo Are You That Somebody cyangwa Come Over za Aaliyah, ati: "Abantu uyu munsi, bafite undi mubano na muzika."

"Nibaza ko bazabasha kwishimira umurage yasize kandi bakumva ko tutagomba buri gihe abavuga ibintu bikomeye, bashize amanga kandi cyane, indirimbo ze zagufasha cyane uri kuruhuka cyangwa kwishimisha."

Kuri Samson, uvuga ko indirimbo One In A Million yitiriwe album ya Aaliyah ariyo akunda cyane, yemeza ko byose biterwa n'injyana.

Ati: "Aaliyah we azana iyihariye. Iyo wumva One In A Million cyangwa ukumva Rock The Boat ni injyana nyazo.

"Abantu bakeneye kongera kumva muzika ye bagahora bumva injyana ze."