TB Joshua: Pastoro utemerwaga n'ab'iwabo ariko wabaye icyamamare henshi

    • Umwanditsi, Na Nduka Orjinmo
    • Igikorwa, BBC News, Abuja

Umupastoro uzwi cyane muri Nigeria TB Joshua, wapfuye ku myaka 57, abandi bapastoro iwabo bamufataga nk'umuntu w'ahandi batemera, kugeza ku rupfu rwe yari akirwanira ko abo nabo bamwemera, nubwo bwose yari afite miliyoni nyinshi z'abantu bamukurikira muri Africa.

TB Joshua wari warigijweyo mu ihuriro rya Christian Association of Nigeria (CAN) na Pentecostal Fellowship of Nigeria (PFN), bamufataga nk'"uwiyita icyo atari cyo" uva mu bantu bakoresha "imbaraga z'umwijima" wacengeye mu idini ry'abakristu.

Ariko Joshua ntabwo yari atandukanye n'abandi bapastoro bigisha kuri televiziyo batwaye intekerezo za benshi kubera "ubutumwa bw'ubutunzi" kuva mu myaka ya za 90 (1990).

Benshi muri bo nabo barangwa no gukora "ibitangaza" nkawe, ariko Joshua - wari ukuriye Synagogue Church Of All Nations (SCOAN) - ntabwo yari mu itsinda rihuza abandi.

Madamazela Abimbola Adelakun, wigisha muri kaminuza ya Texas mu ishami rya African Studies, ati: "Uburyo bwe ntabwo bwari ubwo gusenga bisanzwe".

'Bacyekaga ko ari umubeshyi'

Joshua ava mu muryango ukennye kandi yarezwe na nyirarume w'umusilamu nyuma y'urupfu rwa se wari umukristu.

Kenshi yakundaga kwambara jalabia - ikanzu y'abasilamu, akanatereka ubwanwa bikamuha ishusho yihariye.

Ubwo Joshua yatangizaga urusengero rwe kuri televiziyo hagati mu myaka ya 1990, umusatsi we ntiwanyereraga, inkweto ze ntizarabagiranaga kandi ntiyari afite imvugo nyamerika - yavugaga nk'umu-Yoruba, hamwe n'imvange y'Icyongereza na Pidgin.

Abamukurikira bamubonaga nk'umuntu ubifitemo impano kandi uciye bugufi, nuko ijambo rye rikwira henshi ku isi.

Joshua yagiye ahinduka uko yagiye agwiza ubukire, agira imodoka nyinshi n'indege bwite, tuvuze bimwe muri byo, ariko yakomeje gufatwa nk'uwo hanze.

Benshi mu bapasteri ba Nigeria bategurwa bakanazamurwa n'abapasteri bakuru bakunze kwita "daddy/mummy wo mu mwuka".

Gbenga Osinaike, wandika ikinyamakuru cya Pantekonti kizwi cyane muri Nigeria, ati: "Ntibizera ko wahagarara ubwawe udafite umuntu ukuri inyuma.

"Imiryango y'idini yumva ko uba ucyeneye uwo wigiraho - Paul, se wa Timoteyo, Eliya se wa Elisha, nk'ibyo. Bibazaga ko ari umubeshyi bityo ntibabane nawe neza."

Joshua wavutse tariki 12/06/1963 nawe ntabwo yafashijwe n'ibyo ubwe yavugaga bidasanzwe - kimwe muri byo ni uko yavuze ko yamaze amezi 15 mu nda ya nyina.

Kureba kuri televiziyo amasengesho ye mu bihe bya mbere byari bigoye kuko bamwe banabangamirwaga n'urugero rw'imbaraga zidasanzwe yerekana.

Bamwe bavugaga ko ari ibikorwa by'umuntu ukora 'magie/magic' kurusha kuba umunyamasengesho.

Ntabwo yacaga ibikuba mu gihe ari gusenga, kandi wabonaga adakoresha imbaraga nyinshi ubwo yabaga avuga ko ari gutegeka imyuka kuva mu bantu.

Ariko n'ubundi akerekana imbaraga ze - abantu bagwaga hasi arambuye amaboko ye, ndetse yarahuhaga mu rusengero imirongo n'imirongo y'abamuteraniye imbere bakabandagara inyuma.

Agatambaro k''igitangaza'

Rimwe na rimwe yitegerezaga cyane abo ari gusengera bikaboneka nkaho ari kubagenzura akoresheje 'télécommande' itaboneka.

Osinaike ati: "Abantu bari bafite imyumvire y'uko Imana yakora, gusa ubwo babonaga ikintu gitandukanye, baratangaye."

Gusa byinshi mu byo yanengwaga icyo gihe byanakorwaga n'abandi bapastoro nabo bajya gufatwa nk'imana n'ababakurikira.

Nabo bakoreshaga udutambaro tw'umweru tw''ibitangaza', bakagurisha amavuta n'amazi y'umugisha bavuga ko avura byose, bakanashyira amasura yabo ku myenda n'ibikoresho by'ababakurikira.

Osinaike ati: "Ariko kuko we atari mu itsinda ryabo cyangwa ngo avuge Imana nk'uko bo bayivuga, yasanishwaga na shitani."

TB Joshua kandi yashinjwaga n'abapastoro bagenzi be guhimba ibitangaza, bakavuga ko ibitangaza byabo ari byo by'ukuri.

Kuri iki, Madamazela Adelakun ati: "Nta gitangaza kirimo ukuri.

"Ndabizi ibi abakristu ntabwo babyemera ariko nta gitangaza cyaguha amaguru. Nta gitangaza cyazura uwapfuye. Biriya bintu byose ni ibyo bakina kugira ngo wemere."

Adelakun yongeraho ko abakristu bamwe bemera ko ibitangaza byarangiye igihe cy'abahanuzi.

Ati: "Ariko ubu haje abapastoro bavuga ko ibyo bintu bigishoboka."

Yungukiye ku guhagarika TV

Aba bapastoro bahinduye cyane ishusho y'idini ry'abakristu muri Nigeria kubera inyigisho zabo, ubuhanuzi no kwizeza ibitangaza.

Bayobora amakoraniro manini cyane, kandi benshi muri bo bashinjwa kuvana inyungu mu bakene babizeza ubukire.

Adelakun ati: "Abantu bifuza kubona ibintu bitangaje. Bibaha ikintu cyo gutekerezaho."

Mu 2004, ikigo gishinzwe ubugenzuzi cya Nigeria cyahagaritse televiziyo zerekana ibitangaza by'abapastoro birimo kuba ('Live').

Joshua yavuze ko ari we wari ugambiriwe, ko abapastoro bacyeba be bagiye gusaba leta ngo ihagarike ibyo bikorwa kuko yari amaze kwiganza cyane mu binyamakuru kubera ibyo bita ibitangaza.

Yakoresheje uko guhagarikwa mu nyungu ze, afungura televiziyo Emmanuel TV ikoreshwa na 'satellite', yahise imugeza ku kwamamara no mu mahanga.

Adelakun ati: "Ashobora kuba ari we wa mbere wakoresheje internet na satellite mu kugaragaza itorero rye ku bantu bo mu mahanga."

Yanafunguye konti kuri Facebook na YouTube zifite miliyoni z'abantu bazikurikira.

Mu kwezi kwa kane, YouTube yahagaritse konti ye ishinjwa ibikorwa by'urwango ku bantu bamwe.

Bitandukanye n'abacyeba be, TB Joshua ntabwo yashyize amashami y'itorero kuri buri muhanda kandi umuryango we ntiyawushyiraga imbere mu bikorwa bye - umugore we gacye cyane yabonekaga bari kumwe kandi nta numwe mu bahungu be uri mu bayobora amashami macye afite.

Itorero ryari we nawe akaba ryo.

Ku rupfu rwe, imiryango minini cyane y'icyicaro cy'idini rye i Lagos yarafunzwe, igisirikare cyarazanywe ngo kigarure ituze igihe ibihumbi by'abamukurikira bahise bahisuka mu gahinda.

Bwana Osinaike ati: "Cyari igikorwa cy'umuntu umwe, nubwo yari afite intumwa. Biragoye kubona itorero rye rikomeza adahari."