Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Dolly Parton 'yanze' ishimwe ry'ikirenga rya perezida wa US inshuro ebyiri
Dolly Parton yahishuye ko yanze ubugira kabiri ishimwe rizwi nka 'Presidential Medal of Freedom' yari guhabwa n'ubutegetsi bwa Trump.
Uyu muririmbyi w'injyana ya country yavuze ko yanze uwo mudari kuko umugabo we yari arwaye, ubundi kuko atashoboraga kugenda kubera icyorezo cya Covid-19.
Parton avuga kandi ko atazi neza niba yakwemera uwo mudari awuhawe na Perezida Joe Biden, kuko ngo byagaragara nka politiki.
Presidential Medal of Freedom niryo shimwe ry'ikirenga rihabwa abasiviri muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu byiciro bitandukanye by'ubuzima.
Bamwe mu bahawe iri shimwe barimo umuririmbyi Bruce Springsteen, Collin Power wahoze ashinzwe ububanyi n'amahanga, Bill n'umugore we Melinda Gates na Paul Rusesabagina.
Avuga mu kiganiro cya NBC, Parton yagize ati: "Nasabwe kwakira iryo shimwe n'ubutegetsi bwa Trump. Sinashoboraga kubyemera kuko umugabo wanjye yari arwaye. Nanone bongeye kubimbaza ariko nabwo sinashoboraga kugenda kubera Covid".
Yavuze ko n'ubu yamaze kwegerwa n'ubutegetsi bwa Biden, ati: "Ubu ndumva ninywakira, bizaba ari politiki, bityo rero simbizi neza."
Parton w'imyaka 75 - yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane hambere nka Jolen, I Will Always Love You, cyangwa Island in the Stream ye na Kenny Rogers - avuga ko yumva atanakwiye iryo shimwe.
Ati: "Ariko ni ibintu byiza niba abantu bumva ko mbikwiriye".
'Presidential Medal of Freedom'
- Ishimwe ry'ikirenga rihabwa umusiviri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
- Ryashyizweho mu 1963 na Perezida John F Kennedy
- Rihabwa "abagize uruhare rukomeye mu mutekano cyangwa inyungu za Leta Zunze Ubumwe, amahoro ku isi..."
- Ibyiciro byiganjemo abamaze kuribona: politiki, ubushabitsi, igisirikare, muzika, itangazamakuru, filimi
Uretse muzika, Dolly Parton yabaye mu bikorwa by'ubugiraneza mu myaka myinshi. Yafashije imishinga yo gufasha abana kwiga, akusanya amafaranga yo kurwanya SIDA no kurengera ibidukikije.
Umwaka ushize yatanze miliyoni imwe y'amadorari y'ubushakashatsi ku rukingo rwa Covid bwa Vanderbilt University Medical Center. Aha habereyeho ibikorwa byo kugerageza uru rukingo, rwaje kwemezwa mu bihugu byinshi ubu.
Umwaka ushize, uwahoze ari Perezida Barack Obama yabajijwe n'umunyamakuru impamvu Parton atarabona ririya shimwe.
Obama yarasubije ati: "Umenya naraketse ko yamaze kuribona, kandi ibyo ntabwo ari byo. Ndatunguwe, ararikwiriye". Yongeraho ko azahamagara Biden kuri iyo mpamvu.