Ingabo za Mozambique ziri kugerageza kwisubiza icyambu cyafashwe n'intagondwa

Ahavuye isanamu, AFP
Ingabo za Mozambique zivuga ko zatangiye imirwano yo kugerageza kwisubiza icyambu cy'ingenzi cya Mocimboa da Praia, nyuma yuko ejo ku wa gatatu kigaruriwe n'intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.
Igisirikare cya Mozambique cyavuze ko hari ibikorwa biri kuba bigamije - mu magambo yacyo - guca intege abakora iterabwoba bari gukoresha abaturage nk'ingabo yo kwikingira.
Hashize iminsi haba imirwano muri aka karere k'amajyaruguru gakungahaye ku mwuka (gas/gaz) ucanwa, gakora ku nyanja y'Abahinde.
Izo ntagondwa zikorana n'umutwe nawo ugendera ku mahame akaze y'idini ya kisilamu wiyita leta ya kisilamu (IS).
Mu mezi ya vuba ashize, izo ntagondwa zamaze igihe gito zarigaruriye imijyi mu majyaruguru ya Mozambique, ndetse zituma abaturage babarirwa mu bihumbi za mirongo bata ingo zabo.
Tanzania nayo yavuze ko igiye kugaba ibitero kuri izo ntagondwa mu mashyamba ahana imbibi na Mozambique.

Ahavuye isanamu, BBC






