UK: "Happy" niyo ndirimbo yacuranzwe kurusha izindi mu myaka 10 ishize

Happy

Ahavuye isanamu, Despicable me 2

Mu myaka irindwi ishize ubwo Pharrell Williams yandikaga indirimbo ye yakunzwe cyane ku isi yise "Happy", ntabwo yari azi ko ubu izaba ifasha abantu guhangana n'ibi bihe bidasanzwe ku isi kubera coronavirus.

Iyi ndirimbo, yigeze gutwara igihembo cya Grammy mu 2013, ubu niyo iza ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zacuranzwe cyane mu myaka 10 ishize mu Bwongereza.

Izi ndirimbo zatangajwe n'ikigo Phonographic Performance Limited kuri BBC nk'indirimbo 10 za mbere zacuranzwe mu Bwongereza kuva mu 2010.

Nta ndirimbo y'umuhanzi wo muri Africa irimo, higanjemo indirimbo z'Abongereza n'Abanyamerika.

Iya kabiri ni indirimbo "Rolling In The Deep" ya Adele umuhanzi uvuka mu mujyi wa Londres.

Adele niwe muhanzi w'umugore uri kuri uru rutonde uririmba ku giti cye.

Indirimbo "Moves Like Jagger" ya Maroon 5 na Christina Aguilera iza ku mwanya wa gatatu.

PPL ni ikigo cyo mu Bwongereza kuva mu 1934 gishinzwe gutanga uburenganzira bwo gutunga no gucuranga muzika y'abahanzi barenga 110,000.

Adele umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Adele umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba

PPL yakusanyije izi ndirimbo zacuranzwe cyane ishingiye ku mibare yahawe n'ibigo biyibaruyemo birimo za radio na televiziyo.

Umuyobozi w'iki kigo avuga ko indirimbo 40 zacuranzwe cyane ari izo abakora kuri radio na televiziyo bacuranze kenshi mu myaka 10 ishize kandi zikomeza kwibutsa abantu byinshi.

Izindi ndirimbo 40 ziraza gucurangwa uyu munsi zikurikiranyijwe kuri BBC Radio 2 yumvikana mu Bwongereza hagati ya saa munani na saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Indirimbo 10 za mbere zacuranzwe cyane kuva 2010 ni;

  • Happy - Pharrell Williams
  • Rolling In The Deep - Adele
  • Moves Like Jagger - Maroon 5 ft Christina Aguilera
  • Get Lucky - Daft Punk ft Pharrell Williams na Nile Rodgers
  • Can't Stop The Feeling! - Justin Timberlake
  • I Gotta Feeling - Black Eyed Peas
  • Uptown Funk - Mark Ronson ft Bruno Mars
  • Counting Stars - OneRepublic
  • Forget You - CeeLo Green
  • Sex On Fire - Kings Of Leon