Kenneth Kaunda yegukanye agashimwe Lifetime Outstanding Achievment katangiwe i Kigali

Ibi bihembo byatangiwe i Kigali mu Rwanda, ni ibihembo mpuzamahanga byitiriwe Igikomangoma cya Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Bigamije gushima abantu bagize uruhare mu rugamba rwo kurwanya ruswa ku rwego rwo hejuru.

Kenneth Kaunda wahoze ayobora igihugu cya Zambia ni we wahawe igihembo gikuru cyiswe Lifetime Outstanding Achievement.

Umukobwa we Cheswa Kaunda ni we wamuhagarariye.

Madamu Cheswa yavuze ko umubyeyi we yabaye mu ba mbere batekereje amategeko yo guhana ruswa kandi cyari ikintu kitavugwagaho mu gihe cye.

Ibindi bihembo byatanzwe biri mu rwego rw'ubushakashatsi bishimira abantu bagerageje gucukumbura ikibazo cya ruswa.

Aba ni Maria Krambia Kapardis na DR Alban Koci.

Ikindi gihembo ni icyahawe abo mu rwego rw'urubyiruko rwatinyutse guhangana na ruswa.

Barimo Jean Jacques Lumumba ukomoka muri Republika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu ngo yatinyutse gutunga agatoki ruswa n'ubujura buri mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Rimwe na rimwe ngo yagiye agerwa amajanja.

Hashimwe kandi n'abakoze ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhashya ruswa. Abo ni Elnura Alkova na Nathalie Dijkman.

Iki ni igihembo gitanzwe ku nshuro ya kane ku bufatanye bwa Qatar n'ishyami rya Loni rishinzwe kurwanya ruswa n'ibiyobyabwenge.

U Rwanda ni cyo gihugu cy'Afrika kibaye icyambere kwakira ibirori bitanga iki gihembo.

Havuzwe ko hazirikanywe imiyoborere n'amategeko yo guhashya rusawa igihugu cyashyizeho.

Uretse Igikomangoma Bin Hamad wa Qatar, umuhango wari wanitabiriwe n'umukuru wa FIFA Gianni Intantino ndetse n'umukuru w'igihugu cya Namibia, Hage Geingob.