'Iyo ntekereje ko BBC ari yo yahuje Mama na Papa numva binshimishije' - Uko ababyeyi be bahujwe

Yves Bucyana/ BBC i Nyamasheke

BBC Gahuzamiryango iri kwizihiza isabukuru y'imyaka 25, imiryango yari yarabuze abayo yahujwe n'amatangazo yacaga kuri iki kiganiro, Rutebuka yari yaraburanye n'umugore we Mukamusa, bahujwe nayo, umwana wabo yishimira uko ababyeyi be bongeye guhura.

Batuye mu cyaro cya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, ni umuryango utunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi buciriritse. Umunyamakuru wa BBC yarabasuye.

Fidèle Rutebuka na Anastasia Mukamusa jenoside irangiye mu 1994 bahungiye mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu) bagera aho baraburana.

Bwana Rutebuka yagarutse mu Rwanda, naho Mukamusa aguma mu mashyamba ya Congo.

Bwana Rutebuka ati: "Naraje ngeze mu Rwanda dutanga amatangazo ariko ntaboneke, dutekereza ko atakiriho".

Hashize imyaka, Mukamusa aho yari yaje kumva amatangazo y'ababuranye n'ababo kuri BBC, umunsi umwe yumva iryatanzwe n'umugabo we.

Ati: "Nabaga hafi ya Walikale, nkajya numva BBC. Numva itangazo rivuga ko umugabo wanjye akiriho, ko nataha nkamusanga.

"Ibyo natinyaga numvise birangiye mfata icyemezo cyo gutaha, nsanga umugabo wanjye ariho. Turongera dusubira gushinga umuryango".

Bwana Rutebuka yabwiye BBC ko yari afite icyizere gicye cyo kuzongera kubonana n'umugore we.

Gusa mu myaka umunani yategereje yakomeje gutanga amatangazo kuko hari ayacaga kuri BBC akabona abantu babonye ababo.

Ati: "Nawe bucyeye numva ngo yaje. Turongera turabana tubyarana abana babiri. Urumva iyo itaba BBC yongeye kuduhuza ntabwo aba bana bari kuvuka".

Uyu ni umwe mu miryango myinshi y'Abanyarwanda yashoboye kongera guhura kubera ubutumwa bwanyuzwaga kuri BBC Gahuzamiryango ubu imaze imyaka 25.

Yvette Mbabazi umwana wa Rutebuka na Mukamusa wavutse nyuma y'uko bongeye kubonana ubu yiga mu mashuri abanza.

Ati: "Iyo ntekereje ko radio BBC ari yo yahuje Mama na Papa numva binshimishije".