Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ikiganiro cya Radio BBC cyahuje abana bo mu Rwanda n'ababo bari bazi ko bapfuye
Iyi ni inkuru y'abana batatu b'abahungu basaga n'ababuze burundu mu kivunge cy'impunzi zavaga mu Rwanda mu 1994, ni inkuru y'uko bahujwe n'ababo bari barihebye biciye kuri BBC Gahuzamiryango yujuje imyaka 25 uyu munsi.
Imyaka 25 nyuma, Theogene Karugera yabwiye BBC ati: "Ubutumwa bwageze aho tutashoboraga kugera. Twongeye kugira ikizere nanone".
Inkuru ihera aho Jenoside yari irangiriye mu Rwanda. Abantu ibihumbi amagana bavuye mu gihugu barahunga, mu nzira abana babarirwa mu 120,000 baburanye n'imiryango yabo.
Mugabo na murumuna we Tuyishimire ni bamwe mu bana babuze ababo. Mugabo yari afite imyaka irindwi, asigara ari we wo kuyobora murumuna we.
Ni nayo nshingano nyina yari yamuhaye mbere y'uko apfa, 'kumenya murumuna we' Tuyishimire wari mu kigero cy'imyaka ibiri.
Bisanze mu nkambi nini y'impunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Mugabo agomba gushaka imibereho no kurengera murumuna we.
Mugabo arabyibuka nk'ibyabaye ejo, mu ijwi ririmo agahinda ati:"Twari tubeshejweho no gusaba".
Mu nkambi ubuzima bwari mu kaga, nyuma yo kurokoka jenoside n'ubundi bwicanyi, aha hari na cholera n'izindi ndwara zatwaraga ubuzima bwa benshi.
Rene Mukuruwabo ni undi mwana nawe waburanye n'abo mu kindi cyerekezo cy'u Rwanda, ati: "Byari biteye ubwoba mu nkambi, byari bibi".
We yahungiye muri Tanzania, ubu aba i Kigali.
Mukuruwabo n'umuryango we bageze muri Tanzania ku bw'amahirwe we n'umuryango we bose bakiri kumwe, ariko nyuma se na nyina baraburana, asigarana na murumuna we Fabrice na mushiki wabo.
Mukuruwabo yari afite imyaka itanu gusa.
Ibibazo byari byinshi nyuma ya Jenoside mu Rwanda, imiryango ifasha yari ifite urugamba rwo kuvura inkomere, kugaburira abashonje no gushakira icumbi abadafite aho baba.
Guhuza abana n'imiryango yabo
Iki cyari igihe kidafite internet na telephone, abantu bahunze ntakintu batwaye, guhuza abantu n'ababo byari bigoye.
Ally Yusuf Mugenzi, umunyamakuru wa BBC, avuga ko hari uwagize igitekerezo cy'uko byakorwa.
Bwana Mugenzi ati: "Ni igitekerezo cyazanywe na Neville Harms, yari umuyobozi wa BBC ishami ry'igiswahili mu 1994. Yasabye ko hajyaho uburyo bwo guhuza ababuranye n'ababo biciye kuri radio".
Hatangijwe ikiganiro cy'iminota 15 cya BBC mu Rwanda no mu bihugu birukikije. Cyabanzirizwaga n'amakuru hagakurikiraho amatangazo y'abantu barangisha ababo babuze.
Gutangiza iki kiganiro byagizwemo uruhare n'imiryango itegamiye kuri Leta nka Red Cross, Save the Children n'Umuryango w'abibumbye.
Iyi miryango yafashaga mu gufata amajwi y'ababuze ababo maze agacishwa kuri Radio.
Mugenzi, waje kuba umwe mu batanga ibi biganiro, ati: "Twatambutsaga ayo majwi y'abantu baba mu nkambi".
Ibi byatumye iri shami rya BBC ryitwa Gahuzamiryango, ku nshuro ya mbere ikiganiro cyaryo cyatambutse ku munsi nk'uyu mu myaka 25 ishize.
Ubundi cyagombaga kumara amezi atatu gusa, ariko akamaro cyagize katumye kitarangira ako kanya.
Bwa nyuma Rene Mukuruwabo abona abo mu muryango we bari mu nzira maze agira atya arababura.
Ati: "Uribaza umwana iyo abuze? Nararize cyane kuko nari ntaye icyizere. Nabonaga abantu benshi irushande rwanjye ariko nta muntu wanjye nabonaga".
Mu gihe abo mu miryango ifasha bamugeragaho ntabwo yari akibasha kuvuga.
"Bambajije izina ryanjye n'iwacu. Ariko kubera ubwoba no gutakaza ikizere ntakintu nashoboraga kuvuga".
Avuga ko hashize amezi ntakintu avuga, agenda anyuzwa mu bigo by'impfubyi birimo abandi bana nka we bisanze ari bonyine ku isi.
Nyuma amaze gushyirwa mu muryango wiyemeje kumurera inkuru nziza yaje kumugeraho.
Ati: "Umuntu duturanye yaje yiruka ambwira ko yumvise izina ryanjye kuri Radio. Nahise nirukankana nawe tujya kumva, nsanga koko baravuga amazina yanjye.
"Nasaga n'ushidikanya amazina yanjye, ariko sinashobora ga kwibagirwa izina rya murumuna wanjye".
Undi mwana witwa Mugabo wahungiye muri Congo, yeretse BBC ifoto y'abana babiri umuryango wa Croix Rouge watabaye usanze barabuze ababo mu nkambi muri Congo.
I Kigali, nyirarume Theogene Karugera yumvise iri tangazo kuri Radio.
Ati: "Maze kuryumva numvise ari nk'ubutumwa buvuye mu ijuru". Ibintu bituma n'ubu yongera agasekana ibyishimo nubwo hashize 1/4 cy'ikinyejana.
Ati: "Kubera ko abantu bari hano mu Rwanda nta rindi tumanaho bari bafite, nta handi twakuraga amakuru nk'ayo".
Kumva amazina y'abana kuri Gahuzamiryango yari intambwe ya mbere kubazana imuhira ari indi. Igihugu cyari kikiri mu bibazo byinshi.
Mugabo ati: "Nabonye ibaruwa ya marume uri mu Rwanda avuga ko ashaka ko dutaha. Ariko narabyanze. Nabonye mama na data bapfa, none kuki nasubirayo?"
Hari ikindi kandi, nyirarume yari umusirikare mu ngabo za FPR. Mugabo akiri umwana yari yarigishijwe ko abo bantu ari 'inyenzi' atari abantu.
Nyirarume Theogene ariko yakomeje guhumuriza aba bishwa be, aboherereza amafoto ye n'ay'abandi bavandimwe be. Hashize umwaka Mugabo na Tuyishimire baremera barataha.
Rene Mukuruwabo nawe yumvise izina rye kuri Gahuzamiryango inshuro nyinshi maze yumva neza ko hari umuntu uri kumushakisha.
Yabanje kwanga kugira icyo abikoraho, kugeza ubwo atongeye kumva itangazo rivugwaho izina rye.
Yiyemeje kugumana n'umuryango wari waramwakiriye, ariko agakomeza kwibuka itangazo ryavugaga ko hari abe bamushakisha.
Hashize imyaka 15 yagiye kuri Facebook ashyiraho ifoto ye abaza niba hari uwo mu muryango we wamubona akamumenya. Ntabwo yategereje igihe kinini.
Ati:"Nashyizeho ifoto n'amazina yanjye kuwa gatandatu, ku cyumweru bari bambonye.
Nyirarume Charles yabwiye BBC ati: "Mu 1995 twagerageje kumushaka turamubura, ariko ntabwo twamwibagiwe. Twibajije ko yapfuye tumushyira mu mateka.
Imyaka 18 nyuma, byari nk'igitangaza kuri twe kongera kubona ko akiriho".
Mubyara we Olivier niwe wamubonye kuri Facebook, niwe wabwiye umuryango we ko yamubonye. Ntabwo yari akiri umwana, umuryango we warashidikanyaga kuko yahindutse cyane.
Ikiganiro cya BBC Gahuzamiryango sicyo gusa Croix Rouge n'indi miryango ifasha yifashishije mu kugerageza guhuza ababuranye n'ababo mu ntambara.
Hatangwaga amafoto, amalisiti, ndetse abana bajyanwaga mu duce runaka bagenda berekanwa ngo bareba niba hari uwabona abe.
Espèrance Hitimana, ubu ni umukozi ushinzwe kubika amakuru mu kigo International Committee of the Red Cross i Kigali avuga ko bahuje abantu 70,000.
N'ubu akazi ntikararangira
Espèrance avuga ko n'ubu bakibona abantu babiri cyangwa batatu buri kwezi bashakisha ababo. Yemeza ko hari ubwo babafasha bakababona, abandi bakababura.
BBC Gahuzamiryango nayo ntiyahagaze, nubwo itagisoma amazina y'abashakisha ababo.
Ubu ifite ikiganiro cya radio ndetse iri gushyira imbaraga mu makuru anyuze mu ikoranabuhanga.
Ally Yusuf Mugenzi ubu uyobora ishami rya BBC Gahuzamiryango yumva ari ishema iyo atekereje ku byo bagezeho mu myaka 25 ishize.
Ati: "Ni ikiganiro cyakomeje gutanga amakuru y'ukuri kandi atabogamye muri iyi myaka yose"
Mugenzi yishimira ko BBC Gahuzamiryango yahuje Rene, Mugabo, Tuyishimire hamwe n'abandi benshi n'imiryango yabo. Ubu bakaba bari kumwe nayo.