Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kenya: abakobwa b'imyaka 10 ku binini birinda gusama
Bamwe mu babyeyi bo muri Kenya barimo guha abakobwa babo, bato muri bo bafite imyaka 10, ibinini birinda gusama kugirango batava mu ishuri.
Mu gihugu hose, umukobwa umwe kuri batanu hagati y'imyaka 15 na 19 aba atwite cyangwa se afite umwana.
Akarere ka Kwale kari hafi y'inkombe y'inyaja ikora kuri Kenya kari mu tubonekamo umubare munini w'abakobwa bava mu ishuri kubera gutwara inda.
Umuforomokazi waho ukora mu byererekeranye no kuboneza urubyaro yabwiye BBC ko 10% by'abakobwa baza kwaka ibinini bibafasha kudasama bari munsi y'imyaka 14.
Avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko ikiba kibashishikaje cyane ari ukudatwara inda aho kwirinda kwandura Sida cyangwa se indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Gahunda zo gutanga amasomo yerekeranye n'igitsina mu mashuri zanenzwe cyane n'abanyapolitiki mu gihe abayobozi b'amadini bo bazifata nk'izitajyanye n'imyemerere.