Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibyishimo byo kubona urubyaro ku mugore wo mu Bwongereza watwise inda 13 zivamo
Umugore watwise inda 13 zivamo yabyaye umwana w'umukobwa nyuma y'akazi karimo ubuhanga bw'ibitekerezo bishya kakozwe n'impuguke mu by'uburumbuke.
Inda 11 Laura Worsley yasamye zagiye zivamo mu mezi atatu ya mbere yo gutwita, ariko yanasamye izindi nda ebyiri z'abana b'abahungu zavuyemo zimaze ibyumweru 17 n'ibyumweru 20.
Siobhan Quenby, umwarimu wa kaminuza, yatahuye ko uyu mugore yari arwaye indwara ebyiri zamubuzaga kubona urubyaro.
Laura n'umugabo we Dave bo mu mujyi wa Kenilworth mu Bwongereza, bari bamaze inshuro 14 bagerageza kubona urubyaro, ku nshuro ya 14, bafashijwe na Porofeseri Quenby n'itsinda rye, babyara umwana w'umukobwa bise Ivy.
Laura w'imyaka 35 y'amavuko, yagize ati: "Na n'ubu, nyuma y'amezi icyenda, sindemera neza ko uyu mwana koko ari uwanjye".
Mu mwaka wa 2008 nibwo inda ya mbere ya Laura yavuyemo. Avuga ko ubwo yongeraga kuvamo ku nshuro ya gatatu, we n'umugabo we batari bazi ikibitera. Abaganga ngo babagiriye inama yo gukomeza kugerageza.
Ubwo inda ya kane yavagamo, barangiwe Porofeseri Quenby wo ku bitaro bya Kaminuza bya Coventry n'ikigo cy'ubushakashatsi ku binyabuzima n'ubuvuzi cy'i Warwickshire.
Byaje gutahurwa ko Laura yari arwaye indwara yitwa "Antiphospholipid syndrome", izwi nanone ku izina rya "sticky blood syndrome", ituma amaraso yipfundika igashobora gutuma inda z'umugore zikomeza kuvamo.
Ariko na nyuma yaho inda zindi zavuyemo zimaze ibyumweru bicye, nubwo ebyiri muri zo zarengeje igihe cy'ibyumweru 12. Izo zari iz'abahungu bari bise Graceson na Leo, mu myaka ya 2015 na 2017.
Laura yagize ati: "Mvugishije ukuri, sinzi icyanshoboje kwihangana. [Umugabo wanjye] Dave yakomeje kunkomeza ubwo twaburaga abo bahungu, ariko icyo gihe byaramukomerekeje cyane".
"[Kubona urubyaro] Ni cyo nabereyeho - natakaje imyaka y'ubuzima bwanjye. Naratekereje nti, niba ntashobora kugira umwana, ntacyo mbona bimariye kubaho".
'Inshuro ya nyuma'
Ingobyi ya Leo yarapimwe, nuko ibizamini byo kwa muganga bigaragaza ko Laura yari arwaye n'indi ndwara karande yitwa "Chronic Histiocytic Intervillositis" (CHI), ituma umubiri urwanya inda umugore asamye.
Laura agira ati: "Yatumaga ingobyi yanjye ipfa yicamo ibice".
"Numvaga ntazi neza niba nshaka kongera kugerageza indi nshuro. Ariko Porofeseri Quenby yavuze ko hari abandi bagore yafashije bikagenda neza".
"Ndatekereza nti, niba hari icyo cyizere gito, ngomba kugerageza nanone. Mbibwira Dave na we arabyemera".
"Naribwiye nti, iyi ni inshuro ya nyuma nkoze ibi".
Nyuma yaho Laura yari amaze gufata imiti yo kugorora nyababyeyi, yongeye gusama ku nshuro ya 14.
Porofeseri Quenby yakoresheje imisemburo ("steriods") yo kuburizamo ubwirinzi bw'umubiri wa Laura kugira ngo inda ye ikomeze kumera neza kurenza ibyumweru 24 - igihe abana baba bafite amahirwe yo kubaho.
Iyo misemburo yafashije mu kubuza amaraso ye kwipfundika ntakomeze gutembera neza.
Porofeseri Quenby yagize ati: "Iyo misemburo igira ingaruka. Ariko twafashe icyemezo ko bikwiye kugerageza indi nshuro imwe".
Uyu mwana we Ivy yahise ashyirwa mu cyuma gishyirwamo abana bavutse batagejeje igihe gisanzwe, ngo yitabweho by'umwihariko.
"Umugabo wanjye ni we wamubonye mbere. Yanyeretse ifoto ye ubwo nari mbyutse".
Nyuma yo kumara ibyumweru 11 mu bitaro, birimo n'igihe yamaze yoroherwa indwara ya "bronchiolitis" ikunze kwibasira ibihaha by'abana, Ivy yashoboye gutaha ajyanwa iwabo mu rugo.
Ubu afite amezi icyenda kandi afite ubuzima bwiza.
Iyi nkuru ya nyina Laura iri kugarukwaho mu bice bitanduanye by'isi nk'urugero ry'ukuntu abagore bafite uburwayi nk'ubwe bashobora gutwita kandi bagashobora kugira urubyaro.
Laura yagize ati: "Hari ubwo mureba [Ivy] nkibwira nti, 'ibitangaza koko bibaho'. Najyaga nsoma inkuru z'ibitangaza byabaye ku bandi bantu, ariko ubu mfite icyanjye [igitangaza]".
Kuri Porofeseri Quenby, byamufashe amezi abiri mbere yuko atinyuka gusura icyumba cy'ibitaro uyu mwana Ivy yari arimo.
Yagize ati: "Nari nishimye cyane ko yavutse, ariko numvaga ntashobora kumureba ntaramenya neza ko amerewe neza. Najyaga nsaba abafasha b'abaganga kugenda bakandebera uko amerewe, ariko jye nari mfite ubwoba bwinshi".
Porofeseri Quenby avuga ko "ibyo Laura yanyuzemo birimo gufasha abantu ku isi".
"Benshi bameze nka we bashoboraga kwiheba bakarekeraho, ariko we yakomeje kugerageza".
Laura n'umugabo we Dave bakoze umunsi mukuru wo kwizihiza ivuka rya Ivy, bakusanya inkunga y'amapawundi arenga 1000 (arenga miliyoni imwe mu mafaranga y'u Rwanda).
Bavuze ko bafashe icyemezo cyo kuyafashisha umuryango ufasha abatishoboye wo mu bitaro Ivy yavukiyemo.
Laura, ugikomeje gukusanya inkunga yo gufasha abinyujije ku rubuga rwo kuri interineti rwa JustGiving, yagize ati: "Ni ingenzi cyane gushobora kugira icyo mfashisha undi muntu wese unyura mu byo naciyemo".
"Nkoresheje inkuru y'ibyo naciyemo, ndashaka guha abandi icyizere n'imbaraga zo gukomeza no mu gihe ibintu bisa nkaho bidashoboka".