Ishyirahamwe PARCEM ry'i Burundi ryahagaritse ibikorwa byaryo

Mu Burundi ishyirahamwe ritegamiye kuri leta - PARCEM - riremeza ko rimaze gufunga ibiro byaryo inyuma yo kwumva ko ryafatiwe icyemezo cyo kurihagarika.

Iryo shyirahamwe ryishinze gukangurira abantu guhindura ingendo n'imitekerereze kugira ngo bagere ku iterambere riramye.

Kumbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko PARCEM ari rimwe mu mashyirahamwe macye yigenga kuri Leta yari asigaye mu Burundi .

Iri shyirahamwe ryaherukaga gutangiza ubukangurambaga ryise #UkuriKuBiduhanze bwo kuganira ku bibazo bivugwa mu Burundi.

Urwandiko rwahanahanywe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko rwaturutse muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu rwemeza ko PARCEM yahagaritswe by'agateganyo mu gihe kitamenyeshejwe kuva kw'itariki eshatu z'uku kwezi.

Umukuru wa PARCEM, Faustin Ndikumana, yabwiye BBC ko batari babona kopi y'iyo baruwa kandi minisiteri itababwiye iby'icyo cyemezo.

Ngo bagitangira kubyumva nta gaciro babihaye kubera ko babazaga muri minisiteri bakababwira ko nta baruwa yabo babona.

Ndikumana yongeraho ko badashobora gukora kubera ko umwunganizi w'umushikiranganji aherutse kuvugira kuri radiyo ko iyo baruwa ayizi.

'Parole et Action pour le Réveil des Consciences et l'Evolution des Mentalités' (PARCEM) ivuga ko iyo leta ifashe icyemezo "ugomba kucyubahiriza niyo waba utacyemera cyangwa ubona ko harimo akarenganyo".

Ubu rero iryo shyirahamwe ryahagaritse abarihagarariye mu ntara kandi n'ibikorwa byaryo mu mujyi wa Bujumbura byarahagaze.

Umuyobozi wa Parcem ashimangira ko kugeza ubu nta nta muntu n'umwe muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu bigeze bavugana cyangwa se ngo abahamagare ababwire niba hari ikosa bakoze.

Avuga ko ibaruwa baherukaga ivuye muri minisiteri yari iyo kubashima kubera ko barimo gukurikiza itegeko rishya rigenga amashyirahamwe ategamiye kuri leta.

Hagati aho PARCEM ivuga ko ishobora kwitura inkiko cyangwa se urwego rw'umuvunyi ariko ngo izabanza ishakishe ukuntu yaganira na minisiteri kuri icyo kibazo.

Iri shyirahamwe, hamwe n'ayandi arenga icumi, ryigeze guhagarikwa rishinjwa gukorana n'abo leta ivuga ko bakoze imigumuko n'abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015.